Nnta SACCO izongera kurenza 2% ku nyungu y’ufashe inguzanyo

3

Nk’uko byatangarijwe mu nama yahuje amakoperative n’ibigo by’imari mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 17 Gashyantare 2015, nta SACCO n’imwe mu gihugu izongera kwaka uwatse inguzanyo inyungu irenze 2%, ahubwo bitewe na SACCO iyo ariyo ishobora kujya munsi yaho kandi uko uwafashe inguzanyo agenda yishyura inyungu yakwa ikagenda igabanuka.

5

Ni mu gihe bamwe mu baturage mu karere ka Nyabihu bibumbiye mu makoperative badutangarije ko batiyambazaga cyane SACCO bitewe n’uko batinyaga ko bakwakwa inyungu ndende ku nguzanyo bafashe, mu gihe hari ibindi bigo by’imari byabashishikarizaga gukorana nabyo bibisangiye aho bakorera kandi byaka inyungu itari ndende ku nguzanyo nk’uko Musana Paul umwe mu bibumbiye mu makoperative yabidutangarije.

6

Kuri ubu ariko ngo iki kibazo cy’inyungu abaturage bavuga ko zari ndende SACCO yakaga, cyarakemuwe kuko uhereye mu ntangiriro z’umwaka wa 2015 nta SACCO n’imwe mu gihugu izongera kurenza inyungu ya 2% ku muntu uhafashe inguzanyo nk’uko byagarutsweho mu nama yahuje ibigo by’imari n’amakopertative mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 17 Gashyantare.

Nsingize Elie, umuyobozi wa SACCO ya Mukamira avuga ko ubu buryo bwatangiranye n’umwaka wa 2015 ku buryo ntawe uzajya ufata inguzanyo ngo yakwe inyungu irenze 2% mu gihugu hose muri za SACCO.

Yongeraho ko bitewe na SACCO iyo ariyo,ishobora no kujya munsi ya 2% ku nyungu yaka abafashe inguzanyo. Yongeraho ko ubu ufashe inguzanyo uko agenda yishyura inyungu yakwa zigenda zinagabanuka .

Uretse abaturage bibumbiye mu makoperative  bishimira icyi cyemezo cyafashwe, n’umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Mukaminani Angela,asanga kuba RCA yarakizeho hagafatwa iki cyemezo ari ibyo kwishimira.

Mu karere ka Nyabihu habarizwa imirenge 12 ndetse na SACCO 12, aho buri murenge wifitiye SACCO yawo. Ibi bigo by’Imari byegerejwe abaturage,bikaba byarashyizwe ku rwego rumwe rw’inyungu zakwa abahafashe inguzanyo ku buryo nta SACCO izongera kurenza 2% ku nyungu yakaga kandi uwafashe inguzanyo uko agenda yishyura akaba ari nako inyungu yakwa zigenda zigabanuka,kimwe mubyo abagana ibi bigo by’imari bishimira.

  

Share Button
Leave A Comment