Nyabihu: Inzego z’ibigo by’imari n’amakoperative zirasabwa ubufatanye

 

Amakoperative arahamagarirwa gukorana n’ibigo by’imari kandi izi mpande zombi zikarangwa n’ubufatanye mu rwego rw’iterambere.

Amakoperative arahamagarirwa gukorana n’ibigo by’imari kandi izi mpande zombi zikarangwa n’ubufatanye mu rwego rw’iterambere.

Ibi bikaba byagarutsweho na Mukaminani Angela,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari,mu nama ya “Access to finance” yahuje ibigo by’imari n’amakoperative,kuri uyu wa 17 Gashyantare 2015 mu karere ka Nyabihu.

Bamwe mu bibumbiye mu makoperative y’ubuhinzi n’ubworozi,ari nayo akunze kuboneka mu karere ka Nyabihu,usanga bavuga ko usanga bigorana ko amwe mu mabanki yakorana nabo akabaha inguzanyo z’ubuhinzi.

Musana Paul,umwe mu bayobozi b’imwe mu makoperative akorera mu karere ka Nyabihu,avuga ko iyo amakoperative y’ubuhinzi akoranye neza n’ibigo by’imari kandi nabyo bikayorohereza mu mikoranire,bikayaha inguzanyo ku gihe usanga bagera ku iterambere rirambye.

Aboneraho gushimira ibigo by’imari bigira uruhare rufatika mu gukorana n’amakoperative y’abahinzi harimo Banki ya Kigali avuga ko ashima cyane bitewe n’uruhare yagize mu gukorana n’abahinzi,bigatuma ubuhinzi bw’ibirayi bugenda neza muri Nyabihu kandi umusaruro wabyo ukaboneka.

Nyabihu: Inzego z’ibigo by’imari n’amakoperative zirasabwa ubufatanye

Anashima kandi Banki ya KCB kuri ubu nayo ikorana neza cyane n’abahinzi,aho asanga izi banki zombi zigira uruhare runini mu iterambere ry’ubuhinzi n’iry’ubukungu mu makoperative yo mu karere ka Nyabihu.

Gusa agaruka kuri bimwe mu bigo by’imari bindi bikorera muri Nyabihu usanga bigenda biguru ntege mu gutanga inguzanyo ku makoperative y’ubuhinzi,aho abisaba ko byagira uruhare mu gufasha abahinzi mu iterambere rirambye,kuko ahanini bigoye kuba amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi yatera imbere adakoranye n’ibigo by’imari.

Gatete Francis ni umuyobozi wa Banki ya Kigali ikorera mu Byangabo ho mu karere ka Musanze,hafi cyane y’akarere ka Nyabihu.Avuga ko iyo amabanki n’amakoperative bikoranye neza barushaho gufatikanya mu iterambere.

Gusa anongeraho ko nk’abaturage bo mu makoperative usanga bitinya mu kwaka inguzanyo bumva ko ahari amabanki ahita ateza ibyawe.

Gusa na none agaruka ku mikoranire yakagombye kurangwa hagati y’izi nzego zombi,aho asaba ibigo by’imari kurushaho kwegera abaturage mu makoperative,akabasobanurira serivise atanga kandi akabatinyura gukorana nayo.

Mu gutanga inguzanyo,avuga ko bitakagombye kugarukira ku gusaba inguzanyo no kuyitanga gusa ahubwo ko ibigo by’imari byanagombye gusuzuma neza niba inguzanyo byatanze ikoreshwa mu buryo bwiza kandi no mu byo yagenewe ku buryo aho bitagenda neza hatangwa ubujyanama,ariko imikoranire y’izi nzego zombi ikarushaho kuba myiza kandi igamije iterambere

Asaba abaturage bibumbiye mu makoperative kutitinya mu kwegera ibigo by’amabanki ngo bakorane,kuko ahanini iyo wujuje ibisabwa bitagoye gukorana n’ibigo by’imari. Yongeraho ko n’ibigo by’imari bidakorana neza n’amakoperative bikwiye kuvugurura imikorere kugira ubufatanye n’iterambere ry’abaturage ry’aho bikorera birusheho kuzamuka.

Mukaminani Angela,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari,avuga ko wasangaga mu mikoranire y’amakoperative n’ibigo by’imari hasaga n’aharimo ibibazo. Aho bimwe mu bigo by’imari wasangaga bigenda biguru ntege mu gukorana n’amakoperative biyaha inguzanyo ngo yiteze imbere.

Gusa ugasanga binaterwa n’uko amwe mu makoperative yahawe inguzanyo usanga nayo atishyura neza cyangwa se umutungo waracunzwe nabi bigakurura ibibazo hagati yayo n’ibigo by’imari n’amabanki.

Ku rundi ruhande ugasanga hari amakoperative atinya kwegera ibigo by’imari ngo bakorane,batinya yuko bitakoroha gukorana nabyo ,batinya ko baterezwa imitungo mu gihe bahawe inguzanyo.

Inama ihuza amakoperative n’ibigo by’imari,ikaba yarakozwe kuri uyu wa 17 Gashyantare 2015,mu rwego rwo kungurana ibitekerezo,bagakemura ibibazo nk’ibyo hagamijwe kunoza imikoranire y’inzego zombi,yaba amakoperative n’ibigo by’imari ngo birusheho gufatikanya mu iterambere.

Akarereka Nyabihu ni kamwe mu turere dufatwa nk’utw’icyaro mu Rwanda. Kiganjemo abahinzi n’aborozi,ikaba imyuga gashingiraho ubukungu ndetse n’amakoperative aharangwa akaba ashingiye cyane kuri iyi myuga.

Iyi akaba ariyo mpamvu ibigo by’imari bihakorera  bishishikarizwa gukorana n’amakoperative,kugira ngo izi nzego zombi zifatikanye mu kugera ku iterambere ryihuta kandi rirambye. Banki ya Kigali,KCB,Umutanguha,Unguka Bank,Banki y’abaturage na SACCO bikaba ari bimwe mu bigo by’imari bikorera muri aka karere.

Share Button
Leave A Comment