Amwe mu ma sacco yagaragayemo abanyamuryango bahabwa inguzanyo ku buryo butemewe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kiratangaza ko hari imwe mu mirenge sacco kugeza ubu itanga inguzanyo ku buryo budasobanutse kuburyo hari n’abazihabwa batujuje ibisabwa. Yandagiriye Pascal, ushinzwe ubugenzuzi muri iki kigo gishinzwe guteza imbere amakoperetive avuga ko hari amwe mu ma sacco kugeza ubu afite za komite zikora nabi ndetse n’ubuyobozi bwa sacco nabwo bugakora nabi. Iyi mikorere ikaba ikurikirwa n’ibindi... Read More

Muhanga: abaturage batinya kugana sacco kubera gutinya guhomba nko muri za microfinance

Ubuyobozi bwa sacco Dukire yo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyepfo buratangaza ko bamwe mu baturage batari bake muri uyu murenge batinya kugana imirenge sacco kuko bahombeye mu bigo by’imari (microfinance) byahombye. Mu myaka yashize leta yashishikarizaga abanyarwanda kugana ibigo by’imari birimo by’umwihariko ibiciriritse aribyo microfinance nyamara nyuma y’igihe kitari kinini zimwe zatangiye kugaragaza... Read More

Bukure : Abaturage barishimira ibyiza SACCO yabagejejeho

Inyubako ya sacco Bukure yatashywe ku mugaragaro Ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako ya sacco y’umurenge wa Bukure mu karere ka Gicumbi irangiye itwaye amafaranga arenga miliyoni makumyabiri n’eshatu  (23589135frw) yatanzwe n’abanyamuryango  bayo ndetse n’abaturage muri rusange. Madamu Mutumwinka Console watanze ubuhamya akaba yashimiye sacco kuko yamukuye mu bukene mu gihe yari ageze mu cyiciro cy’ubukene agera n’aho gutangirwa mutuelle... Read More

Nyagihanga: Barasabwa kwitabira gukorana na SACCO

Ruboneza Ambroise Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Abaturage bo mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo, barashishikarizwa gukorana n’ibigo by’imali iciriritse na za SACCO ngo kuko ariyo nzira yihuse yatuma bivana mu bukene, bakabasha gutera imbere byihuse. Ibi abaturage bo muri uyu Murenge babisabwe n’umuyobozi wa Karere Ruboneza Ambroise ubwo yafunguraga ku mugaragaro inyubako nshya ya Nyagihanga Terimbere SACCO ku wa 8 Gicurasi 2013. Ruboneza... Read More

Gakenke: Unguka Bank commended as best in customer care, service delivery

Customer care and service delivery has been quite a problem in Rwanda for quite some time but through training especially private entrepreneurs and all involved companies, a very big step has been taken in having the best service delivery in the country. This can be confirmed through financial institutions that have continuously made their services and customer care better.   Felecien Nkurikiyumukiza the client of Unguka Bank who resides in Nganzo... Read More

Gakenke: Abagana Unguka Bank barashima ko bahabwa serivisi nziza

Kwakira neza ababagana no kubaha serivisi nziza  cyari ikibazo cy’ingutu mu Rwanda mu minsi ishize. Ariko,  hamwe no kwigisha abikorera  by’umwihariko,  hari intambwe igenda iterwa. Ibi bigaragarira muri bimwe mu bigo by’iamari  aho abarigana batanga ubuhamya ko bahabwa serivisi nziza. Nkurikiyumukiza Felecien, umukiriya wa Unguka Bank utuye mu Kagali ka Nganzo, Umurenge wa Gakenke  avuga  ko Unguka Bank  ibakira neza ikanabaha serivisi... Read More

Kabarondo: Inguzanyo abaturage bahabwa na SACCO zituma barushaho kuyikunda

Bamwe mu banyamuryango ba SACCO Dukire yo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko uburyo yorohereza abaturage kubona inguzanyo ziciriritse bituma bayigana ari benshi. Ku wambere no ku wakane buri cyumweru kuri Sacco ya Kabarondo haba hari abaturage benshi bashaka serivisi zo kubitsa, kubikuza no gusaba inguzanyo. Bamwe mu bakiriya b’iyo Sacco bavuga ko mbere abaturage batari basobanukiwe n’akamaro ka banki, ariko ubu batangiye kugana... Read More

Ngororero: Gahunda y’ibimina izwi ku izina rya “tunekwa” ngo ihombya abaturage

Amakuru dukesha abakozi b’imirenge bashinzwe amakoperative mu karere ka Ngororero ni uko bamwe mubaturage bayobotse gahunda y’ibimina mukwaka inguzanyo mubigo by’imari babagana babasaba kubafasha kumvikana n’ibyo bigo ngo bave muri gahunda y’ibimina kuko bibahombya. Impamvu nyamukuru y’uko guhomba, ngo ni uburyo ayo mabanki n’ibigo by’imari bibaha amafaranga ntangwate batanze ahubwo buri wese akishingira mugenzi we maze bamwe muribo... Read More

Rubavu: Sacco itangiye kwigirwaho kubera udushya yazanye mu gukorana n’abaturage

Urubyiruko rwishimiye uburyo rutekerezwaho mu kwiteza imbere Ishakwe Nyamyumba Sacco yo mu murenge wa Nyamyumba niyo imaze kuba bandebereho muzindi Sacco kubera udushya yazanye mu gukorana n’abaturage bigatuma yitabirwa birenze uko izindi Sacco zo mu turere twa Karongi, Muhanga, Burera na Musanze zitabirwa. Abitabiriye urugendo shuri muri Sacco Ishakwe Nyamyumba bavuga ko Sacco zabo zigifite ikibazo cyo gukorana n’abaturage neza bitabira gufata... Read More

Nyabihu: Umuti w’abambuye ibigo by’imari bimwe na bimwe bikabiviramo gufunga imiryango, urimo kuvugutwa

Mukaminani Angela, umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere avuga ko abambuye ibigo by’imari bagiye gukurikiranwa n’inzego z’ubuyobozi Nk’uko Mukaminani Angela abivuga,abambuye ibigo by’imari mu karere ka Nyabihu ni benshi ndetse bimwe mu bigo by’imari bikaba byaranafunze imiryango. Hagamijwe kureba uburyo ibigo by’imari bikorana n’abaturage mu rwego rwo guharanira iterambere ryabo;inama ya Acces to finance forum yateraniye... Read More

Next Page »