HUYE : Babikesha kwizigamira baguriye inka abanyamuryango

Abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba Rusatira na Kinazi KOARUKI Imanzi bagabiwe inka barahamya ko zigiye kubakura mu bukene kandi bakazoroza n’abandi mu rwego rwo kuzamurana. Bivuye ku kwizigama nyuma y’akazi bakoze ko gutunganya amaterasi, abanyamuryango bo muri koperative KOARUKI Imanzi, baguze inka 20 zigamije gufasha bamwe mu banyamuryango babo kwivana mu bukene. Abazihawe bavuga ko ari igikorwa gikomeye bari bategereje kuva kera... Read More

Kamonyi: Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya arasabwa guhindura imikorere

Nubwo benshi mu baturage b’akarere ka Kamonyi, bitabiriye kwibumbira mu matsinda bahanamo amafaranga bakabasha gukemura bimwe mu bibazo bya bo; bamwe mu bahagarariye amatsinda basabwe kubyaza ayo mafaranga inyungu batanga inguzanyo ku banyamuryango. Nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu yashojwe kuri uyu wa gatatu tariki 31/7/2013, abahagarariye amatsinda yo kubitsa no kugirizanya bo mu karere ka Kamonyi baravuga ko biyemeje gukoresha amafaranga... Read More

Gakenke: Abanyamuryango b’ibimina babona amafaranga icyarimwe bakoranye n’ibigo by’imari

Umukozi ushinzwe amakoperative mu karere atanga ikiganiro. Abayobozi b’ibimina barasabwa gukorana n’ibigo by’imari biciriritse n’amabanki kugira ngo bose babone amafaranga rimwe bashora mu mishinga ibyara inyungu aho gutegereza kugeza buri wese ahetuwe. Ibi Nizeyimana Ildephonse, umukozi ushinzwe amakoperative mu Karere ka Gakenke yabisabye abayobozi b’ibimina mu mahugurwa yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 11/06/2013. Ubusanzwe abanyamuryango... Read More