Rusizi: Za sacco zikangurire abaturage kugana BDF

Abashinzwe gutanga inguzanyo muri Sacco mu karere ka Rusizi barasabwa kwegera abaturage kugirango babagire inama yo kugana ikigega cya BDF. ibi babisabwe mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa BDF bwanabasabye gusobanurira abaturage neza imikorere y’icyo  kigega n’inyungu gifitiye abaturage nk’ababegereye mu mirimo yabo ya buri mimsi. Hategekimana Claver, umuyobozi wa BDF mu karere ka Rusizi avuga ko basanze hari ibigo by’imari biciriritse... Read More

Rutsiro : BDF iratungwa agatoki n’abikorera kutabegera uko bikwiye.

Abikorera bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko ikigega cy’ingwate BDF kitabegera nk’uko bikwiye ngo bagane amabanki. Impamvu bamwe mu bikorera bashingiraho ngo ni uko iki kigega cy’ingwate kitabegera ngo barusheho kumenya uko bakorana kandi ngo byari mu masezerano bagiranye mu nama yigeze kubahuza ngo bakaba bakibangamiwe no kutegrwa ngo kibishingire mu mabanki. Nsanzineza Erneste  ukuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Rutsiro ati’PSF... Read More

Kirehe: abagore Basanga BDF ari igisubizo mu iterambere ryabo

Abaturage bo mu karere ka Kirehe barishimira intera bamaze kugeraho mu iterambere babikesha BDF (Ikigo gifasha imishinga mito n’iciriritse) mu bufasha bwo gukora imishinga ibahesha inguzanyo, ingwate n’ibindi bikorwa by’iterambere. Ntamuhanga Faustin umwe mu bafatanyabikorwa b’uruganda rwa Kawunga Freedom avuga ko BDF yabahaye ingwate bagura imodoka y’akazi. Ati “BDF yaziye igihe kuko iyo umuntu afite ingwate nke iramufasha ikayongera,... Read More

Nyamasheke: Bavuga ko hari ibikorwa bibateza imbere batageraho kubera kutabigiraho amakuru

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko hari ibikorwa bimwe na bimwe byagakwiye kuba bibateza imbere batageraho kubera ko nta makuru afatika babifiteho, bagasaba ko ibikorwa bibareba bajya babihabwaho amakuru kugira ngo babashe kubyitabira. Ibi babivuze nyuma y’igikorwa cyatangiwe n’ikigega cya BDF muri iki cyumweru, mu kumenyekanisha ibikorwa byayo mu mirenge yose igize akarere ka Nyamasheke, aho basanga abaturage aho batuye... Read More

Ngororero: Abatuye icyaro ntibaramenya ikigega BDF

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ngororero cyane cyane abatuye mu duce tw’icyaro bavuga ko batazi ikigega BDF (Business Development Fund), ndetse n’icyo gikora. Aba baturage bavuga ko bafite inyota yo gutera imbere ,bavuga ko ahantu bazi ko bashobora gukura amafaranga yo kubafasha ari mu mushinga VUP kuri bamwe ndetse no kugana amabanki ku bafite ingwate. Mukandekezi acuruza urwagwa n’ikigage ariko ngo abonye inguzanyo yacuruza byinshi akishyura... Read More