Muhanga: abaturage batinya kugana sacco kubera gutinya guhomba nko muri za microfinance

Ubuyobozi bwa sacco Dukire yo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyepfo buratangaza ko bamwe mu baturage batari bake muri uyu murenge batinya kugana imirenge sacco kuko bahombeye mu bigo by’imari (microfinance) byahombye. Mu myaka yashize leta yashishikarizaga abanyarwanda kugana ibigo by’imari birimo by’umwihariko ibiciriritse aribyo microfinance nyamara nyuma y’igihe kitari kinini zimwe zatangiye kugaragaza... Read More

Muhanga: BK yabonye inyubako yayo nyuma y’imyaka 20 ikorera mu bukode

Ku wa mbere tariki ya 18/02/2013 nibwo banki ya Kigali ishami rya Muhanga yatangiye gukorera mu nyubako yayo nshya nyuma y’imyaka 20 ikorera mu nzu bakodeshaga. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iri shami rya Muhanga Gashema Benjamin, ngo nubwo iyi nzu batangiye kuyikoreramo ngo ntibarayitaha ku mugaragaro kuko ngo bazagira igihe cyo kuyitaha. Iyi nyubako ikaba ari inyubako igezweho batangiye gukoreramo kuko iyo bakoreragamo ubusanzwe yari nto... Read More

Muhanga: Abaturage barasaba leta ko yaha ingororano za sacco

Nyuma yo gutezwa imbere n’imirenge sacco, abatuye mu murenge wa Cyeza mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo barasaba leta ko iyi gahunda ya sacco yahabwa igihembo kuko yabakuye habi. Ibi abaturage bakaba babitangaje ubwo batahaga inyubako y’umurenge sacco Ingeri Cyeza bamaze kwiyuzuriza. Iyi Nyubako ikaba yarabatwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 23 zirenga. Mukasine Dative ni umwe mu babitsa muri iyi sacco, avuga ko kugeza ubu iterambere... Read More

Muhanga: Amabanki arasaba ubuyobozi kubafasha gukurikirana ababambuye

Abanyamabanki n’abahagarariye ibigo by’imari mu karere ka Muhanga barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubafasha gukurikirana abantu babambuye. Mu kiganiro bagiranye n’ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga, aba bahagarariye ibi bigo n’amabanki batangaje ko bafite abantu kugeza ubu bamaze igihe baratse inguzanyo ariko bakaba baranze kuzishyura nk’uko babyiyemeje mu masezerano bagiranye bajya kwaka inguzanyo. Bavuga kandi ko hari n’abandi bafashe... Read More

Rwanda | Muhanga: Ikibazo cya BPR cyo gutanga serivisi mbi kigiye gutorewa umuti bitarenze ukwezi kumwe

Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Munyantwali Alphonse yasabye ubuyobozi bwa banki y’abaturage ishami rya Muhanga ko bakora vuba bakava mu nyubako bari gukoreramo ubu kuko ariyo ntandaro ya serivisi mbi itangirwa muri iyi banki. Mu busanzwe iyi banki iherereye mu mujyi rwagati i Muhanga igira abakiliya benshi ariko igakorera mu nyubako ntoya ndetse n’abakozi bakira abakiliya bakaba ari bake. Iyo ugeze muri iyi nyubako akenshi usanga iba ifite... Read More

Rwanda | Muhanga: Abaturage batari bake batinya sacco bakeka ko zizahomba nka microfinance

Bamwe mu batuye akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko batinya kugana imirenge sacco kuko bumva ko ishobora guhomba nk’uko za microfinance zahombye mu myaka ishize. Ibi akaba ari bimwe mu bitekerezo abatuye aka karere mu murenge wa Shyogwe batanze ubwo batahaga umurenge sacco Terimbere Shyogwe. Bavuga ko batizera imirenge sacco kuko bataramenya itandukaniro ryo na microfinance zabayeho mu Rwanda ndetse zikanateza ibibazo ku bantu... Read More

Rwanda | Muhanga: Serivisi zakorerwaga ahandi zimuriwe mu mirenge sacco mu rwego rwo kuyiteza imbere

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 29/11/2009 bwatangaje ko hari serivisi zakorerwaga ahandi kuri ubu zimuriwe mu mirenge sacco mu rwego rwo kuyiteza imbere. Umuyobozi w’aka karere Yvonne Mutakwasuku yavuze ko zimwe muri serivise bakoreraga ahandi bimuriye mu mirenge sacco ari nk’imisoro yacaga mu yandi mabanki ariko kuri ubu ikaba isigaye icishwa muri za sacco. Ikindi kuri ubu gisigaye gicishwa... Read More

Rwanda : Abarimu barasaba sacco ko gahunda ibagoboka bagize ibyago yahinduri imikorere yayo

Abarimu bakorera mu mwarimu sacco barasaba ubuyobozi bw’izi sacco ko bwabafasha guhindura gahunda bashyiriweho yo kubagoboka igihe bagize ibyago. Aba barimu bakaba banenga iyi gahunda kuko yemera gufasha umwarimu wagize ibyago byo gupfusha uwo bafitanye isano ariko ikaba yemera amasano make cyane. Ayo masano akaba ari umwana cyangwa uwo mwashakanye gusa. Baka bavuga ko byaba byiza bongeyeho n’andi masano nk’ababyeyi b’umwarimu ndetse n’abavandimwe. Bakaba... Read More

Rwanda | Muhanga: biyemeje gushyira abaturage mu mabanki guhera ku bafite imyaka18

  Umuyobozi w’akarere ka muhanga Yvonne Mutakwasuku Akarere ka Muhanga kihaye gahunda yo gufasha abaturage bari mu kigero cyo kuva ku myaka 18 kuzamura, gufunguza amakonti muri banki mu rwego rwo kwizigamira. Ibi aka karere kabikoze mu gihe benshi mu baturarwanda usanga bataritabira gukoresha amabanki mu rwego rwo kwizigamira ndetse no kuzamura ubukungu bwabo. Ubuyobozi bw’aka karere butangaza ko nubwo muri aka karere hari ibigo by’imari... Read More

Rwanda : Imirenge Sacco nigezwamo ikoranabuhanga izarushaho kugira agaciro

  Umuyobozi w’akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere, Uhagaze Francois avuga ko mu gihe za sacco z’imirenge zizaba zagize ubushobozi bwo gukoresha ikoranabuhanga, zizagira agaciro ndetse zinagirire akamaro abanyamuryango bayo birushijeho. Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo guha za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga, za sacco zo mu karere ka Muhanga zigera kuri 12, cyabaye ku wa 15 Werurwe 2012. Uhagaze... Read More

Next Page »