Ngoma: Amatsinda ya baringa muri VUP atumye bishyuzwa inguzanyo batafashe

2

Bamwe mu baturage  batuye akarere ka Ngoma bo mu mirenge ikorerwamo n’umushinga VUP bisanze bishyuzwa amafaranga  batigeze bafata nyuma y’uko hari abantu bafashe nimero z’indangamuntu zabo bakazifashisha bakora amatsinda ya VUP  ya baringa  ngo bahabwe inguzanyo .

Abakozi ba VUP mu mirenge ndetse  na bamwe mu abayobozi kuva mu midugudu kugera mu murenge ni bamwe mu batungwa agatoki kugukoresha nabi ayo mafaranga  yatanzwe hagamijwe gufasha abatishoboye  bakora amatsinda bagahabwa inguzanyo ngo bakore imishinga ibafasha kuva mu bukene.

Bamwe mu bavuga ko bisanze bishyuzwa amafaranga  batigeze banafata (itsinda rya Baringa) twaganira badutangarije ko  nyuma yo kumenya ko bishyuzwa  bagerageje guperereza bagasanga umuturanyi wabo  bakundaga kwita  Mukotanyi ariwe  wakoze itsinda rya baringa akabashyiraho ngo nabo barimo batabizi none ngo uwo Mukotanyi yarigendeye  bari kwishyuzwa.

Umwe muri bo yagize ati ”Uyu Mukotanyi twaje kubaza dusanga ngo yarazaga mu ngo zacu yahasanga umwana akamusaba ko yamuha irangamuntu kuko yari umuntu bari bazi tunasengana ku itorero bakazimuha, Nuko yazibonye ubundi  akandika nimero zayo akagenda bakamuha amafaranga.”

Bakomeza bashinja ubuyobozi yaba muri VUP ndetse n’abayabahaga  gufatanya muri  ayo manyanga kuko batumva uburyo umuyobozi w’itsinda ahabwa amafaranga wenyine nta bandi bagize itsinda bahari.

Kugera ubu  hari abari gukorwaho iperereza mu gihe hari n’umukozi wa VUP wamaze gutabwa muri yombi akurikiranyweho ibibazo by’ikoreshwa nabi ry’ayo mafaranga.

Amakuru avuga ko  bamwe mu bayobozi  mu mirenge, mu tugali no mu midugudu  bakoraga amatsinda ya baringa bagashaka umuntu urihagararira bakamuha amafaranga ibihumbi  200, kandi bo bafashe miliyoni none ubu  bo bahawe macye bakaba aribo bishyuzwa inguzanyo yose ya miliyoni irenga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwemera amakosa yakozwe n’abayobozi mu gukoresha amafaranga ya VUP, ndetse bukavuga ko iperereza rikomeje kandi ko uzagararwaho ayo makosa azahanwa n’amategeko.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Ngoma ushinzwe ubukungu  ,Mupenzi George ,avuga kuri iki kibazo yagize ati ”Uku gukora amatsinda ya baringa byatumye inguzanyo zihabwa abo zitagenewe ndetse bituma imyishyurire y’ayo mafaranga idindira. Ubu abo bayobozi n’abo baturage  bari  kubazwa  nihagaraga ko babigizemo uruhare bazahabwa ibihano.”

Amafaranga atarishyurwa yatanzwe muri gahunda ya VUP  ni ayatanzwe mu myaka ya 2011.

Imirenge ya Kazo na Gashanda  niyo mirenge yagaragayemo  ibibazo bikabije byo gukoresha nabi amafaranga ahabwa abatayagenewe  ndetse n’amatsinda ya baringa maze bituma inguzanyo zitishyurwa neza.

Miliyoni  216 n’ibihumbi 680 na 475 niyo yari yatanzwe muri uyu mushinga  mu gice cyo kuguriza imishinga mito ibyara inyungu ku batishoboye mu mirenge itanu ariyo Gashanda,Kazo,Rukumberi,Zaza na Karembo.

Kugera ubu amafaranga atarishyurwa ni milyoni 64 ibihumbi 820 na 543.Aya mafaranga iyo yishyuwe ahabwa abandi batishoboye bakoze amatsinda maze bakayabyaza inyungu  batanga inyungu ya 2% ku mwaka.

VUP ni imwe mu mishinga yashyizweho na leta igamije kugabanya ubukene aho abaturage bakiri inyuma mu iterambere bagenerwa ubufasha bwihariye, nk’amafaranga ahabwa abatishoboye n’incike (direct suppot), abaturage bahabwa imirimo y’amaboko bahembwa (public work) ndetse n’abahabwa inguzanyo nto ngo bazibyaze umusaruro (financial support).

Imishinga yose uko ari itatu ya VUP ikorera mu mirenge 12 ku mirenge 14 igize akarere ka Ngoma(Kibungo n’umurenge wa Rukira niyo idakorerwamo na VUP).

Share Button
Leave A Comment