Ngororero: Abatuye icyaro ntibaramenya ikigega BDF

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero cyane cyane abatuye mu duce tw’icyaro bavuga ko batazi ikigega BDF (Business Development Fund), ndetse n’icyo gikora. Aba baturage bavuga ko bafite inyota yo gutera imbere ,bavuga ko ahantu bazi ko bashobora gukura amafaranga yo kubafasha ari mu mushinga VUP kuri bamwe ndetse no kugana amabanki ku bafite ingwate.

Mukandekezi acuruza urwagwa n’ikigage ariko ngo abonye inguzanyo yacuruza byinshi akishyura (ntazi BDF)

Mukandekezi acuruza urwagwa n’ikigage ariko ngo abonye inguzanyo yacuruza byinshi akishyura (ntazi BDF)

Bakomeza bavuga ko batarabona umuntu ubasobanurira icyo kigega ndetse ngo abenshi ntibarumva ibyacyo ku buryo ubwo aribwo bwose. Mukandekezi Donatile utuye mu murenge wa Nyange acuruza ibinyobwa gakondo (urwagwa n’ikigage), Avuga ko abonye amafaranga nk’ibihumbi 100 ngo yakira ariko kuko nta ngwate yabona ngo ntiyabasha kuyaka banki.

Tumubajije niba azi ikigega BDF, yadusubije ko ntacyo azi ndetse atigeze acyumva, haba mu nama cyangwa ahandi hantu. Ibi kandi abihurizaho na bamwe mu baturage batuye mu mirenge ya bwira, Muhanda, kavumu na Ndaro, imirenge ifite uduce tw’icyaro kurusha indi muri aka karere.

Twagiramungu Silas, afite imyaka 50, avuga ko agifite imbaraga zo gukora ndetse ngo abonye umuha inguzanyo yakora akayishyura ariko kutagira ingwate ngo bituma atayoboka amabanki. Nawe avuga ko ntahandi hantu azi yakura ubufasha bwatuma yiteza imbere akoresheje ishoramari niyo ryaba riciriritse.

BDF ifite amashami 3 mu karere ka Ngororero

BDF ifite amashami 3 mu karere ka Ngororero

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ruboneza Gedeon nawe yemeza ko amakuru kuri iki kigega atarakwira mu baturage b’akarere ayoboye ariko ngo hari ingamba zafashwe nko kwifashisha abakozi b’iki kigega mu nama zibera mu baturage ndetse no no kubisobanurira abayobozi b’inzego z’ibanza (imirenge, utugari n’ imidugudu) nabo bakazajya bafasha abaturage kugana iki kigega.

Ikigega BDF gitanga ubufasha mu bashaka gukora imishinga ikeneye inguzanyo, kigafasha mu gukora no gutunganya imishinga ndetse kikanatanga ingwate ku bujuje ibisabwa maze bagahabwa inguzanyo zo kwihangira imirimo.

Share Button
Leave A Comment