Gakenke: Nta muturage n’umwe wagombye kuba atari mu kigo cy’imari bitarenze ukwa gatandatu-Gov. Bosenibamwe

Guverineri  Bosenibamwe Aime arashaka mu mezi ane abaturage baba bafite konti. Mu nama mpuzabikorwa y’Akarere ka Gakenke yitabiriwe n’abayobozi kuva mudugudu kugeza ku karere yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 19/02/2014, Guverineri  Bosenibamwe Aime  yasabye abayobozi  gutoza abaturage kwizigamira bikazagera mu kwezi kwa gatandatu bose bakorana n’ibigo by’imari. Ati: “Nta muturage n’umwe wagombye kuba adafite... Read More

Abatuye mu kagari ka Rwantonde barasaba kwegerezwa ibigo by’imari

Mu karere ka Kirehe abaturage  batuye kure y’ibigo by’imari barasaba ababishinzwe ko baborohereza bakabegereza amashami ya sacco hafi yabo kugirango nabo babe bashobora kwizigamira  batarinze gukora ingendo ndende  zibatwara amafaranga menshi. Abafite icyo kibazo ni abatuye mu kagari ka Rwantonde ho mu murenge wa Gatore akagari gahana imbibi n’igihugu cya Tanzaniya hamwe n’igihugu cy’uburundi ibi bikaba aribyo bituma... Read More

KWIBUMBIRA MU MAKOPERATIVE NI KIMWE MU BIRANDURA UBUKENE

NYAGATARE-Kwishyira hamwe ni imwe mungamba igihugu cyihaye kugirango harandurwe ikibazo cy’ubukene. Ibi ni ibyagarutsweho na Robert Asiimwe, umukozi ukorera mu ishami rijyanye no gutanga serivise mukigo cy’UMWARIMU SACCO. Hari mu nama y’umunsi umwe yahuje abahagarariye ama association y’abarimu bo mu karere ka Nyagatare ubwo basabwaga kuyahindura amakoperetive. Iyi nama y’umunsi umwe yabereye mu cyumba cya PDRCIU mumurenge... Read More

UMUCO BATOJWE WO KWIZIGAMIRA MURI SACCO WAHINDUYE IMIBEREHO Y’ABANYA MUSHELI

NYAGATARE- N’ubwo Sacco z’imirenge zatangiye abaturage batumva akamaro ko kwizigamira, abo mumurenge wa Musheli ho mukarere ka Nyagatare kuri ubu bamaze kuzigana bemeza ko byabagiriye akamaro kanini kuko zabafashije kwiteza imbere. Umurenge Sacco Musheri, ni imwe mubigo by’imari iciriritse bimaze gutera intambwe ishimishije haba muguteza imbere abanyamuryango ndetse no kuzamura ubukungu mukarere muri rusange. Kubera ko... Read More

Ngoma: Abaturage barenga ibihumbi 17 bamaze kuva mu bukene kubera kwizigamira binyuze mu bimina

Abaturage bakorera mu bimina bivuguruye  SILC (Saving and internal lending communities), bakorana n’umuryango CRS (catholic relief serves) mu kubaha amahugurwa bavuga ko bamaze kwikura mu bukene bitewe no kujya mu bimina. Ubuhamya bwatanzwe na bamwe mu bamaze kwiteza imbere bagaragaje ko ibimina byabafashije kwizigamira no kubona igishoro maze bikabateza imbere. Munyangiriki Albert  umusore utarubaka, yatangaje ko yabaye... Read More

Guverineri Bosenibamwe arasaba abatuye Cyuve kugana Inyongera SACCO

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru arasaba abatuye umurenge wa Cyuve akarere ka Musanze kugana Inyongera SACCO, kuko byagaragaye ko nta terambere rishoboka umuntu adakoranye n’ibigo by’imari. Ubwo hatahwaga inyubako y’iyi SACCO abanyamuryango biyuzurije ifite agaciro ka miliyoni zirenga 19 kuri uyu wa kane tariki 26/09/2013, Guverineri Bosenibamwe yashimiye aba baturage kubera igikorwa cyiza bigejejeho. Yaboneyeho... Read More

Nyanza: Ngo nta mirenge SACCO n’amabanki bizongera kurindishwa ibibando

Mu kiganiro Murenzi Abdallah umuyobozi w’akarere ka Nyanza yagiranye n’abanyamakuru ku mugoroba wa tariki 26/09/2013 mu cyumba cy’inama cy’ako karere yatangaje ko nyuma y’ubujura bwitwaje intwaro bwagaragaye hirya no hino mu tundi turere, bafite ingamba zo kutazongera kurindisha ibibando amafaranga y’abaturage babona ari uko biyushye akuya.   Akarere ka Nyanza karizeza abaturage umutekano w’amafaranga yabo abitse... Read More

Nyabihu: SACCOs providing easiest route to people’s development

For local people to participate in the construction of Sectors Savings and Credit Cooperatives (SACCOs) shows their interests in working with financial institutions and the need for financial security. All sectors of Nyabihu district have SACCO Building that was built by local people who are ready to support these financial institutions and yet reach out for their development.   The vice mayor for finance and economic development... Read More

Gicumbi – Hatashywe inyubako ya Saco ya miliyoni 15 avuye mu misanzu y’abaturage

Umuyobozi w’akarere wungirije w’akarere ka Gicumbi arasaba aturage kwirinda umuco wo kwambura ibigo by’imari Mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi hatashywe inyubako ya Sacco ya miliyoni 15 avuye mu misanzu y’abaturage. Tariki  14/08/2013, nibwo iyi Sacco yatashywe ku mugaragaro kubufatanye n’abaturage bagize ubwitange bwo gukusanya amafaranga agera kuri miliyoni 15  avuye mu misanzu y’abaturage. Nteziryayo... Read More

Gisagara: Abaturage bamaze kumenyera kwizigamira muri Sacco

Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara bavuga ko bagenda bamenyera umuco wo kwizigamira muri Sacco, ibi bikaba bituma hari impinduka bagenda bagaragaza mu iterambere no mu mibereho myiza yabo. Kugirango abaturage bige umuco wo kubitsa no kwizigamira, hashyizweho ibigo by’imali bizwi ku izina ry’UMURENGE SACCO. Abatuye umurenge wa Kibirizi mu karere ka Gisagara bavuga ko kuva aho iki kigo kiziye mu murenge... Read More

Next Page »