HUYE : Babikesha kwizigamira baguriye inka abanyamuryango

Abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba Rusatira na Kinazi KOARUKI Imanzi bagabiwe inka barahamya ko zigiye kubakura mu bukene kandi bakazoroza n’abandi mu rwego rwo kuzamurana.

HUYE

Bivuye ku kwizigama nyuma y’akazi bakoze ko gutunganya amaterasi, abanyamuryango bo muri koperative KOARUKI Imanzi, baguze inka 20 zigamije gufasha bamwe mu banyamuryango babo kwivana mu bukene.

HUYE2

Abazihawe bavuga ko ari igikorwa gikomeye bari bategereje kuva kera none aho babigereyeho bakaba bahamya ko ubukene bwabo burangiye.

Uwitwa Espérence Mukamana akaba umwe muri aba baturage aragira ati ”Yooo sinabona uko mvuga ibyishimo mfite pe, kuko ubu najyaga ngorwa no gutunga abana no kubabonera ibyo bakenera ariko ubu nzajya mbona amata mbahe nagurishe, ifumbire irabonetse nzeza nta kibazo”

Rwandekwe Innocent umuyobozi w’iyi koperative, avuga ko izi nka bahaye bamwe mu banyamuryango babo zaturutse ku kwizigamira bakoze mu mafaranga bagiye bahembwe mu gikorwa cy’amaterasi kandi ko abazihawe bazagenda boroza abandi.

Ati “Twiyemeje kuzafashanya maze tugenda twizigama, kandi ntibicira aha gusa kuko gahunda yo korozanya tugamije ko izagera kuri buri munyamuryango”

Cyprien Mutwarasibo umuyobozi w’akarere ka Huye wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere nawe nibyo agarukaho, asaba ko inka bahawe bazifata neza bityo bakazagabira n’abandi, iterambere  rikagera kuri bose

Ati”Iki ni nk’igihango abaturage bagirana na Nyakubahwa perezida wa repuburika ubagabira inka muri gahunda ya gira inka, natwe rero icyo tubasaba buri gihe ni ukuzitaho kandi bakazigeza no kubandi uko zororotse tugakomeza kuzamurana mu iterambere”

Coperative KOARUKI IMANZI igizwe n’abanyamuryango basaga 1000, inka zahawe bamwe mu bayigize zikaba zifite agaciro gasaga miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Share Button
Leave A Comment