Abaturage ba Munyiginya biyujurije SACCO kuri miliyoni 17

Abaturage bo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana batashye inyubako ya koperative yabo yo kuzigama no kugurizanya bise My SACCO ifite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyubako yatashywe ubwo mu karere ka Rwamagana hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku mpera z’icyumweru gishize ngo abaturage bayigezeho nyuma yo kumva gahunda za leta y’u Rwanda zirimo kubashishikariza kwishakamo ibisubizo kandi ngo bagasanga... Read More

Nyamagabe: Abanyamuryango ba Sacco ya Kaduha batashye inyubako yo gukoreramo biyujurije.

  Kuri uyu wa kane tariki ya 28/02/2013, abanyamuryango ba Koperative Umurenge sacco “urufunguzo rw’ubukire” y’umurenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe batashye ku mugaragaro inyubako yo gukoreramo ijyanye n’igihe, ikaba yuzuye ibatwaye akayabo ka miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Gashema Jean de Dieu, perezida w’inama y’ubutegetsi ya Koperative “urufunguzo rw’ubukire” Kaduha atangaza ko kuba biyujurije... Read More

Rwanda | Ngororero: Abaturage b’Umurenge wa Kageyo biyujurije ikigo cy’Imari iciriritse“ UMUKORE SACCO”

Umukore SACCO watashywe kuri uyu wa gatanu 29/12/2012 ufite abanyamuryango 3 671 barimo  abagabo 1949 n’abagore 1490. Babikije amafaranga 34,880,196 frw,  imari shingiro ingana na 9,892,000 frw. Hamaze gutangwa inguzanyo ya 39,000,000 frw .Iki kigo cy’imari kitaruzura abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kubitsa amafaranga yabo. Ubu gifite icyemezo cya burundu cyahawe na BNR kikaba cyemerewe gukora imirimo ikorwa n’ibindi bigo by’imari... Read More

Rwanda | Ngoma: Inyubako z’imirenge SACCO zatumye barushaho kuyigirira icyizere

Abakiriya babitsa mu kigo cy’imari umurenge SACCO baravuga ko kuba imirenge sacco igenda yiyubaka ndetse inagira aho ikorera,bituma barushaho kuyigirira icyizere cyo kuzibitsamo. Aba bakiriya bavuga ko ubundi ibi bigo by’imari iciriritse babanje kubitinya kuko bibazaga ko bizahomba bityo bagahomba mafaranga yabo nkuko byagendekeye abari babikije mu bigo by’imari byahombye mu myaka yashize. Ikindi cyateraga aba bakiriya impungenge ngo ni uko... Read More

Rwanda | Ngoma: Umusaza n’ umukecuru bahawe igihembo ko bakorana neza n’umurenge sacco

Kabananiye Staton na Barukinaho Saidath bakomoka mu murenge wa Kazo,bahawe igihembo n’ubuyobozi bw’akarere ko bakorana neza n’umurenge SACCO wa Kazo ho mukarere kangoma.   Guhemba aba bantu bakoranye neza na Banki byabaye ubwo bari mu muhangao wo gutaha inyubako nshya ya SACCO Kazo kuri uyu wa 16/11/2012 yuzuye itwaye  miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda.   Kabaniye na Barukinamo bose bahuriza ko guhembwa babikesha ko iyo babonaga... Read More

Rwanda | Ngoma: Gukora urugendoshuri byatumye biyubakira umurenge SACCO w’icyitegererezo mu karere

Abakozi  n’abanyamuryango ba SACCO Kazo ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kazoo barishimira ko urugendoshuri bagiriye mu karere ka Kamonyi  rwabyaye inyungu. Akarere ka kamonyi kabaye akambere mu gihugu mu kurangiza kubaka aho inyubako ibigo by’ imari by’imirenge”Umurenge SACCO” bizajya bikorera. Umurenge SACCO wa Kazo wagize igitekerezo cyo kujya kureba ibanga bakoresheje maze bajyayo bityo bahakura  ingamba zatumye ubu... Read More

Rwanda : Byimana: Koperative SACCO INGENZI Byimana yiyubakiye inzu yo gukorera mo

Koperative Sacco Ingenzi Byimana niyo yabaye iya mbere mu kwesa umuhigo wo kwiyuzuriza inyubako yo gukoreramo nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo Sacco. Musabyimana Dieudonne, umucungamutungo wa Sacco Ingenzi Byimana akaba avuga ko kugira ngo bubake iyo nyubako yabatwaye amafaranga asaga miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda, babitewe n’ahantu habi bakoreraga bari baratijwe n’umurenge wa Byimana hakaba hari hihishe kandi hakorerwa n’andi... Read More

Rwanda | Ngoma: Hatashywe ku mugaragaro inyubako y’ umurenge SACCO wubatswe n’ abaturage

Inyubako y’umurenge SACCO wa Rukumberi mu karere ka Ngoma yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 18/09/2012, yuzuye  itwaye amafaranga angina na miliyoni  18 ibihumbi 19 na maganinani 70 y’ u Rwanda.   Iyi nyubako ifite  ibyumba 5 n’ikindi cyumba cyakirirwamo abakiriya byose byubatswe ku nkunga y’ abatuye uwo murenge harimo n’ abanyamuryango b’ iyi SACCO yahawe izina rya KOZIRU.   Iyi nyubako y’ umurenge SACCO  ibaye iyambere... Read More

Rwanda | Ruhango: Abaturage b’umurenge wa Mwendo biyujurije Sacco ifite agaciro ka miliyoni zisaga 25

  Iyi Sacco yatwaye akayabo ka miliyoni zisaga 25 Abanyamuryango ba Sacco “Abahizi Dukire” ya Mwendo bafatanyije n’ubuyobozi bw’iyi Sacco, bashoboye kwiyubakira inyubako bazajya bakoreramo ifite agaciro k’amafaranga angana miliyoni 25 n’ibihumbi 536. Abanyamuryango ba Sacco Abahizi Dukire Mwendo, bakaba baritangiye umusanzu ungana na miliyoni 15 n’ibihumbi 084 by’amafaranga y’u Rwanda. Depute Byabarumwanzi Francois afungura Sacco... Read More

Rwanda : Kirehe-SACCO Rugero bateganya kubaka inyubako ya miliyoni 25

Inyubako ya SACCO Rugero izatwara amafaranga miliyoni 25, iyi SACCO iherereye mu murenge wa Kirehe ho mu karere ka Kirehe aho izubakwa n’abanyamuryango bayo bafatanije n’umurenge. Umunyamabanga Nshingwabokorwa w’umurenge wa kirehe mu karere ka Kirehe Nsengiyumva Appolinaire avuga ko bateganya kubaka inyubako ya SACCO Rugero ikaba izabatwara amafaranga miliyoni 25,akomeza avuga ko iyi nyubako kugira ngo yubakwe bazafatanya n’abaturage bo mu... Read More

Next Page »