Kirehe: Saving associations commended for sustainable development

Kirehe: Saving associations commended for sustainable development

Members of Banguka, an association for lending and saving in Nyabikokora cell, Kirehe sector of Kirehe district commended the association for enabling them connect electricity to their homes in addition to acquiring property. Residents revealed this while the district prepares to launch ‘special savings week’ scheduled to take place between on October 25-31. A special savings week is under the theme “Save today and secure your future” aims at reminding and educating citizens about the importance of saving. Association members said they have purchased land, livestock, pay school fees for children and take good care of their families. Members revealed that forming credit and saving associations was initiated by Care International, a humanitarian organization fighting…

Kirehe: Bamaze kubona umuriro babikesha amatsinda yo kwizigamira

Kirehe: Bamaze kubona umuriro babikesha amatsinda yo kwizigamira

Mu gihe hategurwa icyumweru cyahariwe kwizigamira kuva tariki 25-31 Ukwakira 2014 bamwe mu baturage ba kirehe bibumbiye mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya baremeza ko bamaze kwiteza imbere bageza umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo. Nkuko abagize itsinda Banguka ryo mu kagari ka Nyabikokora umurenge wa Kirehe babitangarije Kigali Today, ngo bamaze kugera ku bikorwa by’indashyikirwa mu ngo zabo babikesha amafaranga 1500 batanga buri cyumweru mu itsinda ryabo rigizwe n’abantu mirongo itatu k’uburyo bayaguriza abanyamurya ngo bakayungukira 10% buri mwaka. Ngo ni igikorwa cyatewe inkunga n’umushinga Care mu guhugurira abaturage cyane cyane abagore mu kwikura mu bukene biteza imbere . Cassien Rusanganwa umuyobozi w’itsinda Banguka  aragira ati“itsinda ryacu rya banguka rigizwe n’abantu 30 abagore 25 n’abagabo…

Kirehe to launch special savings week

Kirehe to launch special savings week

To entrench a savings culture among Rwandans, a special savings week under the theme “Save today and secure your future” is to launched in Kirehe district dedicated towards reminding and educating citizens on the importance of saving. According to Jean de Dieu Tihabyona, the vice mayor for finance and economic development, the special savings week will involve several initiatives including awareness campaigns talk shows interviews with stakeholders and the public among others. The campaign is scheduled to take place between on October 25-31. He added that financial institutions should play an important role by educating target groups about the services and the products they offer. “You need to prove your competence and lure them to…

Kirehe: Icyumweru cyahariwe kwizigamira kirasigira abaturage ubumenyi mu gukorana n’ibigo by’imari

m_Yagize

Kuva Tariki 25 kugeza 31, ukwakire 2014 ni icyumweru mpuzamahanga cyahariwe kwizigamira. Mu karere ka kirehe  ibigo by’imari n’amakoperative barasabwa kwegera abaturage bakabakangurira kuzigama mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’abaturage n’ubw’igihugu.   Mu nama yo gutegura icyo cyumweru umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu yasabye abashinzwe ibigo by’imari n’amakoperative gukora ibishoboka byose iki cyumweru kikarangira buri muturage utuye mu karere ka Kirehe afite konti mu bigo by’imari ikindi kandi ajijukiwe n’uburyo bwo kwizigamira. Yakomeje avuga ko imikorere myiza y’amakoperative n’ibigo by’imari ituma abantu babigana. Yagize ati“iyo ibigo by’imari bidakora neza nta kwizigama abakiriya bagira kuko ibyo bigo biba bitizewe buri muturage bakagira impungenge zo kubitsamo amafaranga yabo niyo mpamvu ibigo bimwe na bimwe by’imari iciriritse mu…

MFIs eyes children savings to boost savings culture

MFIs eyes children savings to boost savings culture

There is optimism that   promoting children savings would spur a culture of savings thus  translating into financial inclusion, a  milestone the country is  looking at  to  leapfrog its economy  in  middle income  status. This means that encouraging children to join formal banking systems will help the children to grow with the culture of savings, something that gives a stronger financial backbone the economy. “When  we are teaching our  children  discipline , we should always include the financial  discipline  which will help  them grow into  responsible  citizens,” said Rita Ngarambe, Executive Secretary  of Association of Microfinance institutions  in Rwanda-AMIR Encouraging savings at a tender age on the other hand helps the financial institutions to have enough…

Rulindo: inyungu zakwa ku nguzanyo bituma bamwe batagana ibigo by’imari

m_1024px-RulindoDist

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bavuga ko kuba batagana ibigo by’imari n’amabanki, ngo ahanini biterwa n’uko usanga ibigo by’imari bibaka inyungu nyinshi, mu gihe baba babonye inyungu nke ku byo bakora. Abo baturage bakaba bavuga ko niba hari uburyo ubuyobozi bw’akarere bwaganira na ba nyiri ibi bigo by’imari bakajya baka inyungu ku baturage bagereranije n’uburyo umuturage yungutse byabafasha kandi nabo bakabasha kugana ibigo by’imari ari benshi. Abakunze kuvugwaho gutinya kugana ibigo by’imari n’amabanki ni abagore,aho ngo usanga umubare w’abagore bagana ibigo by’imari muri aka karere,ari muke cyane ugereranije n’umubare w’abagabo baka inguzanyo mu bigo by’imari n’a mabanki. Bamwe mu bagore twaganiriye badutangarije ko batinya kugana ibigo by’imari ngo bahabwe inguzanyo, kubera gutinya…

