RUSIZI: Ikibazo cy’ubukene bwugarije abagore n’urubyiruko ngo kigiye kuvugutirwa umuti binyuze munguzanyo

Mu rwego rwo guteza imbere abagore n’urubyiruko, babavana mungoyi y’ubukene, mu murenge wa Kamembe harabera amahugurwa yateguwe na MIGEPROF  agamije gukangurira ibyo byiciro byombi uburyo bwo kumenya gushaka amafaranga  aho urwo rwego rukangurira ibigo by’imari biciriritse gushishikariza abagore kwitabira no kumenya gukorana n’ibigo by’imari biciriritse bafata inguzanyo  kuko aribwo buryo bwatuma batera imbere.  Mu mahugurwa yahuje intumwa... Read More

Rwanda | Gakenke: Amabanki aratungwa urutoki mu kudindiza gahunda ya Hanga umurimo

Amabanki yose ntiyatanze inguzanyo za Hanga umurimo nk’uko yabyemeye. Umukozi wa Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi ushinzwe ubujyanama muri Gahunda ya Hanga Umurimo mu Karere ka Gakenke, Uwera Jean Claude, atangaza ko amabanki atakoze ibyo yemeye itanga inguzanyo ku mishinga yatoranyije muri gahunda ya Hanga umurimo. Uyu mukozi asobanura ko mu mishinga 20 yatoranyije mu Karere ka Gakenke, ine gusa ari yo yabonye inguzanyo ikaba yaratangiye... Read More

Rwanda : BDF yatangiye gahunda yo gutera inkunga za sacco

Kuri uyu wa 26 Ukwakira,2012 BDF, ni ukuvuga ikigega cya Leta gishinzwe guteza imbere ishoramari, yagiranye inama n’abayobozi ba za Sacco zo mu Mirenge imwe n’imwe yo mu Turere twa Nyamasheke, Karongi, Nyamagabe, Gisagara, Nyaruguru na Ruhango. Icyari kigamijwe kwari ukurebera hamwe uko bakorana kugira ngo iki kigega kizabahe amafaranga yo kwifashisha mu gutanga inguzanyo. Nk’uko abahagarariye iki kigega babigaragaje, ngo ubundi cyashyizweho... Read More

Rwanda | GISAGARA: BANKI YA KIGALI NA BDF BIRIFUZA GUKORANA NA SACCO ZO MURI GISAGARA

Banki ya Kigali (BK) hamwe n’ikigo kigamije guteza imbere imishinga mito n’iciriritse BDF, birifuza gukorana na za Saccos zo mu karere ka Gisagara mu rwego rwo kuzifasha kuzamuka ariko nazo zigafasha BK korohereza abakiriya bayo baherereye mu cyaro zibaha serivisi bakenera muri iyi banki maze nayo ikagira icyo izigenera.                 Abakozi ba BK na BDF basobanuriye abahagarariye za Saccos ubufatanye... Read More

Rwanda | Nyamagabe: Imirenge SACCO yiyemeje gukorana na BDF

Abahagarariye SACCO z’imirenge yose yo mu karere ka Nyamagabe biyemeje kujya bakora n’ikigega cy’ingwate ku bikorwa by’iterambere ‘BDF’ kugira ngo iki kigo kijye gifasha abanyamuryango b’izi SACCO badafite ingwate guhabwa inguzanyo. Izi ngamba zafatiwe mu nama yabereye mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 25/7/2012, yahuje abahagarariye SACCO mu mirenge n’abakozi b’ikigega cy’ingwate ku bikorwa by’iterambere, BDF. Nyuma yo gusobanurirwa... Read More

Rwanda | Kamonyi: Kubura ingwate biracyari inzitizi ku kubona inguzanyo

Mu gihe inzego z’ubuyobozi zibakangurira kwaka inguzanyo, bemeza ko benshi muri bo nta ngwate baba bafite yo kumurikira amabanki ngo abone abagurize. Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) arizeza ababitsa muri Sacco ko Ikigega cy’ingwate ku bikorwa by’iterambere (BDF), kizafasha abafite imishinga kubona inguzanyo. Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kamonyi biganjemo urubyiruko bavuga ko batoroherwa no gukora imishinga... Read More

Rwanda : Haracyari imbogamizi mu itangwa ry inkunga ku nguzanyo itangwa na BDF mu ma banki

Carine Umugwaneza ushinzwe marketing muri BDF Mu nama isobanura imikorere ya Business Development Fund (BDF) yabereye i Nyabihu tariki 29/3/2012, bamwe mu baturage bari bayitabiriye bagaragaje ko hakiri imbogamizi mu itangwa ry’inguzanyo. Bamwe mu baturage bitabiriye iyo nama bavuga ko hakiri imbogamizi mu mabanki, kuko usanga hari abajyanayo imishinga yabo isaba inguzanyo,bakanasaba ko bahabwa inkunga ku nguzanyo itangwa na BDF (RIF) ariko ugasanga... Read More

Rwanda : Imyumvire ikiri hasi niyo ituma abashaka ingwate muri BDF batazihabwa uko bikwiye

Gukora imishinga nabi ku bagana za banki bashaka inguzanyo, imikorere n’imikoranire idahwitse hagati ya za banki, n’ikigega cy’ingwate mu Rwanda BDF ni bimwe mu bituma amafaranga iki kigega giteganyije gutanga atagera ku bo aba agenewe.   Ibi bikaba byatangajwe na bamwe mu bahagarariye amabanki n’abayobozi b’inzego z’ibanze bari kugenda bahabwa amahugurwa ku mikorere y’iki kigega kugirango abashaka gufashwa boroherezwe ingwate... Read More