Ubukene no kwiga mu mashuri yisumbuye ntibyamubujije kwizigama

Angélique Nayinganyande w’i Jabana mu Murenge wa Gasabo, arangije amashuri yisumbuye afite ibihumbi 80 kuri konti kandi aturuka mu muryango ukennye. Nayinganyande uyu arangije segonderi mu ishami ry’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima mu Rwunge rw’Amashuri rw’i Butare (GSOB). Avuga ko kwizigamira yabikuye mu nyigisho yagiye ahabwa n’Imbuto Foundation, ari na yo imutangira amafaranga y’ishuri guhera mu mwaka w’2011. Agira ati “Sinajyaga... Read More

Gisagara: Kwigisha abanyeshuri b’abakobwa kwizigamiri bituma badata amashuri

Muri Gisagara gutoza abanyeshuri b’abakobwa kwizigamira bahereye kuri duke kandi bakiri bato bibafasha gutekereza kuri ejo habo, bikanabarinda guta amashuri. Mu mashuri yisumbuye amwe n’amwe yo mu karere ka Gisagara batangije umuco wo gufasha abana b’abakobwa kwizigamira amafaranga make, agamije kubafasha kwizamura bahereye ku bike kandi bigatuma batabura ibikoresho by’ishuri ngo babe bata ishuri. Abanyeshuri b’abakobwa bo mu rwunge rw’amashuri... Read More

Ngoma: Urubyiruko ruracyafite ubwoba bwo gufata inguzanyo mu mishinga ibateza imbere

Mu gihe urubyiruko rwashyiriweho gahunda zibafasha kubona inguzanyo ngo biteze imbere zirimo n’izibafasha kubona ingwate mu mabanki, bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka ngoma baravuga ko bagifite ikibazo cyo kwitinya mu gufata izi nguzanyo. Ubwo bari bitabiriye kongere y’urubyiruko mu karere ka Ngoma kuri uyu wa 30/04/2015, mu rubyiruko ruhagarariye urundi mu mirenge rugera kuri 50 habonetse umwe wavuze ko yihangiye umushinga nubwo yagaragaje... Read More

Ngoma: Inama y’igihugu y’abana yahize ko buri mwana yagira itungo mu rwego rwo kwigira

Mu nama abana basanzwe bagirana ku rwego rw’akarere n’ababahagarariye ndetse n’ubuyobozi bubafite mu nshingano, inama y’igihugu y’abana yafashe umwanzuro ko mu rwego rwo kwigira buri mwana agomba gutunga itungo rigufi maze  rikazamufasha. Binyuze mu kuzigama amafaranga make bagenda babona bahawe n’ababyeyi babo igihe bagiye ku ishuri (argent de poche) cyangwa amafaranga bahabwa ngo bagure utuntu, ngo baba bazajya bayazigama kugeza igihe... Read More