Ngoma: Ibimina bivuguruye byatumye biteza imbere kuburyo bushimishije

Ngoma

Bamwe  mu baturage  batuye  mu murenge  wa Rukumbeli ,  mu karere  ka Ngoma  bavuga ko bamaze  kwiteza imbere  kuburyo butandukanye  babikesha kuba baritabiriye  gahunda y’ibibina bivuguruye bagejejweho na Cartas Diocese  ya Kibungo kubufanye  n’ umuryango witwa CRS (Catholic Relief Service). Ibibina  bivuguruye  ni uburyo  abaturage  bakoresha bakajya  bahura  rimwe  mu cyumweru cyangwa mu kwezi bakizigamira ndetse  bakanagurizanya, uwuhawe inguzanyo akazatanga inyungu  ku mafaranga  bunvikanyeho . Aba  baturage  babitangaje  ubwo basozaga  umwaka w’ikibina  aho bagabanye miliyoni 42 z’amafaranga y’u Rwanda bari bizigamiye  muri uyu mwaka . Ndikubwayo Theopiste utuye  mu mudugudu wa Maswa ya I, akagari ka Rubona, Umurenge  wa Rukumberi , avuga ko  iyi gahunda  yamufashije  mu kwiteza  imbere akiyubakira  inzu  yo kubamo  none  ubu  akaba afite  na Butike . Yagize ati  ”  Natangiye  nizigama igihumbi mu cyumweru ngera aho kwizigama ibihumbi 25 mu kwezi  , ayo mafaranga nizigamye yaramfashije  kuko nabashije kubaka inzu  ndetse  ubu nkaba ndi umucuruzi ukomeye mfite  butike irimo ibicuruzwa bifite agaciro k’ibihumbi 600 Rwf. “ Padiri Oscar  Rugimbura,  uhagarariye Cartas  Dioseze  ya Kibungo  akaba ari nayo  yakanguriye aba  baturage kwitabira  iyi  gahunda  y’ibibina bivuguruye ku bufatanye n’umuryango…

Nyamasheke: Bibwiraga ko banki ziyobokwa n’abakire gusa

m_Nyamasheke

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko bibwiraga ko banki ziyobokwa n’abantu bafite amafaranga menshi bakumva ko nta mpamvu yo kuzigana kubera ko bataragera ku bushobozi bukomeye. Nyuma yo gusobanurirwa  n’abayobozi b’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Nyamasheke bakababwira ibyiza byo gukorana n’ibigo by’imari, uru rubyiruko ruratangaza ko  rwamaze gutinyuka ndetse ngo bagiye gutangira gukorana n’ibigo by’imari mu guteza imbere ubumenyi bagiye bakura mu kigo cy’urubyiruko. Ibi byabaye mu kiganiro cyahuje urubyiruko n’abayobozi b’ibigo by’imari bikorera muri Nyamasheke ndetse n’ikigega cyishingira imishinga, BDF ku bufatanye n’umushinga dot Rwanda, tariki ya 21 Kanama 2014. Tuyisenge Jean Bosco avuga ko yari asanganywe umushinga wo kwagura ubucuruzi bwe bujyanye n’inzu ye y’umuziki (recording studio) nyamara…

Inyungu abatuye Rugarama muri Gatsibo bacyesha ibigo by’imari

m_Inyungu abatuye Rugarama muri Gatsibo bacyesha ibigo by’imari

Bamwe mu batuye umurenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo bavuga ko gahunda ya leta yo gusakaza ibigo by’imari kugera iwabo mu byaro yabafashije kumenya kuzigama no kubona inyungu zibikomokaho kuko bagurizwa bakabona igishoro cy’imishinga yo kwiteza imbere. Nyuma y’uko aho muri Rugarama hageze Umurenge SACCO, ibindi bigo by’imari byarahageze kandi ngo bigaragara ko benshi mu baturage bagenda babyaza ayo mahirwe umusaruro bizigamira kandi bagasaba inguzanyo zo gukoresha mu mishanga ibateza imbere. Nyiramatabaro Jeanne ni umwe mu batuye Rugarama ngo wagezweho n’ibyiza byo kwegerana n’ibigo by’imari. Agira ati “Mbere tutaregerezwa umurenge SACCO ntitwari tuzi ibyiza n’akamaro ko kwizigamira kuko twabonaga amafarana tukayakoresha uko twiboneye ntitumenye icyo yakoze. Ubu ariko dufite aho tubitsa hafi, amafaranga turayabitsa…

Cyintare: Kwizigamira amafaranga ijana mu cyumweru byatumye bibikaho itungo mu gihe kitageze ku mwaka

Kwizigamira amafaranga ijana mu cyumweru byatumye bibikaho itungo mu gihe kitageze ku mwaka

Bamwe mubaturage batuye mu kagari ka Cyintare mu Murenge wa Kivuruga bemeza ko kwizigamira bitagomba kugira ibyamirenge kuko ayo wakwizigamira yose atabura kuguha umusaruro bitewe n’intengo wiyemeje kuzarasaho. Bamwe mubagize Itsinda Abishyizehamwe bavuga ko kumafaranga macye babasha kubona bagira ayo bagomba kuzigama rimwe mu cyumweru kugirango bazabashe kurasa ku ntego (Guhigura umuhigo baba barahize). Uwitwa Jean Damascene Ntamukunzi, umuyobozi w’itsinda abashyizehamwe ryo mu Kagari ka Cyintare mu Murenge wa Kivuruga, avuga ko nubwo bakorera amafaranga macye ashoboka ariko ngo babasha kwizigamira kandi bakabona umusaruro wabyo. “Dukorera amafaranga macye ashoboka kuko inaha dukorera Magana atanu, ariko kubera ako gatsinda abashyizehamwe buri wa kane tugenda dutangamo Magana abiri kandi twaratangiye dutanga ijana tukaza no kurasa ku ntego…