Muhororo: 20.9% by’abaturage nibo bitabira gukorana na SACCO

Mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, abaturage 4500 bangana na 20.9% by’abaturage 21580 bose batuye uyu murenge nibo bakorana n’ikigo cy’Imari Umurenge SACCO cyo muri uwo murenge kuva cyatangira. Kugeza ubu umucungamutungo wa SACCO Muhororo Jean Bosco Ndagijimana avuga ko uyu mubare ukiri muto ugereranyije n’abaturage batuye uyu murenge, ndetse iki kikaba aricyo kigo cy’imari rukumbi gikorera muri uyu murenge kuko ntana banki n’imwe... Read More

Ngororero: Barifuza ko amabanki yegereza abaturage amafaranga yagera no mu karere kabo

Bamwe mu batuye akarere ka Ngororero cyane cyane mu bice by’icyaro basanga amabanki agiye abegereza amafaranga aho batuye ku minsi yagenwe byabafasha mu kurushaho gukorana n’amabanki ndetse no kurwanya ubujura. Ibi twabitangarijwe n’ingeri zitandukanye harimo abize n’abatize. Nubwo muri buri murenge wo mu karere ka Ngororero hari Koperative Umurenge SACCO, ndetse hamwe na hamwe hakaba n’andi mabanki atandukanye cyane cyane mu mijyi ya Ngororero,... Read More

Ngororero: Abakozi b’Imirenge SACCO barasabwa gucunga neza umutungo wa rubanda no gukorera ku mihigo

Mu nama yahuje ba perezida b’Inama z’Ubugenzuzi, ba perezida b’Utunama tw’inguzanyo, ba perezida ba Ngenzuzi n’abacungamutungo kuri uyu wa kabili tariki ya 23/07/2013, ubuyobozi bw’akarere bwabibukije ko buri wese agomba gukora neza inshingano ze kandi agakorera kumihigo. Nyuma y’uko hagaragaye imicungire mibi muri  amwe mu makoperative Imirenge SACCOs byabaye ngombwa ko habaho gukebura abafite aho bahurira n’imicungire y’ibyo bigo... Read More

Matyazo: Sacco Matyazo irashimirwa imicungire myiza y’umutungo

Nyuma y’uko banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ihaye koperative yo kubitsa no kuguriza y’umurenge wa Matyazo (SACCO MATYAZO) icyemezo cy’ishimwe kubera imicungire myiza y’umutungo w’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero nabwo bwongeye gushimira iyo sacco kubera imikorere myiza. Umuyoboizi wungirijwe ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu hamwe n’itsinda ry’akarere rishinzwe kugenzura ishyirwamubikorwa ry’imihigo bahamya ko... Read More

Ngororero: Gahunda y’ibimina izwi ku izina rya “tunekwa” ngo ihombya abaturage

Amakuru dukesha abakozi b’imirenge bashinzwe amakoperative mu karere ka Ngororero ni uko bamwe mubaturage bayobotse gahunda y’ibimina mukwaka inguzanyo mubigo by’imari babagana babasaba kubafasha kumvikana n’ibyo bigo ngo bave muri gahunda y’ibimina kuko bibahombya. Impamvu nyamukuru y’uko guhomba, ngo ni uburyo ayo mabanki n’ibigo by’imari bibaha amafaranga ntangwate batanze ahubwo buri wese akishingira mugenzi we maze bamwe muribo... Read More

Rwanda | Ngororero: Abaturage b’Umurenge wa Kageyo biyujurije ikigo cy’Imari iciriritse“ UMUKORE SACCO”

Umukore SACCO watashywe kuri uyu wa gatanu 29/12/2012 ufite abanyamuryango 3 671 barimo  abagabo 1949 n’abagore 1490. Babikije amafaranga 34,880,196 frw,  imari shingiro ingana na 9,892,000 frw. Hamaze gutangwa inguzanyo ya 39,000,000 frw .Iki kigo cy’imari kitaruzura abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kubitsa amafaranga yabo. Ubu gifite icyemezo cya burundu cyahawe na BNR kikaba cyemerewe gukora imirimo ikorwa n’ibindi bigo by’imari... Read More

Ngororero: Abatuye mu midugudu Babura uko baka inguzanyo za banki kubera kutagira ibyangombwa by’ubutaka

Abaturage, amashyirahamwe n’amakoperative atuye ahateganyijwe imidugudu mu karere ka Ngororero bavuga ko bafite ikibazo cy’uko batabasha kwaka inguzanyo mu mabanki bitewe n’uko kugeza ubu batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka n’imitungo iyariho. Nkuko bisobanurwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Ngororero twabashije kugera mo, y’abatuye mu masite yatoranyijwe gukorwamo imidugudu ntibari bemerewe guhabwa ibyangombwa bya burundu by’ubutaka... Read More

Rwanda | Ngororero: Abaturage batangiye kuyobako SACCO y’umurenge ari benshi

Nubwo abatuye mu gice kigize umujyi wa Ngororero batagaragazaga kwitabira gukorana na SACCO y’umurenge wabo ahubwo bakaguma mu mabanki nka banki y’abaturage na Unguka bank, ubu abaturage cyane cyane abafite amikoro makeya barasingiza MAGIRIRANE SACCO y’Umurenge wabo. Alvera Mukamana, umutegarugori utuye mu murenge wa Ngororero akaba ari umukiriya w’iyo SACCO yadutangarije ko atari yarigeze akorana n’amabanki mubuzima bwe kuko yari azi ko... Read More

Rwanda | Gatumba: Kuba SACCO y’umurenge itabasha gutanga inguzanyo nini ni kimwe mubituma abakiriya bifite batayigana

Umucungamutungo wa Umusingi sacco y’umurenge wa Gatumba bwana Murera Aimable avuga ko  kimwe mu bintu bituma abacuruzi bifite bo muri uwo murenge batagana Sacco y’umurenge ari ukuba koperative yabo igitanga inguzanyo nto kandi abenshi baba bakeneye amafaranga menshi. Murera avuga ko hari abakiriya bagana sacco yabo bishakira amafaranga yo kujya gukoresha kuyandi makonti bafite mu mabanki atanga inguzanyo nini kugira ngo babone uko bazasabayo... Read More

Rwanda | Ngororero: Banki ya Kigali izafasha abari muri pansiyo guhembwa ku kwezi

Kimwe mu bibazo by’ingutu abari muzabukuru bahabwa amafaranga y’ubwiteganyirize bahura nacyo ni ukubona amafaranga yabo atinze kuko basanzwe bayafata inshuro imwe mumezi atatu, bityo agasanga ibibazo by’ubukene byarabaye byinshi. Iki kibazo ariko Leta ikaba yaragishakiye umuti aho iteganya ko aya mafaranga noneho yajya abageraho buri kwezi nk’abandi bahembwa, kuko nabo imisanzu yabo yatangwaga buri kwezi. Nkuko tubikesha abakozi ba Banki ya... Read More

Next Page »