Muhororo: 20.9% by’abaturage nibo bitabira gukorana na SACCO

Mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, abaturage 4500 bangana na 20.9% by’abaturage 21580 bose batuye uyu murenge nibo bakorana n’ikigo cy’Imari Umurenge SACCO cyo muri uwo murenge kuva cyatangira. Kugeza ubu umucungamutungo wa SACCO Muhororo Jean Bosco Ndagijimana avuga ko uyu mubare ukiri muto ugereranyije n’abaturage batuye uyu murenge, ndetse iki kikaba aricyo kigo cy’imari rukumbi gikorera muri uyu murenge kuko ntana banki n’imwe... Read More

Amatsinda yo kuzigama agira uruhare mu guteza imbere abaturage b’amikoro make

Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya ni bumwe mu buryo bufasha abaturage bafite ubushobozi buke kwiteza imbere babona amafaranga aciriritse yo gushora mu bucuruzi n’ubworozi. Itsinda  “Twibature” rigizwe n’abanyamuryango 30 muri bo 25 ni abagore mu gihe abagabo ari batanu gusa. Buri munyamuryango muri iri tsinda atanga umugabane w’amafaranga 150 buri cyumweru ariko akaba yemerewe gufata indi migabane kugeza kuri ine. Perezida w’iri tsinda,... Read More

Kanama: batangiye gutoza abana kuzigama

Ibigo by’imari iciriritse mu murenge wa Kanama akarere ka Rubavu byatangije uburyo bwo kuzigama ku kubana, ibintu bitari bisanzwe bikorwa,  ngo bikaba byarashyizweho mu gutegurira abana ejo hazaza heza. Nkuko bisobanurwa na Nsengimana Fidele, umugenzuzi mukuru w’ihuriro CLECAM Wisigara ikorera mu murenge wa Kanama, avuga ko ubu buryo bugiye gufasha abana kugira umuco wo kuzigama no kumenya agaciro ko gukora no gutegura ejo hazaza heza bitandukanye... Read More