Kagitumba: Abacuruzi bavuga ko bakwa ruswa muri Uganda

Abadepite batambagizwa umupaka

Bamwe mu bacuruzi bakoresha umupaka wa Kagitumba babwiye abadepite mu nteko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba  ko bakwa ruswa ku mizigo. Hari mu nama y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa 21 Kamena. Umucuruzi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko iyo akuye ibicuruzwa mu gihugu cya Uganda, ahagarikwa akigera ku mupaka agasabwa gutanga amafaranga. Nawe yemera ko aya mafaranga ayatanga ari nka ruswa kuko nta nyemezabwishyu ahabwa. Gusa ngo ayatanga agira ngo acungure ibicuruzwa bye. Ati “ Urahagera ukabona batambitse umugozi mu nzira, wahagarara bakakwa ibihumbi 100 by’amashiringi, iyo ubajije impamvu varakwihorera washoberwa ukayatanga ngo ucungure ibyawe.” Abavunjayi bo bavuga ko akazi kabo kahagaze. Ngo imodoka ziva mu Rwanda ntizihagarara ku mupaka mu gihe izinjira zo…

Cyanika: Abacuruzi baracyabangamiwe n’amasaha umupaka ukora

Abakoresha umupaka wa Cyanika bifuza ko wakongererwa amasaha yo gukora

Abacuruzi bakoresha umupaka wa Cyanika bavuga ko bakibangamiwe no kuba uwo mupaka ukora amasaha make bigatuma ubucuruzi bwabo butagenda neza. Ubusanzwe umupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda, ufungura saa kumi n’imwe za mu gitondo ugafunga saa mbiri z’ijoro. Ariko abawukoresha bavuga ko amasaha 16 ukora ari make, bakaba bifuza ko yakongerwa. Bamwe bavuga ko iyo bageze kuri uwo mupaka saa mbiri zarenze basubizwayo, bakajya gucumbika bigatuma gahunda bari bafite zidatungana. Biraro Ignas, ukorera ubucuruzi muri santere ya Cyanika, iri mu Karere ka Burera, avuga ko hari igihe ajya muri Uganda mu bucuruzi butuma ataha bitinze ariko akabukora ikitaraganya atinya ko bafunga umupaka atarataha. Ibyo ngo bituma adakora ubucuruzi bwe neza. Agira ati “Mu…

Musanze: Abaguzi barinubira amafaranga y’umunzani bakwa

Kwishyura ibyo bahashe bakongeraho n’ay'umunzani abaguzi basanga ari akarengane

Abahahira mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze barinubira amafaranga y’umunzani bakwa mu gihe bakeneye gupima ngo barebe ko ibyo bahashye byuzuye. Abakunze guhahira muri rino soko mu gihande cyitwa icy’abahinzi bavuga ko iyo umuntu amaze kugura nk’ibirayi bamutegeka kwishyura amafaranga y’umunzani wapimiweho ibyo amaze kugura kandi nyamara ayo mafaranga yagakwiye gutangwa n’umucuruzi kuko ariwe uba wagurishije kandi akaba afite n’inshingano zo gupimira umuguzi ibiro ashaka. Abahahira mu isoko ry’ibiribwa rya Musanze ku gihande cyizwi nk’icy’abahinzi bavuga ko iyo bamaze guhaha no gupimirwa bahita bakwa amafaranga ari hagati ya 50 na 100 hanyuma n’uwagurishije agatanga amafaranga 100 kuburyo basanga bibangamye kuko ntacyo umuguzi yari akwiye kubazwa kuko mu mafaranga atanga habamo n’imisoro. Uwamwiza Claudine umuguzi avuga ko…

Umubare w’abizigama wagiye uzamukaho incuro zirenze 20%

Yavuye ku mafaranga bihumbi 50 akaba ageze ku mafaranga asaga miliyoni 5 abikesha kwizigama akagurizwa

