Nyamasheke: SACCO ya Rangiro yatashye inyubako y’igorofa yiyujurije itwaye asaga miliyoni 55

Koperative Umurenge SACCO ya Rangiro mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Kane, tariki ya 26/09/2013 yatashye inyubako y’igorofa yiyujurije itwaye miliyoni zisaga 55 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rangiro bwishimira iki gikorwa kandi bugatangaza ko iki ari ikimenyetso cy’ubufatanye kandi bukemeza ko ahari ubushake n’ubufatanye, ubushobozi buboneka nta nkomyi. Iyi nyubako ya Koperative “SACCO WISIGARA Rangiro” yuzuye... Read More

Kayonza: Abaturage biyujurije inyubako za Sacco zikoreramo mu mirenge yose

Abaturage bose bo mu mirenge igize akarere ka Kayonza biyujurije inyubako za Sacco zikoreramo. Mu karere ka Kayonza hujujwe inyubako za Sacco 12 zihwanye n’imirenge igize ako karere. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ngo bwashyize imbaraga mu bukangurambaga bukorerwa abaturage kugira ngo icyo gikorwa cy’indashyikirwa kibashe kugerwaho, nk’uko bivugwa na bamwe mu bacungamutungo ba za Sacco zo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza. Mu mirenge... Read More

Gatsibo: Hatashywe inyubako z’imirenge SACCO enye

SACCO zimaze gutahwa mu Karere ka Gatsibo ni 11 Mu gihe hatahwaga inyubako z’imirenge SACCO tariki 5 Nyakanga uyu mwaka wa 2013, abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bibukijwe ko ibyiza atari ibituruka mu baterankunga ahubwo ari ibiba bivuye mu maboko yabo. Ubu butumwa bukaba bwarahawe abaturage bo mu mirenge ya Murambi, Gasange, Muhura na Kageyo muri icyo gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inyubako zizakoreramo ibigo by’imari iciriritse by’imirenge... Read More

Nyabihu: Inyubako 2 za SACCO zuzuye zitwaye hafi miliyoni 48 aturutse mu baturage

Biturutse ku misanzu y’abaturage,biyubakiye SACCO izabafasha mu kurushaho kugera ku iterambere no kurushaho kugira umutekano w’amafaranga yabo Abaturage bo mu mirenge ya Karago na Bigogwe nabo baje biyongera ku bandi bo mu yindi mirenge nka Rurembo Rurembo,Rugera,Muringa,na Jomba biyujurije za SACCO binyuze mu misanzu y’abaturage. Izi SACCO zikaba zarubatswe mu mafaranga abaturage ubwabo batanze binyuze mu misanzu yabo ndetse no muyo bagiye... Read More

Nyamasheke: Abanyamuryango ba SACCO-Karengera biyujurije inyubako yatwaye asaga miliyoni 14 z’amanyarwanda

Abanyamuryango ba Koperative Umurenge SACCO ya Karengera mu karere ka Nyamasheke (Dufatanye Karengera Saving and Credit Cooperative DUKASACCO) ku wa gatatu, tariki ya 12/06/2013 batashye inyubako biyujurije ifite agaciro gasaga miliyoni 14 n’ibihumbi 706 by’amanyarwanda. Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yashimye intambwe iyi SACCO yateye iteza imbere abanyamuryango bayo ariko na none asaba abaka inguzanyo kunoza imishinga... Read More

Rwanda | Ngoma: Gukorana n’umurenge SACCO byatumye baca nyakatsi kumazu no ku buriri

Abanyamuryango b’umurenge SACCO Kazo barashima imikoranire yabo n’iki cyigo cy’imari kuba cyarabafashije kwiteza imbere bikura muri nyakatsi ku buririri no ku mazu. Nkuko bisobanurwa na bamwe mu bakoranye n’iyi SACCO ngo  nyakatsi ku mazu no kuburiri  bayiciye bitagoranye cyane kuko babifashwagamo na SACCO binyuze mu bi mina. Habyarimana Anastase ukomoka mu murenge wa Kazo avuga ko we ajya muri SACCO yari atuye ahantu habi mu kazu gato... Read More

Rwanda | Ruhango: Abaturage b’umurenge wa Mwendo biyujurije Sacco ifite agaciro ka miliyoni zisaga 25

  Iyi Sacco yatwaye akayabo ka miliyoni zisaga 25 Abanyamuryango ba Sacco “Abahizi Dukire” ya Mwendo bafatanyije n’ubuyobozi bw’iyi Sacco, bashoboye kwiyubakira inyubako bazajya bakoreramo ifite agaciro k’amafaranga angana miliyoni 25 n’ibihumbi 536. Abanyamuryango ba Sacco Abahizi Dukire Mwendo, bakaba baritangiye umusanzu ungana na miliyoni 15 n’ibihumbi 084 by’amafaranga y’u Rwanda. Depute Byabarumwanzi Francois afungura Sacco... Read More