Gakenke: Abanyamuryango batashye inyubako ya SACCO biyubakiye mu mbaraga zabo
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06/06/2013, abanyamuryango ba KAVABU SACCO y’Umurenge wa Karambo ho mu Karere ka Gakenke batashye inyubako ya SACCO yuzuye itwaye hafi miliyoni 19 n’ibihumbi 300. Ako kayabo k’amafaranga katurutse mu misanzu y’abanyamuryango, imigabane shingiro n’inyungu SACCO yabonye mu myaka yatambutse. Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ntakirutimana Zephyrin witabiriye umuhango wo kuyitaha... Read More
Muhanga: BK yabonye inyubako yayo nyuma y’imyaka 20 ikorera mu bukode
Ku wa mbere tariki ya 18/02/2013 nibwo banki ya Kigali ishami rya Muhanga yatangiye gukorera mu nyubako yayo nshya nyuma y’imyaka 20 ikorera mu nzu bakodeshaga. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shami rya Muhanga Gashema Benjamin, ngo nubwo iyi nzu batangiye kuyikoreramo ngo ntibarayitaha ku mugaragaro kuko ngo bazagira igihe cyo kuyitaha. Iyi nyubako ikaba ari inyubako igezweho batangiye gukoreramo kuko iyo bakoreragamo ubusanzwe yari nto... Read More
Rwanda | Nyamasheke: Ibigo by’imari byasabwe kurangwa n’imikorere myiza.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 03/10/2012, inama y’ihuriro ry’abantu barebera hafi imikorere y’ibigo by’imari (Access to finance forum) mu karere ka Nyamasheke yateranye, igamije kurebera hamwe imikorere y’ibigo by’imari n’imbogamizi bihura nazo mu kazi kabyo ka buri munsi. Afungura iyi nama ku mugaragaro, umuyobozi w’iri huriro, Bahizi Charles yasabye abagize ibigo by’imari kurangwa n’imikorere myiza ngo bakure abaturage mu bukene,... Read More
Follow Us!