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) riratangaza ko mu myaka itanu umubare w’abizigama wagiye uzamukaho incuro zirenze 20% buri mwaka. Babitangaje kuri uyu wa 14 Kamena 2016 mu Karere ka Musanze ubwo batangizaga icyumweru cyahariwe gukangurira Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’ibigo by’imari iciriritse hamwe no kuganira n’abayobozi bibyo bigo kuburyo bagomba kwegereza ibikorwa bakora abanyarwanda. Rwema Peter umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), avuga ko ugereranyije no mu myaka itanu ishize imyumvire y’Abanyarwanda ku bijyanye no kwizigamira ihagaze neza kuko buri mwaka yagiye izamukaho incuro zirenga 20%. Ati “Urebye mu gihe cy’imyaka itanu ishize Abanyarwanda bari, bari mu bigo by’imari iciriritse bari hagati y’ibihumbi 600 na 700, ariko ubu ngubu dufite abarenga 2.700.000,…

Umubare w’abizigama wagiye uzamukaho incuro zirenze 20%

Yavuye ku mafaranga bihumbi 50 akaba ageze ku mafaranga asaga miliyoni 5 abikesha kwizigama akagurizwa

Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) riratangaza ko mu myaka itanu umubare w’abizigama wagiye uzamukaho incuro zirenze 20% buri mwaka. Babitangaje kuri uyu wa 14 Kamena 2016 mu Karere ka Musanze ubwo batangizaga icyumweru cyahariwe gukangurira Abanyarwanda kwitabira ibikorwa by’ibigo by’imari iciriritse hamwe no kuganira n’abayobozi bibyo bigo kuburyo bagomba kwegereza ibikorwa bakora abanyarwanda. Rwema Peter umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR), avuga ko ugereranyije no mu myaka itanu ishize imyumvire y’Abanyarwanda ku bijyanye no kwizigamira ihagaze neza kuko buri mwaka yagiye izamukaho incuro zirenga 20%. Ati “Urebye mu gihe cy’imyaka itanu ishize Abanyarwanda bari, bari mu bigo by’imari iciriritse bari hagati y’ibihumbi 600 na 700, ariko ubu ngubu dufite abarenga 2.700.000,…

Imiyoborere mibi no kwiga imishinga nabi byahombeje amakoperative

Visi meya Kanyanye Christine asura bimwe mu bikorwa by’amakoperative

Bamwe mu bagize amakoperative mu Karere ka Ngororero bavuga ko imicungire mibi yayo no kwiga nabi imishinga byahombeje amakoperative yabo. Urugero rw’amakoperative yahuye n’ibibazo by’imicungire mibi ni nka Koperative y’Abahinzi b’Ibinyomoro mu Murenge wa Sovu KOAISO ubu itagikora neza. Sibomana Aimable umwe mu bagize iyo koperative avuga ko abayobozi bagize uruhare mu guhomba kwayo. Ati“Ni byo koko umusaruro wari wagabanutse, ariko n’abayobozi bari baratangiye kutumvikana kubera kurwanira umutungo wacu”. Naho Hakizumwami Leonida, umunyamuryango wa koperative y’abahinzi borozi mu murenge wa Kabaya na we avuga ko imicungire mibi y’amakoperative ari yo ibadindiza. Muri aka karere hari n’imishinga y’amakoperative y’Abajyanama b’ubuzima cyane cyane akora ubworozi bw’ingurube bahombye. Bo bagaragaza ko imishinga yabo yizwe nabi. Hitayezu Alphonse ushinzwe…

Rutsiro: Njyanama yanenze kudakoresha amafaranga y’ingengo y’imari

Akarere ka Rutsiro

Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro iranenga ko amafaranga y’ingengo y’imari y’umwaka wa 2015-2016 atakoreshejwe yose nk’uko byari biteganyijwe. Byatangajwe ku wa 04 Kamena 2016 ubwo mu Karere ka Rubavu hatangiraga umwiherero w’iminsi ibiri urimo abajyanama b’Akarere, abayobozi b’imirenge n’abayobozi b’amashami bo mu karere. Njyanama ikaba yarasuzumye igasanga hafi 22% by’ingengo y’imari asaga Miliyari 2 ho gato azasubizwayo kandi hakiri ibikorwa by’iterambere bitakozwe. Matabaro Bernard perezida w’inama njyanama yavuze ko kudakoresha ayo mafaranga bidashimishije aho yagize ati” Kuba hafi 22% by’ingengo y’imari twasanze azasubizwayo kubera ko atakoreshejwe ntibyadushimishije kandi hari ibikorwa byagombaga gufasha umuturage kuva mu bukene bitakozwe”. Guverineri w’intara y’Iburengerazuba Madame Mukandasira Cartas wasoje uyu mwiherero ku mugarargaro na we yemeza ko gusubiza amafaranga bitumvikana…

