BK iri gutanga umusanzu mu kongera umusaruro w’ibirayi
Nyuma y’uko hagaragaye ikibazo cy’igabanuka ry’umusaruro w’ibirayi ryatumye igiciro cyiyongera ku masoko, ubuyobozi bwa banki ya Kigali ishami rya Musanze, bwasanze imwe mu mpamvu itera icyo kibazo ari ubushobozi buke butuma ubuhinzi budakorwa uko bikwiye, maze biyemeza gushyiraho inguzanyo igenewe abahinzi. Iyi nguzanyo itangwa hagendewe ku mahame asanzwe agenga inguzanyo, ngo ifite umwihariko kuko itangira kwishyurwa ari uko umuhinzi amaze gusarura no kugurisha, ngo iri gutangwa harebwe umushinga w’umuhinzi. Bahunde Kamana Christian, umuyobozi wa BK ishami rya Musanze, avuga ko bahisemo iyi nguzanyo, kugirango bafashe abahinzi mu buhinzi bwabo, ari nako babamenyereza ibijyanye no gukorana na banki ndetse no kwizigamira. Ati: “Twabaganirije ku bijyanye no kwizigamira birinda ingeso mbi igaragara cyane mu banyafrika yo kurya…
Muhanga : abakorana na za sacco bageze aho kuba aribo batanga imirimo
Bamwe mu bakorana n’ibigo by’imari by’umwihariko umurenge sacco baratangaza ko nubwo ibi bigo biciriritse bimaze kubateza imbere ku buryo bugaragara kuko kuva zatangira bamwe bamaze kuba icyitegererezo mu mirenge yabo mu guha abandi akazi. Ibi aba baturage bakaba babitangarije mu murenge wa Nyarusange ; umwe mu yigize akarere ka Muhanga, ubwo batahaga sacco yaho. Iyi sacco yiswe « Dukire » ikaba yiyujurijwe ahanini n’ingufu z’abaturage kuko aribo batanze umusanzu wo kuyubaka ndetse n’inyungu iyi sacco yagiye ikura mu mafaranga ibika akaba aribyo byayifashije kubona iyi nyubako. Kuri ubu abaturage batangiye gukorana n’iyi sacco kuva igitangira baratanga ubuhamya bavuga ko yabakuye ahantu habi. Shadalaki Kamali ni umwe mu basaza batangiye gukorana n’iyi sacco kuva igitangira avuga ko yamufashije mu…
Abaturage ba Munyiginya biyujurije SACCO kuri miliyoni 17
Abaturage bo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana batashye inyubako ya koperative yabo yo kuzigama no kugurizanya bise My SACCO ifite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyubako yatashywe ubwo mu karere ka Rwamagana hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku mpera z’icyumweru gishize ngo abaturage bayigezeho nyuma yo kumva gahunda za leta y’u Rwanda zirimo kubashishikariza kwishakamo ibisubizo kandi ngo bagasanga koko bafite amafaranga bashobora kubika iwabo hafi kandi n’igihe bakeneye inguzanyo bakazibona hafi mu bwizigame bwabo. Mukahigiro Regina yatubwiye ko abaturage benshi muri Munyiginya bamaze guhabwa inguzanyo bagakora imishinga yabo. Ngo n’ubwo we atarahabwa inguzanyo yasabye, yumva ari igikorwa cyiza kuba mu murenge wabo batuyemo bashobora kubona aho babika amafaranga…
GISAGARA: UMURENGE SACCO WATUMYE BAMENYA KO ATARI ABAKENE
Mbere yo kugira aho babitsa, bamwe mu batuye umurenge wa Gishubi na Save ho mu karere ka Gisagara bahoraga bakennye bigatuma bumva baragowe ndetse bibarira mu batindi kuko ayo babashaga kwinjiza ntaho bagiraga bayashyira habafasha kuyazigama usibye kuyashyira abanyatubari. Umurenge Sacco aho wagereye mu baturage benshi barawugana batajyanywe gusa no kuguza amafaranga abafasha kwiteza imbere ahubwo bakanajyanwa no kubitsa ayo bakoreye bityo akazagwira bagatekereza imishinga yo kubateza imbere. Mbere y’uko aya mashyirahamwe yo kubitsa no kugurizanya aza, benshi mu baturage bavuga ko babonaga amafaranga bakayajya mu bubari agashira bakisubirira mu buzima bwa gikene bigatuma babona ntafaranga bagira. Filipo Habimana utuye umurenge wa Gishubi ati “Nagiye nkora mu bishanga by;umuceri, bakampemba ngataha mfite amafaranga ahagije, ariko…
Rulindo: Umuturage ushaka gukira vuba agane Sacco. Bosenibamwe Aimee
Umuturage ushaka gukira vuba abishatse yagana za Sacco. Aya ni amagambo yavuzwe n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimee, ubwo yari yitabiriye ibirori byo gutaha inyubako nshya za Sacco,Murambi na Masoro tariki 14/3/2013. Abaturage bo muri iyi mirenge yombi, ngo basanga kuba barabashije kwiyubakira inzu nziza zo gukoreramo na za Sacco zabo. Ngo basanga ari ibyo kwishimira ,bakavuga kandi ko ibyiza byose bamaze kugeraho babikesha ubuyobozi bwiza budahwema kubatekerereza ibyiza. Abaturage bo mu mirenge ya Masoro na Murambi bakaba batanze ubuhamya bugaragaza uko bagiye batera imbere babikesha banki Sacco. Ndimukaga bellancila utuye mu murenge wa Murambi,yavuze ko amaze gukira akijijwe no kuba abitsa kandi akanafata inguzanyo muri Banki y’umurenge Sacco. Yagize ati”jyewe natangiye nsaba inguzanyo ncuruza amasaka…
