Gakenke: Abagabo barasabwa guha abagore ingwate ngo babashe kubona inguzanyo
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere ka Gakenke, Mukagacinya Immaculee, arakangurira abagabo guha abagore babo ingwate zo gutanga mu bigo by’imari kugira ngo bahabwe inguzanyo zo gushora mu mirimo ibyara inyungu. Uyu muhuzabikorwa avuga ko abagore benshi babagezaho ikibazo cy’uko bashaka gukoresha amafaranga ya banki bakiteza imbere ndetse n’imiryango yabo ariko abagabo babo bakabima ingwate zo gutanga muri mabanki. Mu munsi mpuzamahanga w’umugore wabaye tariki 08/03/2013, Mukagacinya yaboneyeho gusaba abagabo guha ingwate abagore babo kugira ngo babashe kubona inguzanyo za banki. Yagize ati: “Hari ikibazo cy’abagore bashaka gukora, basaba abagabo ingwate bakazibima, kuki abagabo babima ingwate ?…mujye mubaha ingwate bagende basabe inguzanyo muri banki baze bakore urugo rwanyu rutere imbere, hari ahandi se baba…
Rubavu : Banki y’abaturage yatanze inguzanyo ibikorwa by’ubwubatsi birakomeza
Nyuma y’amezi agera kuri 3 abaturage bo mu karere ka Rubavu batse inguzanyo muri banki y’abaturage bavuga ko bahejejwe mu gihirahiro no kudahabwa inguzanyo batse, bashoboye gutangira ukwezi kwa Werurwe bakomeza ibikorwa byabo nyuma yo kubona inguzanyo bari baratse muri iyi banki. Abaturage bagera kuri 93 nibo bashoboye kubona inguzanyo bari baratse banki y’abaturage ya Rubavu, igera kuri miliyoni 700 inyinshi ikaba yari igenewe ibikorwa byo kubaka mu mujyi wa Gisenyi. Ubwo twaganiraga n’umuyobozi wa banki y’abaturage mu karere ka Rubavu Ndabaramiye Jimmy yavuze ko inguzanyo zitari zahagaze burundu ahubwo hari habaye ikibazo cy’amafaranga menshi banki yari yatanze igasabwa kugabanya inguzanyo itanga . Ndabaramiye avuga ko ubu amafaranga abitswa ari menshi kuburyo n’abari baratse…
Nyamagabe: Sacco yamukuye ku guca inshuro.
Mukankaka Cléméntine, umugore wo mu murenge wa Kaduha aratangaza ko gukorana na koperative yo kubitsa no kugurizanya umurenge sacco ya Kaduha byatumye aca ukubiri no gukorera abandi ngo kuko yari atunzwe no guca inshuro. Mukankaka atangaza ko yari umukene atunzwe no guhingira amafaranga magana atanu ku munsi akaza kuyoboka sacco y’umurenge wa Kaduha yitwa “urufunguzo rw’ubukire” maze agahera ku nguzanyo y’ibihumbi 10 ubu akaba amaze gutera intambwe igaragara. Mu buhamya bwe, Mukankaka agira ati: “iyi sacco hari ikintu kiza yankoreye. Nari umuntu w’umuturage w’umukene utunzwe no guhingira amafaranga 500 bukeye njya kuguza amafaranga muri sacco mpera ku mafaranga ibihumbi 10”. Akomeza atangaza ko yakoze umushinga wo gucuruza ikigage buri wa kabiri muri santere ya Kaduha…
Rusizi: women, youth in training on poverty reduction
As a way to end poverty cycle mainly affecting women and youth in Kamembe sector in Rusizi district, a training prepared by Ministry of Gender and Family Promotion (MIGEPROF) for the youth and Women on how to make money by acquiring simple loans from financial institutions is in process. This training in Kamembe sector brought together people from MIGEPROF and women and youth representatives in all sectors as well as directors of small scale financial institutions. Some of the teachings the youth and women were given to get rid of the poverty cycle include forming cooperatives for them to access financial services like loans easily. Those who are ready to work with financial institutions to…
RUSIZI: Ikibazo cy’ubukene bwugarije abagore n’urubyiruko ngo kigiye kuvugutirwa umuti binyuze munguzanyo
Mu rwego rwo guteza imbere abagore n’urubyiruko, babavana mungoyi y’ubukene, mu murenge wa Kamembe harabera amahugurwa yateguwe na MIGEPROF agamije gukangurira ibyo byiciro byombi uburyo bwo kumenya gushaka amafaranga aho urwo rwego rukangurira ibigo by’imari biciriritse gushishikariza abagore kwitabira no kumenya gukorana n’ibigo by’imari biciriritse bafata inguzanyo kuko aribwo buryo bwatuma batera imbere. Mu mahugurwa yahuje intumwa za Migeprof n’abahagarariye abagore n’urubyiruko mu mirenge ndetse n’abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse Zimwe munama abagore n’urubyiruko bagiriwe kugirango bivane mu murongo w’ubukene ni uburyo bwo kwibumbira hamwe mumakoperative kugirango bajye babasha kubona inguzanyo bidatinze, gusa ngo akarusho ni uko abemera gukorana n’ibigo by’ imari bagamije kwivana ahabi ngo bazajya bishingirwa mirongo itandatu kw’ijana na migeprof ifatanyije na BDF…