Kabaya: Babangamiwe no gukorera mu isoko ryashaje

m_1a

Abaturage n’abacuruzi bo mu gasantere ka Kabaya mu Ngororero bavuga ko babangamiwe n’uko isoko ryabo rishaje ndetse ngo ryateza impanuka. Inzu zicururizwamo imbere ni uku zubatswe Bavuga ko iri soko ryubatswe kera kandi hakoreshejwe ibikoresho bidakomeye nk’aho usanga amazu y’imbere mu isoko agizwe n’inkuta zikozwe n’amabati, akaba yarashaje ndetse n’inzira zitwara amazi zikaba zarasibamye.   Uko imbere mu isoko hameze Nteziryayo jean Baptiste, umwe mu bakorera muri iryo soko avuga ko babangamiwe cyane kandi bidindiza ubucuruzi bwabo. Agira ati “Iri soko ntirituma twisanzura rwose. Nta mazu afatika arimo ni utuzu dutoya kandi twubatse nabi. Inzira z’amazi zimwe zarasibamye izindi ntizitwikiriye kandi zifite uburebure burenga metero. Kuhakorera ni ukwigengesera”. Umuturage wo muri  Kabaya witwa Ndindabahize Jean…

Abikorera bo muri Burera ngo bashonje bahishiwe

m_1

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yizeza abikorera bo muri Burera ko bashonje bahishiwe kuko ibikorwa remezo biteza imbere ubucuruzi bwabo bizakomeza kubagezwaho bidatinze. Isoko mpuzamipaka riri kubakwa ku mupaka wa Cyanika ngo rizazamura ubucuruzi Guverineri Bosenibamwe atangaza ibyo mu gihe ku mupaka wa Cyanika uri muri ako karere hatangiye kubakwa isoko mpuzamipaka, rigizwe n’umuturirwa w’amagorofa atatu. Bitarenze ukwezi kwa Nyakanga 2016 kuri uwo mupaka kandi harubakwa inyubako za gasutamo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda izwi nka “One Stop Border Post”. Usibye ibyo n’umuhanda wa kaburimbo uturuka kuri uwo mupaka ugana mu mujyi wa Musanze, watangiye kuzamo ibinogo kubera gusaza, nawo uri hafi gusanwa kuko ngo inyigo yo kuwusana irangira mu kwezi kwa Kamena 2016. Hiyongera ho kandi…

Kumurika ibikorwa bibafasha kugaragaza ibikorerwa abaturage

m_2a

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Gatsibo hamwe n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye, bavuga ko iyo bamuritse ibyo bakora bituma gahunda zabo zimenyekana.   Imishiga itegamiye kuri Leta yitabiriye kumurika ibyo ikorera abaturage Aba bafatanyabikorwa batangaje ko ubwo baganiraga na bo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2016, aho bitabiriye imurikabikorwa mu rwego rwo kugaragariza abaturage b’Akarere ka Gatsibo ibyo bakora hagamijwe kurushaho kuzamura iterambere ry’Akarere. Mbonimpa Epimaque wari waje ahagarariye Koperative COBANYA ihinga mu buryo bwa kijyambere imyaka itandukanye, avuga iki gikorwa cyo kumurika ibyo bakora babivanamo inyungu nyinshi, kuko ngo bituma barushaho kumenyekana bityo n’abaterankunga bakiyongera. Yagize ati”Iki gikorwa uretse kuduhuza n’abaterankunga, kinadufasha kubona amasoko y’umusaruro wacu, kuko abatugana bareba ibyo dukora bagasanga dufite umusaruro ufatika kandi w’ubwoko…