Rusizi: Za sacco zikangurire abaturage kugana BDF

Abashinzwe gutanga inguzanyo muri Sacco mu karere ka Rusizi barasabwa kwegera abaturage kugirango babagire inama yo kugana ikigega cya BDF. ibi babisabwe mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa BDF bwanabasabye gusobanurira abaturage neza imikorere y’icyo  kigega n’inyungu gifitiye abaturage nk’ababegereye mu mirimo yabo ya buri mimsi. Hategekimana Claver, umuyobozi wa BDF mu karere ka Rusizi avuga ko basanze hari ibigo by’imari biciriritse... Read More

Rutsiro : BDF iratungwa agatoki n’abikorera kutabegera uko bikwiye.

Abikorera bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko ikigega cy’ingwate BDF kitabegera nk’uko bikwiye ngo bagane amabanki. Impamvu bamwe mu bikorera bashingiraho ngo ni uko iki kigega cy’ingwate kitabegera ngo barusheho kumenya uko bakorana kandi ngo byari mu masezerano bagiranye mu nama yigeze kubahuza ngo bakaba bakibangamiwe no kutegrwa ngo kibishingire mu mabanki. Nsanzineza Erneste  ukuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Rutsiro ati’PSF... Read More

Amajyepfo: Za sacco zagurije ibimina bya mituweri zinubira gutereranwa n’ubuyobozi mu kwishyuza

Abayobora za sacco zimwe na zimwe zo mu Ntara y’amajyepfo, binubira ko hari igihe ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwabasabye guha inguzanyo ibimina by’abaturage kugira ngo babashe gutanga amafaranga ya mituweri nyamara bukaba bwarabatereranye mu kwishyuza. Sacco yo mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye ni imwe muri sacco zifite iki kibazo. Abayiyobora bavuga ko abaturage bakibarimo miriyoni hafi n’igice babagurije mu mwaka wa 2011. Vedatse... Read More

Ngoma: Inama y’igihugu y’abana yahize ko buri mwana yagira itungo mu rwego rwo kwigira

Mu nama abana basanzwe bagirana ku rwego rw’akarere n’ababahagarariye ndetse n’ubuyobozi bubafite mu nshingano, inama y’igihugu y’abana yafashe umwanzuro ko mu rwego rwo kwigira buri mwana agomba gutunga itungo rigufi maze  rikazamufasha. Binyuze mu kuzigama amafaranga make bagenda babona bahawe n’ababyeyi babo igihe bagiye ku ishuri (argent de poche) cyangwa amafaranga bahabwa ngo bagure utuntu, ngo baba bazajya bayazigama kugeza igihe... Read More