KCB injects funds in language teachers
The management of Kenya Commercial Bank (KCB) in Rwanda has signed a memorandum of understanding with Kigali Institute of Education (KIE), to offer scholarship to 22 selected language teachers who will undertake an advanced English course for three consecutive years. Starting April 2013, the trainings will commence, whereby the meritorious trainees who are active teachers will pursue the KIE diploma in education through its distance training programme. The program promotes teaching of English in accordance with government policy on focused investment in skills development for a global world. KCB country director, Maurice Toroitich said that the initiative is in line with the bank’s Corporate Social Responsibility (CSR) covering five thematic areas including, education, health, humanitarian,…
Banki zikorera mu karere ka Gicumbi zigiye kuvugurura imikoranire na Hanga Umurimo
Mu rwego rwo kureba uko abibumbiye muri HANGA UMURIMO mu Karere ka Gicumbi barushaho kugira imikoranire myiza n’ amabanki kuri uyu wa Kabiri tariki ya 05 Werurwe 2013 mu cyumba cy’ Inama cy’ Akarere ka Gicumbi habereye inama yahuzaga ba Rwiyemezamirimo bagize Hanga Umurimo ndetse n’ abayobozi b’ amabanki akorera muri aka karere biga kuvugurura imikoranire hagati yabo. Uhagarariye hanga umurimo muri MINECOFIN, Albert Bizimana yatangarije ba Hanga Umurimo ko imishinga yatoranyijwe mu mishinga mirongo 50 hatoranyijwe imishinga 20. Hagaragajwe kandi inzitizi zibangamira aba bibumbiye muri HANGA UMURIMO byanatumaga habaho imikoranire yo ku rwego rwo hasi hagati ya ba Rwiyemezamirimo n’ amabanki akorera mu karere ka Gicumbi. KABAHIZI Jean Jacques ukuriye hanga umurimo mu karere…
Nyamagabe: Abanyamuryango ba Sacco ya Kaduha batashye inyubako yo gukoreramo biyujurije.
Kuri uyu wa kane tariki ya 28/02/2013, abanyamuryango ba Koperative Umurenge sacco “urufunguzo rw’ubukire” y’umurenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe batashye ku mugaragaro inyubako yo gukoreramo ijyanye n’igihe, ikaba yuzuye ibatwaye akayabo ka miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Gashema Jean de Dieu, perezida w’inama y’ubutegetsi ya Koperative “urufunguzo rw’ubukire” Kaduha atangaza ko kuba biyujurije aho gukorera hagendanye n’igihe bizongerera abakiriya ikizere ndetse bakaniyongera, cyane ko mbere bakoreraga mu nzu y’intizanyo kandi itaberanye n’ikigo cy’imari. Gashema yagize ati: “Mbere twakoreraga mu nzu twatizwaga n’umurenge ntoya cyane wabonaga ko idahagije. Wasangaga nk’abakozi bagonganira mu cyumba kimwe, n’abakiriya ntibabashe kwicara bisanzuye bakicara babyigana, hakaba n’abategereza bicaye hanze”. Ndayisenga Charles, umucungamutungo wa Sacco urufunguzo rw’ubukire Kaduha…
Kigali Bank introduces MoneyGram services
The Bank of Kigali (BK) has introduced the use of MoneyGram wire transfers which will ease ways Rwandans send and receive funds at low charges. MoneyGram Money transfers are fast and easy when sending money to friends and family using your credit card or bank account. The new mode of transfer was launched in Kigali, on February 26, 2013, by the BK operations manager, Lawson Naibo, who said that the new system of money transfer will be part of the implementation of the set government plan to increase access to finance locally and internationally. He said that “this will not only facilitate the easy access to fund, but also allow foreign investors to transfer funds…
Kayonza: KCB yagabanyirije ingendo abakiliya ba yo bo mu burasirazuba
Ishami rya banki y’Abanyakenya, KCB, ryo mu karere ka Kayonza ryagabanyirije ingendo abakiliya ba yo bo mu ntara y’uburasirazuba. Iyo banki yafunguye ishami rya yo mu karere ka Kayonza mu ntangiriro z’ukwezi kwa 02/2013, rikaba ari na ryo shami rukumbi ry’iyo banki riri mu burasirazuba kuva yatangira gukorera mu Rwanda. Abakiliya b’iyo banki bo mu turere tugize intara y’uburasirazuba bagombaga kujya gushaka serivisi za KCB mu mujyi wa Kigali. Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko byabagoraga gukora ingendo berekeza i Kigali bagiye gushaka izo serivisi. Ibyo ngo byatumaga batakaza amafaranga n’igihe, bikabaviramo kwica gahunda zimwe na zimwe kandi z’ingirakamaro, nk’uko twabitangarijwe n’umukiliya w’iyo banki witwa Ndahayo. Hari n’abandi bakiliya bavuga ko KCB yarebye kure kuko…









Follow Us!
By PDGACO payday loans