RUSIZI: ABAMBUYE IBIGO BY’IMARI IMITUNGO YABO IZAFATIRWA
Abahagarariye ibigo by’imari iciriritse bafatanyije n’abayobozi b’imirenge yo mu karere ka Rusizi, bahawe igihe cy’ukwezi kumwe kugirango babe barangije kwishyuza amafaranga asaga miliyoni mirongo icyenda n’enye yagiye atangwa mu nguzanyo ntiyishyurwe. Uyu mwanzuro wafashwe mu nama yahuje ubuyobizi bw’akarere ka Rusizi n’abahagarariye ibigo by’imari ndetse n’abahagarariye amabanki bose bakorera mu karere ka Rusizi. Abayobozi mu mirenge bakaba batangaje ko bizaborohera kuko bashyikirijwe urutonde rwa ba bihemu n’aho bakomoka ibi bikazabafasha gukurikirana imitungo yabo igafatirwa. Amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni mirongo icyenda n’enye niyo yagaragajwe ko yambuwe ibigo by’imari iciriritse mu karere ka Rusizi muri raporo yanyuma yo mu kwezi kw’ukwakira 2012 , ibi ngo bikaba ari bimwe mu byagiye bihombya ibi bigo , bimwe bikanabiviramo…
Muhanga: Amabanki arasaba ubuyobozi kubafasha gukurikirana ababambuye
Abanyamabanki n’abahagarariye ibigo by’imari mu karere ka Muhanga barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubafasha gukurikirana abantu babambuye. Mu kiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, aba bahagarariye ibi bigo n’amabanki batangaje ko bafite abantu kugeza ubu bamaze igihe baratse inguzanyo ariko bakaba baranze kuzishyura nk’uko babyiyemeje mu masezerano bagiranye bajya kwaka inguzanyo. Bavuga kandi ko hari n’abandi bafashe inguzanyo bagatangira kuzishyura uko byari bitegenijwe ariko bagera hagati bishyura bagahita bahagarika kwishyura burundu. Aha aba bahagarariye ibi bigo n’amabanki batangaza ko ikibazo bamaze kubonba ari uko abambura mu hantu hamwe aribo bambura n’ahandi. Mukasaye Pelagie, ni umucungamari wa Sacco Amizero Rongi atangaza ko basanze bamwe mu bambura ibigo by’imari nk’icyo akorera ari abantu akenshi baba bafite ubushobozi buke…
Rwanda | Gakenke: Amabanki aratungwa urutoki mu kudindiza gahunda ya Hanga umurimo
Amabanki yose ntiyatanze inguzanyo za Hanga umurimo nk’uko yabyemeye. Umukozi wa Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi ushinzwe ubujyanama muri Gahunda ya Hanga Umurimo mu Karere ka Gakenke, Uwera Jean Claude, atangaza ko amabanki atakoze ibyo yemeye itanga inguzanyo ku mishinga yatoranyije muri gahunda ya Hanga umurimo. Uyu mukozi asobanura ko mu mishinga 20 yatoranyije mu Karere ka Gakenke, ine gusa ari yo yabonye inguzanyo ikaba yaratangiye gushyirwa mu bikorwa. Banki ya Kigali na Cogebanque ni zo banki zonyine zubahirije amasezerano zagiranye na Minisiteri y’Inganda n’ubucuruzi (MINICOM) zibaha inguzanyo, izindi nka Banki y’Abaturage na KCB zatengushye abantu ba nyir’imishinga yatoranyijwe ntizaba inguzanyo nk’uko zari zabyemeye. Uwera avuga ko n’abaturage bafite uruhare mu gutuma gahunda ya Hanga umurimo icyiciro…
Rwanda | Rusizi: RAB helps farmers reduce bank debts
About 108 farmers in Rusizi district who had got loans to buy cows from Banque Populaire Rwanda (BPR) in Girinka program are celebrating; after Rwanda Agriculture Board reduced their debts and arrears they owed the bank. According to the original agreement made by the district with the contractor, the contractor was supposed to give Frisian cows (100%) and the owners had to pay Rwf600.000 to the Bank Populaire. Those who were given mixed cows (50% crossed breeds) had to pay Rwf500.000 but later farmers who were given these cows complained that the cows they were given are not providing the expected production and they failed to pay the bank according to the agreed terms. This…
Rwanda : Village settlement, a stumbling block to accessing financial services
We cannot access loans because we have no legal property ownership, residents, associations and cooperatives of people in village settlements in Ngororero district have spoken out. According to the Ngororero sector leader, residents in the village settlements have not yet got land titles as per the policy of the ministry of local government (MINALOC). Residents with houses and pieces of land cannot use them as guarantee to access loans which is hindering development in this area. Josephine musanabera, member of women’s crafting cooperative narrates this cooperative cannot expand because they have asked for a loan but in vain. As a result, some banks in Ngororero district…








Follow Us!
By OBREAKSL penny stocks