Rusizi: Barishimira ibyo bagezeho babikesha gukorana na za SACCO

Rusizi: Barishimira ibyo bagezeho babikesha gukorana na za SACCO

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi bakorana na SACCO Abesamihigo y’uwo murenge barishimira iterambere bagezeho barikesha gukorana n’icyo kigo cy’imari iciriritse.

Rusizi: Barishimira ibyo bagezeho babikesha gukorana na za SACCO

Mubyo bavuga bagezeho birimo kuba abagore bararetse gukesha amaramuko guhinga no gusaba abagabo babo ibyo bakeneye byose ubu bakaba barayobotse umwuga w’ubucuruzi.

abaturage bo muri uyu murenge wa Nyakarezno bavuga ko bagobotswe na SACCO nyuma yo kuyigana bagashira ubwoba bakayakamo inguzanyo bashoye mu bikorwa byo kwagura ubucuruzi bwabo ndetse n’abandi  byatumye bava mu nzu za nyakatsi bakubaka izigezweho.

HABIYAREMYE Domisiyani na NYIRABAKUNGU Florentina bavuga ko Sacco yabahaye inguzanyo bazikoresha mu mishinga itandukanye kuburyo batabura uko bikemurira ibibazo ibyo aribyo byose.

BENINKA Charlotte umucungamutungo wa SACCO ya Nyakarenzo avuga ko iyi SACCO imaze guteza imbere abanyamuryango bayo aho abenshi bavuye kubikorwa bitabahaga umusaruro bajya mubucuruzi kubera inguzanyo bahawe ubu bakaba ari abacuruzi bakomeye

Kubera imikoranire myiza n’abagana iyi sacco dore ko ariyo ya mbere ikora neza muri aka karere ngo yavuye kubanyamuryango  400 ubu igeze kubanyamuryango ibihumbi bisaga bitanu dore ko mu gihe zimwe zo muri ako karere zagiye zihomba bo ngo bakomeje kunguka kandi n’amafaranga y’abaturage akomeza gucungwa neza.

Ibyo kandi byatumye iyo sacco ihabwa igihembo n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative RC.

Iyi koperative ya Sacco Nyakarenzo Abesamihigo yanaje ku mwanya wa 3 ku rwego rw’igihugu mu makoperative yitwara neza haba mu gucunga amafaranga y’abanyamuryango ndetse n’imikorere hagati y’abakozi bayo. 

Share Button
Leave A Comment