Gakenke: Amakoperative arasabwa kuba intangarugero mu gusora

Abayobozi b’amakoperative mu karere ka gakenke Abayobozi b’amakoperative mu karere ka Gakenke basabwe kuba intangarugero mu kubahiriza amategeko y’Imisoro ubwo bahabwaga amahugurwa ku misoro kuwa 09 Ukuboza 2015. Afungura ayo mahugurwa yatanzwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Ntakirutimana Zepherin yavuze ko buri munyarwanda agomba kwiyubakira... Read More

Gakenke: Kumenya akamaro ko kuzigama byatumye barushaho kwiteza imbere

Abatuye mu Karere ka Gakenke baratangaza ko kumenya akamaro ko kwizigamira byatumye barushaho kwiteza imbere kuko hari byinshi bagezeho babikesha kwizigamira Mbere ngo abaturage ntiboroherwaga n’ibikorwa byo kwiteza imbere kuko amafaranga babonaga bayakoreshaga nabi mu bintu bitababifitiye akamaro ntibiborohere kugira icyo bageraho. Abaturage bavuga ko mbere bari bazi ko umuntu ubitsa ari wa wundi w’umukire kuko ariwe ubafite amafaranga menshi... Read More

Gakenke: Nta muturage n’umwe wagombye kuba atari mu kigo cy’imari bitarenze ukwa gatandatu-Gov. Bosenibamwe

Guverineri  Bosenibamwe Aime arashaka mu mezi ane abaturage baba bafite konti. Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gakenke yitabiriwe n’abayobozi kuva mudugudu kugeza ku karere yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19/02/2014, Guverineri  Bosenibamwe Aime  yasabye abayobozi  gutoza abaturage kwizigamira bikazagera mu kwezi kwa gatandatu bose bakorana n’ibigo by’imari. Ati: “Nta muturage n’umwe wagombye kuba adafite konti muri banki cyangwa... Read More

Gakenke: Ibigo by’imari bikomeje kwegera abaturage

Stand ya KCB ihamagarira abaturage gufunguza konti. Mu Mujyi wa Gakenke ubarizwa mu Karere ka Gakenke hari ibigo by’imari birenga bitanu bitanga serivisi z’amabanki kandi mu myaka itatu ishize habarizwaga gusa banki imwe y’Abaturage. Uretse amabanki afite ibyicaro, andi mabanki yatangije ababahagarariye batanga serivisi nk’iza banki bazwi nka “ Agent”. Nyuma y’uko Equity Bank ifunguye Agent bank, na banki ya Kenya (KCB) yatangije Agent... Read More

Gakenke: Abanyamuryango b’ibimina babona amafaranga icyarimwe bakoranye n’ibigo by’imari

Umukozi ushinzwe amakoperative mu karere atanga ikiganiro. Abayobozi b’ibimina barasabwa gukorana n’ibigo by’imari biciriritse n’amabanki kugira ngo bose babone amafaranga rimwe bashora mu mishinga ibyara inyungu aho gutegereza kugeza buri wese ahetuwe. Ibi Nizeyimana Ildephonse, umukozi ushinzwe amakoperative mu Karere ka Gakenke yabisabye abayobozi b’ibimina mu mahugurwa yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 11/06/2013. Ubusanzwe abanyamuryango... Read More

Gakenke: Uyu mwaka urarangira SACCO 13 zibonye inyubako zo gukoreramo

Uyu mwaka w’imihigo wa 2012-2013 urarangira, ibigo 13 by’imari biciritse byo kubitsa no kuguriza bizwi nka SACCO byo mu Karere ka Gakenke byiyujurije inyubako zigezweho zo gukoreramo mu misanzu yatanzwe n’abanyamuryango bazo. Aya mazu hafi ya yose ageze mu masuku ahanini yo gusiga amarangi, no kurangiza uturimo dutandukanye tutarangiye. Uretse SACCO z’imirenge itatu ari yo Cyabingo, Rushashi na Gashenyi zaguze na Leta inyubako zitari zigikoreshwa... Read More