Nyamasheke: Abanyamuryango ba SACCO-Karengera biyujurije inyubako yatwaye asaga miliyoni 14 z’amanyarwanda

Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO ya Karengera mu karere ka Nyamasheke (Dufatanye Karengera Saving and Credit Cooperative DUKASACCO) ku wa gatatu, tariki ya 12/06/2013 batashye inyubako biyujurije ifite agaciro gasaga miliyoni 14 n’ibihumbi 706 by’amanyarwanda. Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimye intambwe iyi SACCO yateye iteza imbere abanyamuryango bayo ariko na none asaba abaka inguzanyo kunoza imishinga... Read More

Abaturage ba Munyiginya biyujurije SACCO kuri miliyoni 17

Abaturage bo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana batashye inyubako ya koperative yabo yo kuzigama no kugurizanya bise My SACCO ifite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyubako yatashywe ubwo mu karere ka Rwamagana hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku mpera z’icyumweru gishize ngo abaturage bayigezeho nyuma yo kumva gahunda za leta y’u Rwanda zirimo kubashishikariza kwishakamo ibisubizo kandi ngo bagasanga... Read More

Nyamagabe: Abanyamuryango ba Sacco ya Kaduha batashye inyubako yo gukoreramo biyujurije.

  Kuri uyu wa kane tariki ya 28/02/2013, abanyamuryango ba Koperative Umurenge sacco “urufunguzo rw’ubukire” y’umurenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe batashye ku mugaragaro inyubako yo gukoreramo ijyanye n’igihe, ikaba yuzuye ibatwaye akayabo ka miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Gashema Jean de Dieu, perezida w’inama y’ubutegetsi ya Koperative “urufunguzo rw’ubukire” Kaduha atangaza ko kuba biyujurije... Read More