Ngororero: Abatuye mu midugudu Babura uko baka inguzanyo za banki kubera kutagira ibyangombwa by’ubutaka

Abaturage, amashyirahamwe n’amakoperative atuye ahateganyijwe imidugudu mu karere ka Ngororero bavuga ko bafite ikibazo cy’uko batabasha kwaka inguzanyo mu mabanki bitewe n’uko kugeza ubu batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka n’imitungo iyariho. Nkuko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero twabashije kugera mo, y’abatuye mu masite yatoranyijwe gukorwamo imidugudu ntibari bemerewe guhabwa ibyangombwa bya burundu by’ubutaka... Read More

Rwanda : Banki ya Kigali yahawe igihembo nka banki y’indashyikirwa mu karere ka Africa y’Uburasirazuba

Arusha muri Tanzania kuri uyu wa gatatu habereye umuhango ku nshuro ya 6 wo guhemba amabanki akora neza kurusha andi muri Africa ‘Trophées African Banker’. Umuhango witabiriwe n’intumwa zisaga 400 zari zaje mu nama ngarukamwaka ya Banki nyafrica Itsura Amajyambere (BAD).  Banki ya Kigali nayo iri mu zahawe igikombe kubera ibikorwa by’indashyikirwa mu birebana n’imari ku mugabane wa Africa cyane cyane mu karere k’Africa y’Uburasirazuba. Mu... Read More

Rwanda : Mu gihe gito za SACCO ziraba zikoresha ikoranabuhanga nk’iry’ibindi bigo by’imari

Umuyobozi wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative, ushinzwe za SACCO aratangaza ko mu gihe gito ikibazo cy’ikoranabuhanga cyagaragaraga muri za SACCO kigiye gukemuka ku buryo buri munyamuryango wa SACCO azajya ashobora kubikuriza muri SACCO iyo ariyo yose mu Rwanda. Ku wa gatatu tariki ya 06/06/2012 ubwo batahaga SACCO y’umurenge wa Butaro yitwa SACCO Ndorwa, mu karere ka Burera, Habyarimana Gilbert yavuze za SACCO zamaze gushyikirizwa... Read More

Rwanda | Rubavu : Sacco Icyeza Kanama yatashye inyubako ya miliyoni 17

Abanyamuryango ba Sacco Icyeza yo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu barishimira ko biyujurije inyubako yo gukoreramo ihagaze miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda batashye tariki ya 25 Gicurasi 2012. Umuhango wo gutaha iyi nyubako ukaba waranahuje n’inama rusange w’abanyamuryango ba Sacco Icyeza basimbuza bamwe mu bayobozi ndetse buzuza imyanya y’ubuyobozi. Abantu bane kabaka bavuye mu nzego za Sacco Icyeza nk’uko biteganywa n’amategeko... Read More

Rwanda | Kamonyi: Hatangijwe icyumweru cyo gukangurira abaturage kugana Sacco

Mu gihe cy’icyumweru, hateganyijwe ko abaturage batarafunguza Konti muri Koperative yo kubitsa no kuguriza Umurenge Sacco, bazashishikarizwa kuzifunguza. Abo bigaragara ko batishoboye, abaturanyi ba bo bakazabibafashamo, hakusanywa inkunga. Mu murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo, iki cyumweru cyatangijwe na Hakiza Kumeza Innocent, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ukurikirana amakoperative yo mu karere... Read More

Rwanda : Inkeragutabara ziyemeje kuyoboka amabanki nyuma yo kuyasobanukirwa

Abagize amakoperative atandukanye y’inkeragutabara mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Ruhango, na Nyanza ho mu Ntara y’Amajyepfo baravuga ko  bagiye gutinyuka bakegera amabanki  kugirango babashe guhabwa inguzanyo bityo barusheho kwiteza imbere.   Ibi babivuze ubwo basozaga amahugurwa y’iminsi umunani yabahuje na Komisiyo y’igihugu ishinzwe gusezerera  no  gusubiza abasirikare mu buzima busanzwe yaberaga mu karere ka Muhanga.   Bashingiye... Read More

Rwanda : Abaturage bashishikarizwa gukorana n’ibigo by’imari muri “Zigama week”

Mu karere ka Nyabihu  hateguwe icyumweru cyiswe “Zigama week”. Iki cyumweru kikaba cyaratangiye guhera taliki ya 07/05/2012 kikaba kizaba gifite intego yo kugira ngo abaturage bashishikarizwe kwitabira gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere no kubyaza umusaruro amafaranga aturuka mu byo bakora. Zigama week izafasha abaturage kumva neza agaciro ko gukorana n’ibigo by’imari n’amabanki Nk’uko Twabitangarijwe... Read More

Rwanda : Amabanki n ibigo by imari bikwiye gufasha abiga kaminuza n amashuri makuru

Umubare w’abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bakajya muri kaminuza no mu mashuri makuru uracyari muto cyane, kandi ushobora kutazamuka niba leta n’ibigo by’imari nk’amabanki badashyizeho ubushake ngo borohereze abarangiza ayisumbuye kubona ubushobozi bwo kwinjira muri kaminuza.  Ubushakashatsi bwakozwe n’umuryango w’urubyiruko uharanira iterambere n’uburenganzira bwa muntu AJPRODHO- Jijukirwa bugaragaza ko umubare w’abanyeshuri... Read More

Rwanda | Nyamasheke: Ubuyobozi bwa Sacco Cyato burasaba ubufasha mu kubona inyoroshyangendo

Mu muhango wo gutaha inyubako ya koperative yo kubitsa no kugurizanya y’umurenge wa Cyato (umurenge sacco cyato) wabaye kuwa 28/03/2012, ubuyobozi bw’iyi koperative bwagaragaje ko gukora ingendo bajya kuri banki bakorana bitaborohera kuko iri kure kandi n’agace batuyemo bikaba bitoroshye kukagenda. Inyubako nshya ya Sacco Cyato Perezida wa koperative yo kubitsa no kugurizanya y’umurenge wa Cyato, Nshimiyimana Jean Pierre, yavuze ko nta modoka... Read More

Rwanda | Ngororero: UNGUKA Bank irashaka guteza imbere uburezi

Unguka bank ishami rya Ngororero UNGUKA ni imwe mu mabanki abiri abarizwa mu mujyi wa Ngororero no mu karere kose muri rusange, nyuma ya Banki y’abaturage. Iyi banki iri mu bukangurambaga mu mashuli mu rwego rwo gukorana n’ibigo by’amashuli, ababyeyi ndeste n’abarezi mu guteza imbere uburezi. iyi banki ikaba ishaka kubikora ibicishije muri produit shya yasobanuriye abayobozi b’ibigo by’amashuli mu karere ka Ngororerotariki 27/3/2012. Ubwo... Read More

Next Page »