SACCO ZA KAZO NA KARANGAZI ZUNGURANYE IBITEKEREZO

NYAGATARE-Kongera igihe cyo kwishyura inguzanyo bikava ku mwaka umwe bikagera nibura kuri 3 no kubyaza umusaruro ibituruka ku bworozi bw’inka nizo nama zigirwa sacco y’umurenge wa Karangazi. Ni nyuma y’aho kuri uyu wa 10 Kanama,2013 iyi Sacco yasuwe na mugenzi wayo sacco ya Kazo yo mu karere ka Ngoma hagamijwe kungurana ibiterezo ku iterambere ry’ibi bigo  by’imari iciriritse. Uru rugendo sacco y’umurenge wa Kazo yagiriye I Karangazi,... Read More

ABATURAGE BAHABWA INGUZANYO BAGOMBA KUBA MASO

NYAGATARE-Abahabwa inguzanyo muri sacco z’imirenge barakangurirwa kujya bishyura inguzanyo bahawe kuko iyo batabikoze baba bibye bagenzi babo. Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye by’abaturage bo mu mirenge ya Nyagatare na Rukomo ho mukarere ka Nyagatare, ni nyuma yo kwifatanya nabo mu gutaha inyubako zikoreramo sacco z’iyi mirenge, gusuzuma aho gahunda ya hanga umurimo... Read More

Rwanda : Nyagatare: Muri Hanga umurimo amabanki afitiye icyizere imishinga yatangiye kurusha imishya

Mu gikorwa cyo gusuzuma imishinga ya Hanga umurimo banayiha amanota, mu Karere ka Nyagatare, abanyamabanki bagaragaje kugirira icyizere imishinga yageragejwe bikagaragara ko ishoboka kurusha ibitekerezo by’imishinga mishya. Eric Rwemarika, umukozi wa BK ushinzwe ishami ritanga inguzanyo avuga ko icyizere cy’imishinga ya muri Hanga umurimo bagikesha gusa ko ari imishinga ifite abandi baterankunga aho agaragaza ko uruhare rw’amabanki ari 50%... Read More

Rwanda | Nyagatare: Ubuyobozi bwatangiye ibiganiro n’abanyamabanki ngo bajye gukorera muri Centre ya Gihengeri

Nyuma y’aho abaturage bagaragarije impungenge z’umutekano w’amafaranga yabo ndetse n’ubuzima bwabo kubera abajura bakunze kwibasira centre ya Gihengeri yo mu Murenge wa Mukama mu Karere ka Nyagatare bugamije gusahura amafaranga, ubuyobozi bw’ Umurenge wa Mukama buratangaza ko bwatangiye ibiganiro n’abanyamabanki bukaba bufite icyizere ko mu gihe kitarambiranye amabanki azaba yatangiye kuhakorera. Mu kiganiro n’abaturage batuye muri... Read More

Rwanda : “Kutabika amafaranga muri banki bidindiza ubukungu bw’igihugu” – Guverineri Ambasaderi Gatete Claver

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR),  Ambasaderi Gatete Claver, mu kiganiro yatanze kuri uyu wa 22 Gashyantare 2012 mu Karere ka Nyagatare muri Kaminuza y’Umutara Polytechnic kuri politiki y’ifaranga n’uko ubukungu bw’igihugu buhagaze, yatangaje ko kuba hari benshi mu Banyarwanda batari bagira umuco wo kubitsa mu mabanki hakaba hakira amafaranga menshi adakoreshwa kuko aba abitse mu ngo no mu mifuko y’abantu byangiza ubukungu bw’igihugu. ... Read More

Rwanda | Nyagatare: Umubare munini w’abakiliya ba Sacco utuma badahabwa serivisi uko bikwiye

Mu gihe abaturage bakora mu gishanga cy’Ikirimbure kizahingwamo umuceri bakaba bahemberwa muri Sacco Umurenge ya Nyagatare barinubira kugenda buhoro kwa serivisi muri iyo Sacco. Ubuyobozi bwa Sacco Nyagatare buravuga ko biterwa n’umubare munini w’abakiliya utajyanye n’ubushobozi bwa banki. Ubuyobozi bw’iyi Sacco buvuga kandi ko kugeza ubu butanga serivisi ku bakiliya bagera ku bihumbi bitandatu na mirongo ine n’umunani. Umucungamari... Read More