Gisagara: Kwegerezwa Sacco byatumye batagisesagura

Abatuye umurenge wa Kigembe bavuga ko kuzanirwa Sacco byatumye batera imbere kuko batagisesagura amafaranga babona, ahubwo akaba asigaye akorwamo  imishinga. Kuri ubu mu murenge wa Kigembe mu karere ka Gisagara, hakorera imishiga itandukanye iha imirimo umubare munini w’abaturage, irimo iya MINAGRI ishinzwe kwita ku bishanga, VUP, FONERWA n’indi. Kugira iyi mishinga mu murenge wa Kigembe byatumye abaturage benshi babasha kubona akazi kabahemba,... Read More

Gisagara: Kwigisha abanyeshuri b’abakobwa kwizigamiri bituma badata amashuri

Muri Gisagara gutoza abanyeshuri b’abakobwa kwizigamira bahereye kuri duke kandi bakiri bato bibafasha gutekereza kuri ejo habo, bikanabarinda guta amashuri. Mu mashuri yisumbuye amwe n’amwe yo mu karere ka Gisagara batangije umuco wo gufasha abana b’abakobwa kwizigamira amafaranga make, agamije kubafasha kwizamura bahereye ku bike kandi bigatuma batabura ibikoresho by’ishuri ngo babe bata ishuri. Abanyeshuri b’abakobwa bo mu rwunge rw’amashuri... Read More

HUYE : Babikesha kwizigamira baguriye inka abanyamuryango

Abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba Rusatira na Kinazi KOARUKI Imanzi bagabiwe inka barahamya ko zigiye kubakura mu bukene kandi bakazoroza n’abandi mu rwego rwo kuzamurana. Bivuye ku kwizigama nyuma y’akazi bakoze ko gutunganya amaterasi, abanyamuryango bo muri koperative KOARUKI Imanzi, baguze inka 20 zigamije gufasha bamwe mu banyamuryango babo kwivana mu bukene. Abazihawe bavuga ko ari igikorwa gikomeye bari bategereje kuva kera... Read More

Gisagara : Abagore barahamagarirwa kwitinyuka bakagana ibigo by’imali

Kuko byagaragaye ko umubare w’abagore bitabira kubitsa no gusaba inguzanyo mu bigo by’imali mu karere ka Gisagara ukiri hasi, abagore barasabwa kwitinyuka nabo bakamenya gukora imishinga ibateza imbere maze bakanatinyuka bakegera ibigo by ‘imari bikabaguriza bikanabazigamira. Nyiraneza Christine, utuye mu murenge wa Mamba muri aka karere, avuga ko kugana Sacco atabyanze ariko ko ntacyo yabona ajyana mo ariko kandi ngo yumva bitamuhangayitse... Read More

Gisagara: Abaturage bamaze kumenyera kwizigamira muri Sacco

Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara bavuga ko bagenda bamenyera umuco wo kwizigamira muri Sacco, ibi bikaba bituma hari impinduka bagenda bagaragaza mu iterambere no mu mibereho myiza yabo. Kugirango abaturage bige umuco wo kubitsa no kwizigamira, hashyizweho ibigo by’imali bizwi ku izina ry’UMURENGE SACCO. Abatuye umurenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara bavuga ko kuva aho iki kigo kiziye mu murenge wabo mu myaka ibiri... Read More

Gisagara: Barasabwa kumenya gutekereza, bakarya bizigama muri Sacco

Abatuye akarere ka Gisagara barasabwa gutekereza, bakarya ubundi bakazigama nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka ku munsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije ibivuga. Nk’uko insanganyamatsiko y’uyu mwaka mu bikorwa byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije ibivuga, abaturage b’akarere ka Gisagara nabo barasabwa gutekereza, bakarya kandi bakanizigama. Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Leandre Karekezi yasabye abatuye umurenge... Read More