Rutsiro: Urubyiruko rusanga “Iteganyirize Rubyiruko izabafasha kudapfusha ubusa amafaranga

Urubyiruko rwo mu karere ka Rutsiro rutangaza ko gahunda yo kwizigamira amafaranga yiswe Iteganyirize rubyiruko izatuma rudapfusha ubusa amafaranga make rubona. byatangajwe kuwa 28  Ukwakira 2015 ubwo ku bufatanye bw’umushinga Global Communities muri gahunda‘‘Usaid Ejo heza’’ikigo cy’imari icirirtse COOPEC cyatangizaga iyi gahunda ku mugaragaro,urubyiruko rukaba ruvuga ko nyuma y’amezi abiri y’igerageza bamaze kwiteza imbere bakoresheje... Read More

Rutsiro: Ababyeyi barasabwa kuzigamira abana babategurira ejo heza.

  Ababyeyi bo mu karere ka Rutsiro barasabwa kuzigamira abana babyara kugirango bazagire ahazaza heza, ababyeyi bamaze gusaza. kuwa 26 Ukwakira 2015, ubwo kuri Sacco Abesamihigo ba Gihango(SACCOAGI)hatangizwaga kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyo kwizigamira ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda AMIR bwakanguriye ababyeyi guteganyiriza abana babo babazigamira. Umuyobozi wungirije w’iri shyirahamwe ry’ibigo... Read More

Rutsiro : BDF iratungwa agatoki n’abikorera kutabegera uko bikwiye.

Abikorera bo mu karere ka Rutsiro baratangaza ko ikigega cy’ingwate BDF kitabegera nk’uko bikwiye ngo bagane amabanki. Impamvu bamwe mu bikorera bashingiraho ngo ni uko iki kigega cy’ingwate kitabegera ngo barusheho kumenya uko bakorana kandi ngo byari mu masezerano bagiranye mu nama yigeze kubahuza ngo bakaba bakibangamiwe no kutegrwa ngo kibishingire mu mabanki. Nsanzineza Erneste  ukuriye urugaga rw’abikorera mu karere ka Rutsiro ati’PSF... Read More

Rutsiro: Sacco irasaba abanyamuryango kwishyura inguzanyo bahawe vuba na bwangu.

Kuri uyu wa kane tariki ya 06/11/2014 Sacco Ngwino urebe Kigeyo (SANUKI) iherereye mu murenge wa Kigeyo ho mu karere ka Rutsiro irasaba abanyamuryango kwishyura inguzanyo bahawe mu maguru mashya bityo ntihazatezwe cyamunara ingwate batanze. Ibi byatangajwe mu nama rusange yahuje inama y’ubuyobozi n’abanyamuryango b’iyi Sacco, umucungamutungo akaba yaravuze ko kuba hari abanyamuryango batishyurira igihe bidindiza imikorere ya Sacco kubera... Read More

Rutsiro : Abahagarariye urubyiruko n’ibigo by’imari baganiriye uburyo hanozwa imitangire y’inguzanyo

Urubyiruko ruganira n’ibigo by’imari ngo harebwe uburyo rwahabwa inguzanyo Abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’akarere n’imirenge igize akarere ka Rutsiro baganiriye n’abayobozi b’ibigo by’imari binyuranye bikorera mu karere ka Rutsiro, ndetse n’abakozi bashinzwe gufasha urubyiruko mu gutegura imishinga iciriritse no kwiteza imbere, mu rwego rwo kumenya uko imikoranire ihagaze hagati y’ibigo by’imari n’urubyiruko... Read More