Ubukene no kwiga mu mashuri yisumbuye ntibyamubujije kwizigama

Angélique Nayinganyande w’i Jabana mu Murenge wa Gasabo, arangije amashuri yisumbuye afite ibihumbi 80 kuri konti kandi aturuka mu muryango ukennye. Nayinganyande uyu arangije segonderi mu ishami ry’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Butare (GSOB). Avuga ko kwizigamira yabikuye mu nyigisho yagiye ahabwa n’Imbuto Foundation, ari na yo imutangira amafaranga y’ishuri guhera mu mwaka w’2011. Agira ati “Sinajyaga... Read More

Guhera 2016 zimwe muri  sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga

Guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2016, za sacco zizatangira kwifashisha ikoranabuhanga, abanyamuryango babashe guherwa serivisi muri sacco bagezeho yose. Nk’uko bisobanurwa na Gilbert Habyarimana, umugenzuzi mukuru w’amakoperative mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, RCA, ngo iki gikorwa cyo kwifashisha ikoranabuhanga muri za sacco zo mu mirenge kizajyana no gushyiraho banki ya za sacco, ni ukuvuga banki imwe zihuriyeho. Iryo... Read More

hafashwe ingamba z’umutekano w’amafaranga ari muri za sacco

N’ubwo hari abatizera umutekano w’amafaranga abikwa muri za sacco kuko zikirindishwa inkoni, abazicunga bavuga ko bafashe ingamba z’umutekano w’amafaranga babitse. Hari abantu bamwe usanga bavuga ko batabitsa muri za sacco zo mu Mirenge kubera ko ngo batakwizera umutekano w’amafaranga yabo. Josiane Umulisa utuye mu Murenge wa Huye, akarere ka Huye ni umwe muri bo. Agira ati « nk’abantu barindisha inkoni se, nta n’imbunda bakoresha,... Read More

Amajyepfo: Za sacco zagurije ibimina bya mituweri zinubira gutereranwa n’ubuyobozi mu kwishyuza

Abayobora za sacco zimwe na zimwe zo mu Ntara y’amajyepfo, binubira ko hari igihe ubuyobozi bw’imirenge bakoreramo bwabasabye guha inguzanyo ibimina by’abaturage kugira ngo babashe gutanga amafaranga ya mituweri nyamara bukaba bwarabatereranye mu kwishyuza. Sacco yo mu Murenge wa Karama ho mu Karere ka Huye ni imwe muri sacco zifite iki kibazo. Abayiyobora bavuga ko abaturage bakibarimo miriyoni hafi n’igice babagurije mu mwaka wa 2011. Vedatse... Read More

Za sacco zirasabwa kurushaho gutanga inguzanyo

Mu nama abayobozi ba za sacco bo mu Ntara y’Amajyepfo bagiranye n’ubuyobozi bw’iyi ntara ndetse n’ubwa Banki Nkuru y’u Rwanda ku itariki ya 6/8/2015, basabwe kurushaho gutanga inguzanyo kuko amafaranga za sacco zibitse ari menshi ugereranyije n’atangwaho inguzanyo. Nk’uko byagaragajwe muri iyi nama, raporo yo kugeza mu mpera y’ukwezi kwa 6 k’uyu mwaka igaragaza ko za sacco zari zibitse miriyari 58, nyamara 28 ni zo zonyine zari... Read More

Kwizigamira 200 ku munsi byavamo ibihumbi 48 ku mwaka

Mu biganiro ku iterambere agirana n’abaturage bo mu karere ka Huye, Paulin S. Mutemberezi, umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’ubukungu no guteza imbere umurimo muri aka karere, avuga ko n’ukora umurimo wo guhingira abandi yatera imbere abishyizemo ubushake.,Icyangombwa ngo ni ukwiyemeza kuzigama duke duke. Agira ati “umuntu ukorera amafaranga 700 ku munsi, ashobora kwifashisha 500 mu byo akeneye by’ibanze, 200 asigaye akayizigama. Nibutse... Read More

Kutivanga mu mikorere ya za Sacco k’ubuyobozi ntibivuga kutazifasha

Sacco, nka koperative abaturage bo mu Mirenge bahurizamo amafaranga yabo, nta muyobozi wemerewe kwivanga mu bikorwa byazo. Ni na yo mpamvu nta muyobozi wo mu nzego z’ibanze ugomba kugaragara muri komite zazo. Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Munyantwari Alphonse, avuga ariko ko kutivanga mu mikorere ya za sacco bitavuga kuzitererana burundu. Impamvu Guverineri Munyantwari asaba inzego z’ubuyobozi kudatererana za Sacco, ni ukubera ko ari zo... Read More

Intara y’amajyepfo: Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze burasabwa kongera imbaraga mu gukurikirana abambuye ibigo by’imari

Hagamijwe kurebera hamwe aho kwishyuza ba bihemu bambuye ibigo by’imari, bimwe bikabiviramo gufunga imiryango, ubuyobozi bukuru bwa Banki Nkuru y’igihugu n’abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe imari n’iterambere mu Turere two mu Ntara y’amajyepfo, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ndetse n’abayobozi ba za Sacco zo muri iyi Ntara, bagiriye inama i Huye kuwa 5/6/2013 Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, Rwangombwa John,... Read More

Huye: Bifuza ko BCR yakwakirira abakiriya ahantu hagutse

Abanyeshuri bo muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (NUR) twasanze bategerereje hanze y’aho iyi banki ya BCR ikorera kuri uyu wa 30/1/2013, ni bo bifuza ko iyi banki yahindura aho ikorera ikajya ibakirira ahantu hagutse kuko kwicirwa n’izuba hanze, bahagaze, bategereje ko bagerwaho, bitabamerera neza. Abatangana Didier, Umuyobozi wa BCR ishami rya Huye, avuga ko mu minsi isanzwe, abakiriya ba BCR bategereje guhabwa serivisi batabura aho bicara. Iki... Read More