Ngoma: Urubyiruko ruracyafite ubwoba bwo gufata inguzanyo mu mishinga ibateza imbere

Mu gihe urubyiruko rwashyiriweho gahunda zibafasha kubona inguzanyo ngo biteze imbere zirimo n’izibafasha kubona ingwate mu mabanki, bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka ngoma baravuga ko bagifite ikibazo cyo kwitinya mu gufata izi nguzanyo. Ubwo bari bitabiriye kongere y’urubyiruko mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 30/04/2015, mu rubyiruko ruhagarariye urundi mu mirenge rugera kuri 50 habonetse umwe wavuze ko yihangiye umushinga nubwo yagaragaje... Read More

Ngoma: Amatsinda ya baringa muri VUP atumye bishyuzwa inguzanyo batafashe

Bamwe mu baturage  batuye akarere ka Ngoma bo mu mirenge ikorerwamo n’umushinga VUP bisanze bishyuzwa amafaranga  batigeze bafata nyuma y’uko hari abantu bafashe nimero z’indangamuntu zabo bakazifashisha bakora amatsinda ya VUP  ya baringa  ngo bahabwe inguzanyo . Abakozi ba VUP mu mirenge ndetse  na bamwe mu abayobozi kuva mu midugudu kugera mu murenge ni bamwe mu batungwa agatoki kugukoresha nabi ayo mafaranga  yatanzwe hagamijwe gufasha... Read More

Ngoma: Ibimina bivuguruye byatumye biteza imbere kuburyo bushimishije

Bamwe  mu baturage  batuye  mu murenge  wa Rukumbeli ,  mu karere  ka Ngoma  bavuga ko bamaze  kwiteza imbere  kuburyo butandukanye  babikesha kuba baritabiriye  gahunda y’ibibina bivuguruye bagejejweho na Cartas Diocese  ya Kibungo kubufanye  n’ umuryango witwa CRS (Catholic Relief Service). Ibibina  bivuguruye  ni uburyo  abaturage  bakoresha bakajya  bahura  rimwe  mu cyumweru cyangwa mu kwezi bakizigamira... Read More

Ngoma: Nyuma yo kumenya neza imikorere ya BDF koperative z’urubyiruko ziyemeje kuyigana

Urubyiruko rwo mu murenge wa Mutendeli rwibumbiye muri koperative KOISHIMU rwatangiye umushinga wo korora amafi, ruvuga ko nyuma yo gutangira umushinga wabo  bakabona ari mwiza bagiye kugana ikigo cyabashyiriweho cy’ingwate BDF (Busness Development Fund)  ngo bagure umushinga  wabo, kandi kibafasha mu kubona inguzanyo.. Nyuma yo kwitabira kongere y’ururbyiruko yabaye tariki 17/05/2014 bagasobanurirwamo imikorere y’ikigega cy’ingwate ... Read More

Ngoma: Inama y’igihugu y’abana yahize ko buri mwana yagira itungo mu rwego rwo kwigira

Mu nama abana basanzwe bagirana ku rwego rw’akarere n’ababahagarariye ndetse n’ubuyobozi bubafite mu nshingano, inama y’igihugu y’abana yafashe umwanzuro ko mu rwego rwo kwigira buri mwana agomba gutunga itungo rigufi maze  rikazamufasha. Binyuze mu kuzigama amafaranga make bagenda babona bahawe n’ababyeyi babo igihe bagiye ku ishuri (argent de poche) cyangwa amafaranga bahabwa ngo bagure utuntu, ngo baba bazajya bayazigama kugeza igihe... Read More

Ngoma: Abaturage barenga ibihumbi 17 bamaze kuva mu bukene kubera kwizigamira binyuze mu bimina

Abaturage bakorera mu bimina bivuguruye  SILC (Saving and internal lending communities), bakorana n’umuryango CRS (catholic relief serves) mu kubaha amahugurwa bavuga ko bamaze kwikura mu bukene bitewe no kujya mu bimina. Ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bamaze kwiteza imbere bagaragaje ko ibimina byabafashije kwizigamira no kubona igishoro maze bikabateza imbere. Munyangiriki Albert  umusore utarubaka, yatangaje ko yabaye impfubyi akiri muto bityo... Read More

Bitarenze ukwezi imirenge SACCO yose yo mu karere ka Ngoma izaba yatashye inyubako zayo nshya

Ubwo hatahwaga kumugararo umurenge SACCO wa Rurenge, umuyobozi w’akarere ka Ngoma Nambaje Aphrodise yatangaje ko n’indi mirenge SACCO itaratahwa bitarenze ukwezi kumwe izaba yarangije gutahwa. Imirenge SACCO ine niyo itaratahwa ku mirenge SACCO 14 yagombaga gutahwa muri uyu mwaka nkuko aka karere kabihize imber ya nyakubahwa perezida wa Repubulika. Umurenge SACCO w’umurenge wa Rurenge watashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 28/06/2013 wuzuye utwaye... Read More