Nyabihu: Abakorana na SACCOs bariyongereye

3

4

Abagana za SACCOs mu karere ka Nyabihu bariyongereye, n’ubwizigame buriyongera  kandi bigenda bibafasha mu iterambere n’imibereho myiza yabo.

Kuzamura imibereho y’abaturage kwa SACCO bivugwa binyuze mu buhamya bwa bamwe mu baturage kandi bikanagarukwaho na Hatangimbabazi Theodore ushinzwe amakoperative n’ishoramari mu karere ka Nyabihu.

Kuri ubu,bamwe mu bagannye ibigo by’imari bakirinda gusesagura duke babona ahubwo bakatuzigama,bamaze kugera ku rwego rwiza rw’iterambere n’imibereho myiza.

Nsabimana Jean de Dieu ni umugabo w’imyaka 28 y’amavuko utuye mu murenge wa Bigogwe mu karere ka Nyabihu. Yatangiye akoresha igare mu kazi k’ubunyonzi naryo ritari irye.

Yaje gukorana na SACCOs ajyana make make ,agera ku mafaranga 400 y’u Rwanda yabonaga asaguka  kuyo yishyuraga nyir’igare ku munsi,hashize igihe aza kwigira inama y’uko yabona moto.

Nsabimana avuga ko hashize igihe amaze kwishyura moto yatse binyuze mu nguzanyo,intumbero afite ikaba ariyo kuzagera n’aho agera ku modoka dore ko ngo kuri konti ye yatangiye kongera kuzigama.

Inama atanga ni ugutinyuka gukorana n’ibigo by’imari cyangwa za SACCOs kuko bifasha mu guhindura imibereho myiza y’abaturage nawe bikaba ariko byamugendekeye.

Umuturage witwa Munanira we avuga ko,iyo amafaranga azigamwe mu kigo cy’imari aba yunguka bitewe n’ubwoko bwa Konti umuturage yafunguje. Ikindi kandi iyo uzigama,ukorana n’ikigo cy’imari,uri umunyamuryango wacyo biba byoroshye kuguha inguzanyo ituma ushyira mu bikorwa umushyinga wawe watuma urushaho kugera ku iterambere rirambye n’ubukire.

Ushinzwe guteza imbere amakoperative n’ishoramari mu karere ka Nyabihu Hatangimbabazi Théodore avuga ko bitewe no gusobanukirwa n’ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari ku baturage binyuze mu bukangurambaga bwakozwe,kuri ubu imibare y’abaturage bagana ibigo by’imari za (SACCOs) by’umwihariko wazamutse cyane.

Kuri ubu,imibare agaragaza bafite ubwo basozaga umwaka wa 2014,yerekana ko abanyamuryango  b’umurenge SACCO biyongereye.  Abari bafite konti mu mwaka w’ingengo y’imari  y’umwaka ushize, bari ibihumbi 53 birengaho bake,aba banyamuryango bakaba baraje kwiyongera cyane ku buryo  kuri ubu  abanyamuryango bagera ku bihumbi 64.

Ibi bikaba bijyanye n’ubwiyongere bw’ubwizigame,aho ubwizigame bwavuye hafi kuri miliyoni 700 bugera kuri miliyari 1 na miliyoni zirenga 400 nk’uko Hatangimbabazi  ushinzwe amakoperative n’ishoramari yabigarutseho. Binyuze mu buhamya bw’ibyo abaturage bagenda bageraho bitewe no gukorana n’ibigo by’imari, Hatangimbabazi nawe akaba ashishikariza n’abataritabira gukorana nabyo kubyihutira.

Kuri ubu mu karere ka Nyabihu abaturage begerejwe ibigo by’imari. Uretse buri murenge ufite SACCO yawo mu mirenge 12 igize akarere ka Nyabihu,n’andi mabanki akomeye n’ibigo by’imari bigenda bihahagaragara kandi abaturage barashishikarizwa kurushaho kubigana bagakorana mu rwego rw’iterambere.

 

 

 

Share Button
Leave A Comment