Bugesera: Urubyiruko rurakangurirwa umuco wo kwizigamira

Gahigi Jean Claude ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera

Gahigi Jean Claude ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera

Inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera ihamagarira urubyiruko kugira umuco wo kuzigama nka kimwe  mu byarufasha kwiteza imbere. 

Gahigi Jean Claude ni umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu karere ka Bugesera aravuga ko ubwizigame mu rubyiruko bufatwa nk’inkingi yarufasha kurwanya ubukene.

Agira ati “ urubyiruko iyo rwizigamiye birufasha kubona igishoro maze bakabasha gutangira umushinga bitabagoye. Uretse nibyo kandi bashobora guhera aho maze bakagana ibigo by’imari bikabasha kubatera inkunga maze umushinga wabo bakawushyira mubikorwa bitabagoye”.

Amatsinda  y’ubwizigame  ahuza urubyiruko arabarirwa muri arindwi mu karere ka Bugesera, intego ni uko nibura buri murenge mu mirenge 15 igize akarere habarirwa itsinda ry’ubwizigame ry’urubyiruko.

Mutabaruka Francois Regis nawe n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge wa Mwogo avuga ko muri uyu murenge urubyiruko rwishyize hamwe mu itsinda ryo kuzigama no kugurizanya.

Mukanyirigira Bonifrida umwe mu rubyruko wishyize hamwe na na bagenzi be

Mukanyirigira Bonifrida umwe mu rubyruko wishyize hamwe na na bagenzi be

“ nyuma y’imyaka ibiri twiyemeje kujya tuzigama gusa bityo tukazagira uruhare mu mishinga y’urubyiruko ku rwego rw’akarere. Buri cyumweru buri wese azigama  hagati y’amafaranga 500 n’ibihumbi 2500 bitewe n’ubushobozi bwa buri wese”.

Ngo kubera ayo mafaranga bamaze kugurira urubyiruko rugenzi rwabo amagare atanu bakoresha mu gikorwa cyo gutwara abagenzi maze bakagenda bishyura buhoro ndetse bakaba bateganya no gukomeza kugurira abandi babyifuza.

“ uretse abo kandi tunafasha bagenzi bacu kubona ubwisungane mu kwivuza ndetse no kubafasha kugera kubikorwa n’imishinga baba bariyemeje kugeraho nk’ubuhinzi n’ubworozi buciriritse”.

Mukanyirigira Bonifrida , ni uwo mu murenge wa Ntarama avuga ko  nabo batangiye kwibumbira mu matsinda y’ubwizigame.

“ ubu dufite intego y’uko mu gihe cy’umwaka tuzaba dutangiye umushinga waduteza imbere ariwo w’ubuhinzi kuko dufite ubutaka turashaka kububyaza umusaruro”.

Urubyiruko rwo mu karere ka Bugesera binyuze mu nama nkuru yabo bakaba bateganya kwiyubakira inzu igezweho y’amagorofa nka tanu kugirango ijye ibafasha kubona amafaranga atandukanye. Urubyiruko rukaba rusabwa kwitabira gutanga umugabane kugirango uwo mushinga ubashe gushyirwa mu bikorwa.

 

Share Button
Leave A Comment