Rusizi: Abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse barasabwa gucunga imari ya rubanda neza

Abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa gucunga neza imari abaturage baba bababikije hagamijwe kugirango bajye bahora babagirira icyizere  ndetse n’abagifite umuco wo kubika amafaranga mu ngo babashe kuyoboka ibyo bigo kugirango nabo babashe kwizigamira biteza imbere. Ibi babikanguriwe ku wa 28/04/2015, mu cyumweru cyahariwe ibigo by’imari iciriritse cyatangiye tariki 27 Mata kikazasoza tariki... Read More

Rulindo: abakora umwuga w’ubucuruzi barasabwa kwagura ubucuruzi bwabo bagana ibigo by’imari n’amabanki

Bamwe mu bacuruzi mu karere ka Rulindo,barasabwa kwagura ubucuruzi bwabo bukaba ubucuruzi bw’umwuga, kandi butanga inyungu zigaragara,aho guhora bakora ubucuruzi butabavana aho bari mu bukungu. Nk’uko bikunze kugarukwaho n’umuyobozi  wungirije w’aka karere ka Rulindo,Murindwa Prosper,ngo ikiza ni uguhitamo ibyo umuntu acuruza ,kandi abona ko bizamuzanira inyungu igaragara, ku buryo umucuruzi abasha kwiteza imbere,agateza n’igihugu imbere... Read More

Gatsibo: Ibigo by’imali birasabwa kwita ku mutekano w’umutungo w’ababigana

Bamwe mu bahagarariye ibigo by’imali bikorera mu Karere ka Gatsibo Abayobozi b’ibigo by’imari byose bikorera mu karere ka Gatsibo, bibukijwe ko bagomba kwita kumutekano w’ibigo bayobora ndetse n’umutekano w’amafaranga y’abaturage, kuko aribwo ababagana bazarusaho kubizera. Ibi aba bayobozi babyibukijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaei, ku wa kabili tariki 6 Mata 2014 mu... Read More

Rusizi: Abacunga mutungo w’ibigo by’imari biciriritse barasabwa kwirinda kunyereza amafaranga y’abaturage bababikiye

Abacungamutungo b’ibigo by’imari biciriritse  byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa gukorana ubunyangamugayo akazi kabo kugirango babashe gucunga amafaranga y’abaturage baba barababikije. Ibyo babisabwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’ihuriro  ry’ibigo by’imari biciriritse mu Rwanda  (AMIR), Nzagahimana J.M.V. mu mahugurwa ajyanye no gucunga amafaranga ya rubanda baba barabikijwe yabereye mu murenge wa Kamembe mu... Read More

Rusizi: Barasabwa gufunguza konti zo kwizigamira

Banki y’ubucuruzi mu Rwanda yahoze izwi ku izina rya BCR, yahinduye izina yitwa I&M bank Rwanda Ltd, nkuko basanzwe bahura n’abakiliya babo muri gahunda yo kubereka servisi babagezaho, ishami ry’iyi banki i Rusizi ryahuye n’abakiliya babo bafite konti zo kwizigamira, mu rwego rwo gukomeza icyo gikorwa cyiza batangiye, cyane ko Leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda kugira umuco mwiza wo kwizigamira. Ababitsa muri I&M Bank Rwanda... Read More

Ruhango: Mu mwaka wa 2014 Sacco Ingenzi Byimana izava ku nyungu ya miliyoni 15 igere kuri 55

Sacco Ingenzi Byimana irizeza abanyamuryango bayo ko mu mwaka wa 2014 hazakoreshwa imbaraga nyinshi kuburyo inguzanyo binjije muri 2013 zizikuba inshuro eshatu. Ubuyobozi bw’iyi Sacco, buvuga ko mu mwaka wa 2013 bwinjije inyungu ya miliyoni 15, ariko umwaka utaha wa 2014 bakaba bateganya kugera kuri miliyoni 55 z’amafaranga y’u Rwanda Inama y’ Ubutegetsi ya Sacco ingenzi Byimana ihamya ko umwaka wa 2014 bazinjiza inyungu ya miliyoni 55 Ibi... Read More

Rulindo: Imirenge sacco mu rugamba rwo gucunga umutekano w’amafranga y’abaturage.

Mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’iyibwa ry’amafaranga yo mu mirenge sacco,abayobozi ba za sacco mu karere ka Rulindo  bahuriye  mu nama kuri uyu wa kabiri tariki ya 3/9/2013,ngo bashakire hamwe uburyo bakaza imicungire y’umutekano w’amafranga y’abaturage Muri iyi nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo,ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’ubw’ingabo,abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse bagaragaje impungenge bafite z’umutekano... Read More

Muhanga: Amabanki agiye kurindisha imbunda mu guhangana n’abajura bakomeye

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bwamaze gufata icyemezo cy’uko amabanki n’ibindi bigo by’imari bizajya birindishwa imbunda kuko byagaragaye ko umutekano wabyo utakizewe muri ibi bihe. Ibi umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yabitangarije mu nama yagiranye n’abayobozi b’amabanki n’ibigo by’amari biri muri aka karere, ku wa 03/09/2013. Izi mpinduka zije nyuma y’aho mu bice bitandukanye by’igihugu nko... Read More

Gakenke: Inama y’umutekano yafashe ingamba nyuma y’uko SACCO zibwe miliyoni zisaga 8

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka gakenke yateranye  kuri uyu wa Kabiri tariki 03/09/2013 yize ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubujura bwakozwe  n’abakozi ba SACCO bajyana amafaranga miliyoni 8 n’ibihumbi 300 n’udusago duke,  ifata ingamba zo kubikumira. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Uwitonze Odette yamurikiye  inama y’umutekano ibyavuye mu bugenzuzi, agaragaza ko ubwo bujura bwabereye... Read More

Ngororero: Abakozi b’Imirenge SACCO barasabwa gucunga neza umutungo wa rubanda no gukorera ku mihigo

Mu nama yahuje ba perezida b’Inama z’Ubugenzuzi, ba perezida b’Utunama tw’inguzanyo, ba perezida ba Ngenzuzi n’abacungamutungo kuri uyu wa kabili tariki ya 23/07/2013, ubuyobozi bw’akarere bwabibukije ko buri wese agomba gukora neza inshingano ze kandi agakorera kumihigo. Nyuma y’uko hagaragaye imicungire mibi muri  amwe mu makoperative Imirenge SACCOs byabaye ngombwa ko habaho gukebura abafite aho bahurira n’imicungire y’ibyo bigo... Read More

Next Page »