Rwanda | Gatsibo: Abamotari barashishikarizwa kwizigamira

Amavuta y’umugabo si amuraye ku mubiri ahubwo ni ayo ahorana. Ibi ni bimwe mu byaganirijwe urubyiruko rukora umwuga wo gutwara moto rushishikarizwa kudapfusha ubusa ibyo rwakoreye ahubwo bakagira umuco wo kuzigama. Hari mu muhango wo gutangiza ishami rya sendika y’abamotari mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo. Mu mpanuro bahawe na Rwabarinda Aloys uhagarariye sendika mu ntara y’Iburasirazuba yabasabye gukunda umurimo wabo kandi bagaharanira... Read More