Burera: Bagaragaza impungenge zituma bamwe batseta ibirenge mu kubitsa muri SACCO

Burera: Bagaragaza impungenge zituma bamwe batseta ibirenge mu kubitsa muri SACCO

Abaturage batandukanye bo mu karere ka Burera batangaza ko hari abadashishikarira kubitsa amafaranga yabo muri za SACCO ngo kuko bazifata nka bya bigo by’imari iciriritse (Microfinances) byakoreye mu Rwanda bikaza guhomba, amafaranga y’abaturage agatwarwa na ba bihemu banze kwishyura ibyo bigo by’imari.

Abaturage bavuga ko ibyo bigo by’imari bindi byari byegerejwe abaturage, byatangiye bitanga serivisi zijya kumera nk’iza SACCO. Ngo ariko byaje kugira imikorere mibi ituma bihomba bifunga imiryango, bamwe mu baturage baburiramo amafaranga yabo byari bibabikiye.

Nubwo hari bamwe mu baturage bashishikariye kubitsa muri SACCO abandi bo baracyagendera kuri ayo mateka mabi ibyo bigo by’imari bindi byabasigiye, bumva ko SACCO nazo zishobora kumera nkabyo.

Mu giturage abatabitsa muri SACCO ngo bahitamo kujya mu bimina, amafaranga yabo bakajya bayagurizanya nabo bari kumwe muri ibyo bimina.

Habumuremyi Ignas agira ati “Ubundi abaturage, abenshi badakunze kwitabira kubitsa muri SACCO, bavuga yuko babyitiranya n’ariya ma banki yari yabaye inzaduka. Ahubwo kugeza ubu bafite nk’ibimina ubundi udushyirahamwe bagenda bagurizanya.”

Bakunzibake Jean Bosco yungamo ati “Haje amabanki mbere abaturage bakajya babitsamo amafaranga noneho mu kubikuza bikaba ingorabahizi, bamwe arabura, amabanki ageze igihe aragenda, yambuye abaturage!”

Impungenge aba baturage bafite bavuga ko zifite ishingiro. Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bugaragaza ko amafaranga y’u Rwanda abarirwa muri miliyoni 42 ari yo ba bihemu bambuye ibyo bigo by’imari iciriritse byahombye, byakoreraga muri ako karere.

Ayo mafaranga yose ngo yari ay’abanyaburera. Ubu buyobozi ngo bwashyizeho itsinda ryo kugaruza ayo mafaranga. Ariko kugeza ubu ntiharatangazwa amaze kugaruzwa kuko bamwe muri ba bihemu hatazwi irengero ryabo.

Ikibazo cy’umutekano w’amafaranga

Ikindi gituma bamwe mu baturage badashishikarira kujya kubitsa amafaranga yabo muri SACCO ngo ni uko bakemanga umutekano w’amafaranga yabo.

Habumugisha Phocas, umuyobozi wa Iyungure SACCO ikorera mu murenge wa Cyanika, nawe ahamya ko nta buryo bwihariye SACCO zifite, bwo gucunga umutekano w’amafaranga y’abaturage. Ibyo nabyo ngo ni inzitizi.

Agira ati “Umutekano w’amafaranga ni ikibazo kigaragara cyakomeje kunanirana. Uburyo dutwaramo amafaranga ku ma banki: mu mifuka, kuri moto, mu matagisi, nta muntu uguherekeje, ugatwara miliyoni (z’amafaranga y’u Rwanda) eshanu, esheshatu, zingahe! Ni ikindi kibazo.”

Akomeza avuga ko kuri ubu Iyungure SACCO ifite abanyamuryango babarirwa mu 4000 mu baturage babarirwa mu bihumbi 18 batuye mu murenge wa Cyanika, bagomba gukorana n’ibigo by’imari. Ngo uwo mubare uracyari muto.

Nubwo hagaragazwa ibyo bibazo byose bituma abaturage badashishikarira kuzitsa muri SACCO, ubuyobozi bw’akarere ka Burera buhamya ko abaturage bitabira gukorana n’ibigo by’imari bikorera muri ako karere, babarirwa mu kigero cy 63%.

Abenshi muri abo ngo ni ababitsa muri za SACCO kuko ari byo bigo by’imari byegereye abaturage cyane.

Ngo baharanira ko uwo mubare wiyongera kuko bakomeza gushishikariza abaturage kwizigamira babereka ko aribwo buryo bwihuse buzabageza ku iterambere.

Share Button
Leave A Comment