Nyabihu: 2011-2015 SACCO zose zifite inyubako zikoreramo zigezweho

Buri murenge ufite SACCo yubatswe ku buryo bugezweho Kuba buri murenge ufite inyubako ya SACCO igezweho yubatswe n’ abanyamuryango babigizemo uruhare ngo ni intambwe ikomeye yatewe mu myaka 5 ishize. Buri murenge muri 12 igize Nyabihu ufite inyubako ya SACCO igezweho yubatswe ku bufatanye n’abaturage. Iyi ni iy’umurenge wa Jomba Mukaminani Angela,umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu avuga ko mu mwaka wa 2011 nta murenge... Read More

Ubukene no kwiga mu mashuri yisumbuye ntibyamubujije kwizigama

Angélique Nayinganyande w’i Jabana mu Murenge wa Gasabo, arangije amashuri yisumbuye afite ibihumbi 80 kuri konti kandi aturuka mu muryango ukennye. Nayinganyande uyu arangije segonderi mu ishami ry’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Butare (GSOB). Avuga ko kwizigamira yabikuye mu nyigisho yagiye ahabwa n’Imbuto Foundation, ari na yo imutangira amafaranga y’ishuri guhera mu mwaka w’2011. Agira ati “Sinajyaga... Read More

Gakenke: Kumenya akamaro ko kuzigama byatumye barushaho kwiteza imbere

Abatuye mu Karere ka Gakenke baratangaza ko kumenya akamaro ko kwizigamira byatumye barushaho kwiteza imbere kuko hari byinshi bagezeho babikesha kwizigamira Mbere ngo abaturage ntiboroherwaga n’ibikorwa byo kwiteza imbere kuko amafaranga babonaga bayakoreshaga nabi mu bintu bitababifitiye akamaro ntibiborohere kugira icyo bageraho. Abaturage bavuga ko mbere bari bazi ko umuntu ubitsa ari wa wundi w’umukire kuko ariwe ubafite amafaranga menshi... Read More

Rusizi: Za sacco zikangurire abaturage kugana BDF

Abashinzwe gutanga inguzanyo muri Sacco mu karere ka Rusizi barasabwa kwegera abaturage kugirango babagire inama yo kugana ikigega cya BDF. ibi babisabwe mu biganiro bagiranye n’ubuyobozi bwa BDF bwanabasabye gusobanurira abaturage neza imikorere y’icyo  kigega n’inyungu gifitiye abaturage nk’ababegereye mu mirimo yabo ya buri mimsi. Hategekimana Claver, umuyobozi wa BDF mu karere ka Rusizi avuga ko basanze hari ibigo by’imari biciriritse... Read More

Rutsiro: Urubyiruko rusanga “Iteganyirize Rubyiruko izabafasha kudapfusha ubusa amafaranga

Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rutangaza ko gahunda yo kwizigamira amafaranga yiswe Iteganyirize rubyiruko izatuma rudapfusha ubusa amafaranga make rubona. byatangajwe kuwa 28  Ukwakira 2015 ubwo ku bufatanye bw’umushinga Global Communities muri gahunda‘‘Usaid Ejo heza’’ikigo cy’imari icirirtse COOPEC cyatangizaga iyi gahunda ku mugaragaro,urubyiruko rukaba ruvuga ko nyuma y’amezi abiri y’igerageza bamaze kwiteza imbere bakoresheje... Read More

Abarimu barishimira iterambere bagezeho barikesha Umwarimu Sacco

Banakinnye umukino wa gishuti Abarimu bizihiza umunsi wabo Bamwe mu barimu bo mu karere ka Bugesera baravuga ko bagenda bakataza mu iterambere  babikesha Koperative Umwarimu Sacco. Iyamuremye Jean Paul wigisha  mu kigo cy’amashuri abanza cya Gicaca, ni umwarimu  watinyutse maze akorana n’ikigo cy’imari Umwarimu Sacco. Agira ati “ byatumwe mbasha kwiyubakira inzu ntuyemo ubu ndetse mbasha no kubaka indi ubu ikaba ikodeshwa ndetse ngura n’isambu... Read More

Gisagara: Kwegerezwa Sacco byatumye batagisesagura

Abatuye umurenge wa Kigembe bavuga ko kuzanirwa Sacco byatumye batera imbere kuko batagisesagura amafaranga babona, ahubwo akaba asigaye akorwamo  imishinga. Kuri ubu mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara, hakorera imishiga itandukanye iha imirimo umubare munini w’abaturage, irimo iya MINAGRI ishinzwe kwita ku bishanga, VUP, FONERWA n’indi. Kugira iyi mishinga mu murenge wa Kigembe byatumye abaturage benshi babasha kubona akazi kabahemba,... Read More

Ngarama: Barakangurirwa kwiteza imbere bakorana n’ibigo by’imari

Ikicaro cya Koperative ya SACCO ya Ngarama Ubuyobozi bw’Umurenge wa Ngarama burakangurira abatuye uyu murenge gukorana n’ibigo by’imari, kugira ngo bakomeze kwiteza imbere banateze imbere agace batuyemo. Ibi ariko kugira ngo babigeraho byihuse, ni uko babinyuza mu kwibumbira hamwe, bagakorera mu makoperative kugira ngo banabashe kubona ingwate. kirundeke ni umuturage wo muri uyu murenge wa Ngarama, avuga ko nyuma yo kwitinyuka agakorana... Read More

Ngororero: SACCO Matyazo yahize izindi mu gukora neza

Habiyakare avuga ko ibanga ari ugukorana neza n’abaturage  Mu isuzuma ryakozwe na RCA muri SACCOs mu karere ka Ngororero, sacco Matyazo niyo ihiga izindi mu gutanga serivisi nziza. Buri mwaka ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative gikora ubugenzuzi mu mikorere y’amakoperative. Mu bugenzuzi bwakozwe muri za sacco zo mu karere ka Ngororero mu mwaka wa 2014-2015, koperative yo mu murenge wa Matyazo nito yakomeje guhiga izindi mu mikorere myiza. Viyo... Read More

Rutsiro : BDF iratungwa agatoki n’abikorera kutabegera uko bikwiye.

Abikorera bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko ikigega cy’ingwate BDF kitabegera nk’uko bikwiye ngo bagane amabanki. Impamvu bamwe mu bikorera bashingiraho ngo ni uko iki kigega cy’ingwate kitabegera ngo barusheho kumenya uko bakorana kandi ngo byari mu masezerano bagiranye mu nama yigeze kubahuza ngo bakaba bakibangamiwe no kutegrwa ngo kibishingire mu mabanki. Nsanzineza Erneste  ukuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Rutsiro ati’PSF... Read More

Next Page »