Nyamasheke: SACCO ya Rangiro yatashye inyubako y’igorofa yiyujurije itwaye asaga miliyoni 55

Koperative Umurenge SACCO ya Rangiro mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kane, tariki ya 26/09/2013 yatashye inyubako y’igorofa yiyujurije itwaye miliyoni zisaga 55 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rangiro bwishimira iki gikorwa kandi bugatangaza ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye kandi bukemeza ko ahari ubushake n’ubufatanye, ubushobozi buboneka nta nkomyi. Iyi nyubako ya Koperative “SACCO WISIGARA Rangiro” yuzuye... Read More

Kayonza: Abaturage biyujurije inyubako za Sacco zikoreramo mu mirenge yose

Abaturage bose bo mu mirenge igize akarere ka Kayonza biyujurije inyubako za Sacco zikoreramo. Mu karere ka Kayonza hujujwe inyubako za Sacco 12 zihwanye n’imirenge igize ako karere. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ngo bwashyize imbaraga mu bukangurambaga bukorerwa abaturage kugira ngo icyo gikorwa cy’indashyikirwa kibashe kugerwaho, nk’uko bivugwa na bamwe mu bacungamutungo ba za Sacco zo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza. Mu mirenge... Read More

Gatsibo: Hatashywe inyubako z’imirenge SACCO enye

SACCO zimaze gutahwa mu Karere ka Gatsibo ni 11 Mu gihe hatahwaga inyubako z’imirenge SACCO tariki 5 Nyakanga uyu mwaka wa 2013, abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bibukijwe ko ibyiza atari ibituruka mu baterankunga ahubwo ari ibiba bivuye mu maboko yabo. Ubu butumwa bukaba bwarahawe abaturage bo mu mirenge ya Murambi, Gasange, Muhura na Kageyo muri icyo gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inyubako zizakoreramo ibigo by’imari iciriritse by’imirenge... Read More

Nyabihu: Inyubako 2 za SACCO zuzuye zitwaye hafi miliyoni 48 aturutse mu baturage

Biturutse ku misanzu y’abaturage,biyubakiye SACCO izabafasha mu kurushaho kugera ku iterambere no kurushaho kugira umutekano w’amafaranga yabo Abaturage bo mu mirenge ya Karago na Bigogwe nabo baje biyongera ku bandi bo mu yindi mirenge nka Rurembo Rurembo,Rugera,Muringa,na Jomba biyujurije za SACCO binyuze mu misanzu y’abaturage. Izi SACCO zikaba zarubatswe mu mafaranga abaturage ubwabo batanze binyuze mu misanzu yabo ndetse no muyo bagiye... Read More

Rwanda : Kirehe-SACCO Rugero bateganya kubaka inyubako ya miliyoni 25

Inyubako ya SACCO Rugero izatwara amafaranga miliyoni 25, iyi SACCO iherereye mu murenge wa Kirehe ho mu karere ka Kirehe aho izubakwa n’abanyamuryango bayo bafatanije n’umurenge. Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’umurenge wa kirehe mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Appolinaire avuga ko bateganya kubaka inyubako ya SACCO Rugero ikaba izabatwara amafaranga miliyoni 25,akomeza avuga ko iyi nyubako kugira ngo yubakwe bazafatanya n’abaturage bo mu... Read More

Rwanda | Rubavu : Sacco Icyeza Kanama yatashye inyubako ya miliyoni 17

Abanyamuryango ba Sacco Icyeza yo mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu barishimira ko biyujurije inyubako yo gukoreramo ihagaze miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda batashye tariki ya 25 Gicurasi 2012. Umuhango wo gutaha iyi nyubako ukaba waranahuje n’inama rusange w’abanyamuryango ba Sacco Icyeza basimbuza bamwe mu bayobozi ndetse buzuza imyanya y’ubuyobozi. Abantu bane kabaka bavuye mu nzego za Sacco Icyeza nk’uko biteganywa n’amategeko... Read More

Rwanda | Nyanza: Abaturage biyubakiye umurenge SACCO

Nyuma y’amezi agera kuri atanu umurenge SACCO w’umurenge wa Rwabicuma ukorera mu nzu y’intizanyo abaturage bo muri uwo murenge bafashe icyemezo biyubakira aho  ukorera hatanga umutekano w’amafaranga yabo babitsamo. Inyubako y’umurenge SACCO wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza Buri muturage wo muri uwo murenge yiyemeje gutanga umusanzu wo kubaka umurenge SACCO uva ku gihumbi cy’amafranga y’u Rwanda gusubiza hejuru bitewe n’uko buri wese... Read More

Rwanda | Nyamasheke: Sacco y’umurenge wa Cyato yatashye inzu yiyujurije ya miliyoni 18.

Tariki 28/3/2012, koperative umurenge sacco ya cyato yatashye ku mugaragaro inzu yo gukoreramo yiyujurije itwaye akayabo ka miliyoni 18 zirenga (18,021,925 Frw) z’amafaranga y’u Rwanda. Nk’uko perezida wa koperative ya sacco cyato, Nshimiyimana Jean Pierre yabivuze, ngo aya mafaranga yose nta nguzanyo umurenge sacco wigeze ufata kuko abanyamuryango batanze umusanzu ungana na miliyoni zisaga eshatu, izindi hafi 15 zikaba zaravuye mu bikorwa bya... Read More

Rwanda : Abanyamuryango ba SACCO Mareba biyemeje kwiyubakira inzu yo gukoreramo

Abaturage bo mu murenge wa Mareba mu karere ka Bugesera baratangaza ko bashishikajwe no kwiyubakira aho umurenge SACCO ukorera aho gukomeza gukorera mu busembere. Abaturage basiza aho bazubaka Ubwo bari mu gikorwa cyo gusiza ahazubakwa ikigo cy’imari cyo kuzigama no kugurizanya Jyambere Mareba SACCO, Munyantore Gratien, umucungamutungo wa Jya mbere Mareba SACCO yavuze ko inzu ya miliyoni zikabakaba 16 z’amafaranga y’u Rwanda ariyo abanyamuryango... Read More