Rutsiro : Imirenge SACCO iratinda kurekura miliyoni 200 z’imisanzu ya mituweli yazinyujijwemo

Imirenge SACCO yo mu karere ka Rutsiro iranengwa kuba yarafatiriye imisanzu y’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza igera kuri miliyoni 200 ntiyarekure ngo ajye gukora ibyo yatangiwe bijyanye no kwishyura ubuvuzi bwakorewe abo banyamuryango, imirenge SACCO yo ikavuga ko imwe mu mpamvu  zituma iyatindana ari uko ibanza kuyatangaho inguzanyo kugira ngo na yo iboneho inyungu. Kimwe mu bibazo byafashe umwanya munini mu nama yahuje abacungamutungo... Read More

Rwanda | Gakenke: SACCO ya Muzo yemereye abaturage inguzanyo zo kwishyura amafaranga ya mitiweli

Umucungamari wa SACCO ya Muzo, Nzabonimpa Thierry arasaba abaturage bo mu Murenge wa Muzo bishyuye neza inguzanyo z’umwaka ushize kubagana bakabaha inguzanyo zo kwishyura ubwisungane  magirirane mu kwivuza. Abantu batandukanye bitabiriye gutangiza icyumweru cya mitiweli Nzabonimpa atangaza ko nta kibazo abaturage bagombye kugira cyo kubura amafaranga ya mitiweli mu gihe bishyuye inguzanyo za mitiweli ishize neza. Mu muhango wo gutangiza icyumweru... Read More

Rwanda | Kayonza: Ubushobozi buke bwa za Sacco butuma umubare w’abitabira ubwisungane mu kwivuza utazamuka cyane

Umuyobozi wa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza mu karere ka Kayonza, Bizimana François Xavier, aravuga ko umubare w’abitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza utiyongera cyane bitewe n’ubushobozi buke bwa za koperative “Umurenge Sacco” zinyuzwamo amafaranga y’uwo musanzu. Akarere ka Kayonza kageze ku gipimo gisaga gato 30% mu kwishyura ubwisungane mu kwivuza. Muri uyu mwaka wa 2012/2013, ako karere kafashe gahunda y’uko... Read More