Abayobora imirenge Sacco mu ntara y’Uburengerazuba baraburirwa mu gutanga inguzanyo

Rwangombwa John Guverineri wa banki y’igihugu Abayobozi b’ibigo by’Imari iciriritse mu ntara y’Uburengerazuba basabwe kuba maso no kwirinda gushingira ku kimenyane n’amarangamutima mu gutanga inguzanyo kuko benshi mu bazihabwa kuri ubwo buryo batazishyura. Mu nama yahuje umuyobozi mukuru wa banki nkuru y’igihugu BNR hamwe n’abayobozi b’ibigo by’imari iciriritse mu turere twa rubavu, Nyabihu, Rutsiro na Ngororero byagaragajwe ko hari... Read More

Nnta SACCO izongera kurenza 2% ku nyungu y’ufashe inguzanyo

Nk’uko byatangarijwe mu nama yahuje amakoperative n’ibigo by’imari mu karere ka Nyabihu kuri uyu wa 17 Gashyantare 2015, nta SACCO n’imwe mu gihugu izongera kwaka uwatse inguzanyo inyungu irenze 2%, ahubwo bitewe na SACCO iyo ariyo ishobora kujya munsi yaho kandi uko uwafashe inguzanyo agenda yishyura inyungu yakwa ikagenda igabanuka. Ni mu gihe bamwe mu baturage mu karere ka Nyabihu bibumbiye mu makoperative badutangarije ko batiyambazaga... Read More

Rusizi: Barishimira ibyo bagezeho babikesha gukorana na za SACCO

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi bakorana na SACCO Abesamihigo y’uwo murenge barishimira iterambere bagezeho barikesha gukorana n’icyo kigo cy’imari iciriritse. Mubyo bavuga bagezeho birimo kuba abagore bararetse gukesha amaramuko guhinga no gusaba abagabo babo ibyo bakeneye byose ubu bakaba barayobotse umwuga w’ubucuruzi. abaturage bo muri uyu murenge wa Nyakarezno bavuga ko bagobotswe na SACCO nyuma yo... Read More

Rutsiro: Sacco irasaba abanyamuryango kwishyura inguzanyo bahawe vuba na bwangu.

Kuri uyu wa kane tariki ya 06/11/2014 Sacco Ngwino urebe Kigeyo (SANUKI) iherereye mu murenge wa Kigeyo ho mu karere ka Rutsiro irasaba abanyamuryango kwishyura inguzanyo bahawe mu maguru mashya bityo ntihazatezwe cyamunara ingwate batanze. Ibi byatangajwe mu nama rusange yahuje inama y’ubuyobozi n’abanyamuryango b’iyi Sacco, umucungamutungo akaba yaravuze ko kuba hari abanyamuryango batishyurira igihe bidindiza imikorere ya Sacco kubera... Read More

Nyamagabe: Bamwe mu bagana ibigo by’imari ntibishyura inguzanyo bahabwa

Abagana ibigo by’imari bikomeye n’ibiciriritse bashaka inguzanyo, bafite ikibazo cyo kutishyura inguzanyo baba bahawe, bikabangabangamira ibigo by’imari gukora neza bikanatuma ibigo by’imari bitanga amafaranga mu manza zo kugaruza imyenda y’ababa barabyambuye. Kuri uyu wa 6 ugushyingo 2014, abitabiriye inama nyunguranabitekerezo ku ishoramali, barimo abakuriye ibigo by’imari bitandukanye n’abakuriye SACCO mu mirenge igize akarere ka... Read More

Gatsibo: Bamaze kwiteza imbere kubera gukorana n’Umurenge SACCO

  Icyicaro cy’ahakorera GIRIBAKWE Remera Sacco Bamwe mu baturage bo mu kagari ka Rwarenga mu Murenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, bavuga ko gukorana n’Umurenge Sacco byatumye batera intambwe igaragara mu bukungu kuva aho bamenyeye ibyiza byo kwizigamira. Nsabimana Maritini na Mpagazehe Patrick bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, bavuga ko kuva batangira gukorana n’Umurenge Sacco bamaze kwiteza imbere ku buryo bugaragara. Nsabimana... Read More

Ngororero: Abaturage barasaba ko uburyo bwo kwaka inguzanyo bwakoroshywa

Bamwe mu bagana amabanki n’ibigo by’imari bikorera mu karere ka Ngororero baravuga ko kwaka inguzanyo bigoye kubera ingwate zakwa hamwe n’amafaranga bisaba, bakaba basaba ko ubuyobozi bubifitiye ubushobozi bwahindura ibisabwa mu kwaka inguzanyo bukoroshywa. Uretse ingwate zisabwa n’amabanki abaturage benshi bavuga ko bemera akamaro kazo mu guha ayo mabanki icyizere cyo kutabura amafaranga ariko bakanavuga ko kuzibona bitoroshye, haranavugwa... Read More