Ruramira: Guhemberwa muri Sacco Icyerekezo-Ruramira byatumye abarimu banoza akazi

Abarimu bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bavuga ko kunyuza imishahara ya bo muri Sacco Icyerekezo yo mu murenge wa Ruramira byabagabanyirije ingendo ndende bakoraga bajya guhembwa, ndetse binatuma banoza akazi ka bo. Mbere y’uko imishahara y’abo barium itangira kunyuzwa muri Sacco Icyerekezo ngo bahemberwaga kuri Mwarimu Sacco yo mu murenge wa Kabarondo cyangwa bakajya guhemberwa mu karere ka Rwamagana, nk’uko bivugwa na Nuwagaba... Read More

Kayonza: Abaturage biyujurije inyubako za Sacco zikoreramo mu mirenge yose

Abaturage bose bo mu mirenge igize akarere ka Kayonza biyujurije inyubako za Sacco zikoreramo. Mu karere ka Kayonza hujujwe inyubako za Sacco 12 zihwanye n’imirenge igize ako karere. Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza ngo bwashyize imbaraga mu bukangurambaga bukorerwa abaturage kugira ngo icyo gikorwa cy’indashyikirwa kibashe kugerwaho, nk’uko bivugwa na bamwe mu bacungamutungo ba za Sacco zo mu mirenge inyuranye y’akarere ka Kayonza. Mu mirenge... Read More

Kabarondo: Inguzanyo abaturage bahabwa na SACCO zituma barushaho kuyikunda

Bamwe mu banyamuryango ba SACCO Dukire yo mu murenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza bavuga ko uburyo yorohereza abaturage kubona inguzanyo ziciriritse bituma bayigana ari benshi. Ku wambere no ku wakane buri cyumweru kuri Sacco ya Kabarondo haba hari abaturage benshi bashaka serivisi zo kubitsa, kubikuza no gusaba inguzanyo. Bamwe mu bakiriya b’iyo Sacco bavuga ko mbere abaturage batari basobanukiwe n’akamaro ka banki, ariko ubu batangiye kugana... Read More

Kayonza: KCB yagabanyirije ingendo abakiliya ba yo bo mu burasirazuba

 Ishami rya banki y’Abanyakenya, KCB, ryo mu karere ka Kayonza ryagabanyirije ingendo abakiliya ba yo bo mu ntara y’uburasirazuba. Iyo banki yafunguye ishami rya yo mu karere ka Kayonza mu ntangiriro z’ukwezi kwa 02/2013, rikaba ari na ryo shami rukumbi ry’iyo banki riri mu burasirazuba kuva yatangira gukorera mu Rwanda. Abakiliya b’iyo banki bo mu turere tugize intara y’uburasirazuba bagombaga kujya gushaka serivisi za KCB mu mujyi wa... Read More

Rwanda : Umwalimu SACCO in partnership with Sectors’ SACCO

The Savings and Credit Cooperatives SACCO in sectors and the teachers’ Umwalimu SACCO will be working together in a way of reducing the journey made by teachers looking for the services of their bank. The Teachers’ SACCO is a program meant to elevate the social and economic welfare of teachers by saving for them as Dr Vincent Biruta the minister of education explained. The teachers cooperatives of which all teachers use for savings and even credits,... Read More

Rwanda : Umwarimu Sacco n’umurenge Sacco zizakorana mu rwego rwo kugabanyiriza abarimu ingendo

Ibigo by’imari “Umwarimu Sacco n’Umurenge Sacco” birateganya gukorana mu rwego rwo kugabanyiriza abarimu ingendo bakora bajya gushaka serivisi za banki. Iyi ni imwe muri gahunda leta y’u Rwanda iteganyiriza abarimu mu rwego rwo kuzamura imibereho ya bo nk’uko bivugwa na minisitiri w’uburezi Dr Vincent Biruta. Ubusanzwe abarimu babitsa bakanizigama muri koperative ya bo, Umwarimu Sacco. Iyi koperative ntiragira amashami mu turere twose,... Read More

Rwanda | Ruramira: Abaturage bagiye kwiyuzuriza inzu y umurenge Sacco

Ubwo Guverineri yasuraga ibikorwa byo kubaka Sacco Ruramira Abaturage bo mu murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza bagiye kwiyuzuriza inzu izakoreramo umurenge Sacco wa Ruramira. Iyo nzu ubu igeze igihe cyo kuyikinga no kuyikorera amasuku bagahita batangira kuyikoreramo. Umurenge wa Ruramira kimwe n’indi mirenge igize akarere ka Kayonza, iri ku isonga mu kugira abaturage bafite icyerekezo kigana mu iterambere nk’uko umukozi ushinzwe ubutegetsi... Read More

Rwanda | Akarere ka Kayonza kari ku isonga muri koperative Umurenge Sacco

Umukozi ushinzwe ubutegetsi n’imari mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA), Emmanuel Habineza, yavuze ko ako akarere ka Kayonza kari ku isonga mu kugira za koperative Umurenge SACCO zikora neza ugereranyije no mu tundi turere tw’igihugu. Habineza yavuze ko mu karere ka Kayonza ari ho hari koperative Umurenge Sacco nyinshi zamaze kwiyubakira inyubako zo gukoreramo kandi zubatse ku buryo bugezweho. Yagize ati “Akarere... Read More

Kayonza: Ubuke bw’amabanki ahakorera buracyabangamiye abahagenda n’abahakorera

Abatuye mu karere ka Kayonza barinubira ubuke bw’amabanki ahakorera bakavuga ko bibateza igihombo no gutakaza umwanya bajya gushaka serivisi za banki mu mujyi wa Kigali. Kugeza ubu mu karere ka Kayonza hakorera banki ebyiri gusa, Banki ya Kigali nabanki y’abaturage y’u rwanda, hiyongereyeho na za Sacco. Abakunze guhura n’ikibazo cyo kubura aho bakura serivisi z’amabanki basanzwe bakorana na yo, kenshi ni ababa bavuye ahandi bakaza... Read More