Kamonyi: Imishinga ibanza kunyuzwa mu bigo by’imari ngo idindiza kubona ingwate ya BDF

Mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kubona inguzanyo mu mabanki, Leta yashyiriyeho ikigega cy’ingwate (BDF), bimwe mu byiciro bitoroherwa no kuyibonera. Nyamara mu bakenera inguzanyo hari abavuga ko gusabirwa ingwate na Banki bidindiza imishinga. Ikigega BDF cyatangiye mu mwaka wa 2011, kikaba gifite inshingano zo gutanga inama n’ingwate ku nguzanyo zo gukora imishinga y’iterambere, zatswe mu mabanki no mubigo by’imari ku byiciro bitandukanye... Read More

Rwanda : Unguka Bank yegereje Servisi za yo abatuye akarere ka Kamonyi

Nyuma y’umwaka icyari ikigo cy’imari iciritse “IMF UNGUKA”, gihawe ibyangombwa byo gukora nka Banki, yafunguye amashami mu turere dutandukanye. Mu karere ka Kamonyi, iyi Banki imaze amezi agera kuri abiri ihafunguye imiryango. Iyi banki nshya ikorera muri Santeri ya Kamonyi, mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo, ikaba yarafunguye imiryango yayo mu kwezi k’Ukwakira 2012. Ikaba ije gufasha muri gahunda yo kwegereza abaturage ibigo... Read More

Rwanda | Kamonyi: new strategies put in place for preventing poverty

Members of ‘Ubutabera bwunga’ cooperative in Mugina sector in Kamonyi district  decided to give their agriculture production as the collateral security in the bank to obtain credit instead of selling their produce on low price during the harvest time. Members of the cooperative that cultivates maize in Kavunja swamp were trained by a project that promotes agricultural production in Kamonyi district (SAK) on storage and giving their production... Read More

Rwanda | Kamonyi: Aho kotsa imyaka basigaye batanga ingwate y’umusaruro ngo babone inguzanyo

Abanyamuryango ba Koperative “Ubutabera bwunga” yo mu murenge wa Mugina, akarere ka Kamonyi, bahisemo gutanga umusaruro wabo ho ingwate mu kigo cy’imari, aho kugurisha imyaka ya bo ku giciro gito mu gihe cy’isarura, aho umusaruro uba ari mwinshi ku isoko. Iyo koperative ihinga ibigori mu gishanga cya Kavunja, yahawe amahugurwa n’umushinga ugamije kongera umusaruro w’ubuhinzi mu karere ka Kamonyi (SAK); ku bijyanye no guhunika imyaka no... Read More

Rwanda | Kamonyi: Abanyamuryango ba SACCO ya Nyamiyaga batashye inyubako biyuzurije

Inyubako yatashwe, yatwaye Miliyoni zirenga 21 z’amafaranga y’u Rwanda akaba yaravuye mu misanzu y’abanyamuryango. Abaturage  bishimira ko babonye ikigo cy’imari hafi ya bo bikaba byarabagabanyirije urugendo bakoraga bajya kubitsa mu yandi mabanki. Umuhango wo gutaha ku mugaragaro SACCO Ishema ry’umuryango, wabaye kuri uyu wa 27/7/2012. Abanyamuryango bamurikiwe ibyo bamaze kugeraho birimo  iyo nyubako yo gukoreramo yatwaye miliyoni zisaga... Read More

Rwanda : Abantu benshi basabaga inguzanyo muri Sacco bazi ko ari imfashanyo ya leta

Bamwe mu bakozi bashinzwe gutanga inguzanyo ndetse n’abagize akanama gashinzwe gutanga inguzanyo mu mirenge sacco yo mu karere ka Kamonyi baratangaza ko hari abantu batari bake bakaga inguzanyo muri izi sacco bumva ko ari imfashanyo ya leta cyangwa abandi baterankunga. Ibi babitangaje ubwo bari mu mahugurwa yabagenewe mu gutanga inguzanyo yaberaga mu karere ka Muhanga. Innocent Habimana, umukozi w’akarere ka Kamonyi ushinzwe ishoramari n’amakoperetive... Read More

Rwanda | Kamonyi: Sacco z imirenge zatashye inyubako zo gukoreramo ziyujurije

Kuri uyu wa Kane 31/5/2012, koperative 10 zo kubitsa no kuguriza “Umurenge Sacco”, zatashye ku mugaragaro inyubako biyubakiye zo gukoreramo. Izo nyubako nini kandi zisanzuye, zikaba zitanga icyizere ku mikorere inoze ya sacco z’imirenge igize akarere ka Kamonyi. Koperative Sacco zari zisanzwe zikorera mu biro zatijwe n’ubuyobozi bw’imirenge ku buryo nta bwisanzure abakozi n’abanyamuryango bagiraga mu kwaka no gutanga serivisi kuko bakoreraga... Read More

Rwanda | Kamonyi: Kubura ingwate biracyari inzitizi ku kubona inguzanyo

Mu gihe inzego z’ubuyobozi zibakangurira kwaka inguzanyo, bemeza ko benshi muri bo nta ngwate baba bafite yo kumurikira amabanki ngo abone abagurize. Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) arizeza ababitsa muri Sacco ko Ikigega cy’ingwate ku bikorwa by’iterambere (BDF), kizafasha abafite imishinga kubona inguzanyo. Bamwe mu baturage b’Akarere ka Kamonyi biganjemo urubyiruko bavuga ko batoroherwa no gukora imishinga... Read More

Rwanda : Abanyamuryango ba Sacco Kayenzi bishimiye gukorera mu nyubako biyuzurije

Sacco “Irembo ry’ubukire” y’umurenge wa Kayenzi, ikorera mu biro yatijwe n’umurenge. Abakozi ndetse n’abanyamuryango bakaba bemeza ko aho bakorera nta bwinyagamburiro bigatuma batabasha kwisanzura mu kazi ka bo.  Mu gihe cy’amezi abiri biyuzurije inzu yo gukoreramo, bakaba bemeza ko ubwo bazaba batangiye kuyikoreramo, bazarushaho guhabwa no gutanga serivisi nziza. Hakizumuremyi Israel, umunyamuryango wa Sacco ya Kayenzi, avuga ko aho... Read More

Rwanda | Kamonyi: Hatangijwe icyumweru cyo gukangurira abaturage kugana Sacco

Mu gihe cy’icyumweru, hateganyijwe ko abaturage batarafunguza Konti muri Koperative yo kubitsa no kuguriza Umurenge Sacco, bazashishikarizwa kuzifunguza. Abo bigaragara ko batishoboye, abaturanyi ba bo bakazabibafashamo, hakusanywa inkunga. Mu murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nkingo, iki cyumweru cyatangijwe na Hakiza Kumeza Innocent, Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ukurikirana amakoperative yo mu karere... Read More

Next Page »