Rwanda | Nyamagabe: Sacco zasabwe kuguriza abanyamuryango bazo ngo batange ubwisungane mu kwivuza.
Mu nama yahuje komite nyobozi y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abayobora koperative umurenge sacco zose igamije kurebera hamwe uko gahunda zitandukanye ziri gushyirwa mu bikorwa, abayobora umurenge sacco basabwe kureba uko baguriza abanyamuryango babo ngo babashe gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza. Agaragaza ishusho y’uko abanyamuryango bamaze gutanga umusanzu muri uyu mwaka wa 2012-2013, Umutesi Francoise uyobora... Read More
Rwanda | Nyamagabe: Abayobora koperative umurenge sacco barasabwa kuba hafi y’abanyamuryango bazo.
Abayobozi ba koperative umurenge sacco zikorera mu karere ka Nyamagabe barasabwa gukurikiranira hafi abanyamuryango bazo kugira ngo barebe niba koko buzuza inshingano zo kuba umunyamuryango, ndetse ko hari aho zibavana n’aho zibegeza. Ibi babisabwe mu nama yahuje komite nyobozi y’akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abayobora koperative umurenge sacco zose yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 24/10/2012. Abitabiriye iyi nama... Read More
Rwanda | Bugesera : Imirenge Sacco irasabwa gukora igenamigambi kugirango yihembere abakozi
Inyubako ya Sacco Ngeruka yubatswe n’abanyamuryango bayo Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buratangaza ko Imirenge Sacco igomba gukora igenamigambi rihamye kugira ngo izabashe kwihembera abakozi no kugera ku bindi bikorwa by’iterambere. Ibi byavugiwe mu birori byo gutaha ku mugaragaro inyubako nshya z’imirenge Sacco ya Ngeruka na Kamabuye mu Karere ka Bugesera ku 24/10/2012. Abamaze kwiteza imbere babikesha ibi bigo by’imari ni benshi, ariko... Read More
Rwanda | Nyamagabe: Imirenge SACCO yiyemeje gukorana na BDF
Abahagarariye SACCO z’imirenge yose yo mu karere ka Nyamagabe biyemeje kujya bakora n’ikigega cy’ingwate ku bikorwa by’iterambere ‘BDF’ kugira ngo iki kigo kijye gifasha abanyamuryango b’izi SACCO badafite ingwate guhabwa inguzanyo. Izi ngamba zafatiwe mu nama yabereye mu karere ka Nyamagabe kuri uyu wa 25/7/2012, yahuje abahagarariye SACCO mu mirenge n’abakozi b’ikigega cy’ingwate ku bikorwa by’iterambere, BDF. Nyuma yo gusobanurirwa... Read More
Rwanda | Nyamagabe: Ba bihemu bambuye ibigo by’imari miliyoni 150.
Leta yashyizeho amabwiriza yo kwishyuza ba bihemu. Ibigo by’imari iciriritse bikorera mu karere ka Nyamagebe bimaze kwamburwa n’abambuzi bazwi ku izina rya “bihemu” amafaranga agera kuri miliyoni 150 z’amanyarwanda. Komisiyo ishinzwe guhsyira mu bikorwa gahunda yo kwishyuza mu rwego rw’akarere irasaba ba bihemu kwisubiraho bakishyura umwenda bafite bitaba ibyo bagashyikirizwa ubutabera. Iki kibazo cya ba bihemu cyaganiriweho mu nama... Read More
Follow Us!
By PDGACO payday loans