Nyamasheke: Abacuruzi barasaba kuvuga rumwe n’ibigo by’imari bagana

Nyamasheke: Abacuruzi barasaba kuvuga rumwe n’ibigo by’imari bagana

Abacuruzi bakorera mu karere ka Nyamasheke barasaba ko abafite ibigo by’imari bihakorera bafata iya mbere mu kurandura inzitizi zose bahura nazo mu iterambere ry’umwuga wabo cyane cyane iziterwa n’ibigo by’imari bakorana nabyo umunsi ku munsi.

Izo nzitizi zirimo kuba hari aho babona inguzanyo zitajyanye n’igihe bazisabiye cyangwa bagahabwa make kuyo basabye ubundi amasezerano bagirana na banki akaza yanditse mu zindi ndimi batabasha kwisomera n’ibindi.

Ibi babitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 5 Werurwe 2015,  mu biganiro bagiranye n’abanyabigo by’imari mu rwego kurushaho kunoza imikoranire ibaranga hagamijwe kwihutisha iterambere igihugu cyifuza.

Nyamasheke: Abacuruzi barasaba kuvuga rumwe n’ibigo by’imari bagana

Majyambere Venuste ni we uhagarariye  abikorera mu karere ka Nyamasheke, avuga ko abacuruzi n’abo basaba inguzanyo baba bakwiye gukorana neza, ibigo by’imari bigafasha abacuruzi gukora neza imishinga yabo, babaherekeza kugira ngo bazakore neza kandi bishyure neza.

Ibi ngo bijyana no kubaha serivisi bifuza mu ndimi biyumvamo kandi bakamenyeshwa igihe bazahabwa inguzanyo batse n’uburyo bazayishyuramo.

Agira ati “abahabwa inguzanyo n’abayibaha bagomba gukorana neza, bakaganira ku buryo batangana serivisi bityo bagafata ingamba, twizeye ko abacuruzi n’ibigo by’imari hari ibyo bagiye gukosora kugira serivisi irusheho kuba nziza”.

Nshimiyimana Anicet, umucungamutungo wa Sacco ya Cyato avuga ko bari kugenda banoza uburyo bahamo ababagana serivisi agasaba ko ibiganiro nk’ibyo byajya bikomeza buri ruhande rukavuga ibitagenda, bityo bagafata imyanzuro igamije guteza imbere buri wese.

Agira ati “tugenda turushaho kugerageza gutanga serivisi nziza, ariko ibiganiro nk’ibi bituma abantu bamenya icyo bakora kandi buri ruhande rukarushaho gutera imbere mu mikorere”.

Ibi biganiro byateguwe na RPPD (Rwanda Public Private Dialogue) ikigo gifasha inzego za leta n’abikorera kuganira ko buri ruhande rugira uruhare rufatika mu kwihitisha iterambere ry’igihugu.

Ibi biganiro bikaba byafashwaga n’umwe mu mpuguke zo muri iki kigo cya RPPD  Mubirigi Jean Baptiste. 

Share Button
Leave A Comment