Abaturage ba Munyiginya biyujurije SACCO kuri miliyoni 17
Abaturage bo mu murenge wa Munyiginya mu karere ka Rwamagana batashye inyubako ya koperative yabo yo kuzigama no kugurizanya bise My SACCO ifite agaciro ka miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda. Iyi nyubako yatashywe ubwo mu karere ka Rwamagana hasozwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere myiza ku mpera z’icyumweru gishize ngo abaturage bayigezeho nyuma yo kumva gahunda za leta y’u Rwanda zirimo kubashishikariza kwishakamo ibisubizo kandi ngo bagasanga... Read More
Nyamagabe: Abanyamuryango ba Sacco ya Kaduha batashye inyubako yo gukoreramo biyujurije.
Kuri uyu wa kane tariki ya 28/02/2013, abanyamuryango ba Koperative Umurenge sacco “urufunguzo rw’ubukire” y’umurenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe batashye ku mugaragaro inyubako yo gukoreramo ijyanye n’igihe, ikaba yuzuye ibatwaye akayabo ka miliyoni zikabakaba 20 z’amafaranga y’u Rwanda. Gashema Jean de Dieu, perezida w’inama y’ubutegetsi ya Koperative “urufunguzo rw’ubukire” Kaduha atangaza ko kuba biyujurije... Read More
Rwanda | Gakenke: Inyubako 13 za SACCO zigomba kuba zuzuye mbere ya Kanama 2013
Sacco y”umurenge wa Coko yamaze kuzura inakorerwamo. Ubuyobozi bw’Akarere bwa Gakenke bwemeza ko inyubako 13 za SACCO zizaba zuzuye mbere yo Kanama 2013 nk’uko babihize mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013. Izo SACCO zose zubakwa ku misanzu y’abaturage. Muri izo SACCO ebyiri z’imirenge ya Coko na Ruli zamaze kuzura kandi ubu zirakorerwamo mu gihe izindi nyubako enye za SACCO zamaze kuzura ku buryo batangiye gukora amasuku. SACCO... Read More
Rwanda | Ngororero: Abaturage b’Umurenge wa Kageyo biyujurije ikigo cy’Imari iciriritse“ UMUKORE SACCO”
Umukore SACCO watashywe kuri uyu wa gatanu 29/12/2012 ufite abanyamuryango 3 671 barimo abagabo 1949 n’abagore 1490. Babikije amafaranga 34,880,196 frw, imari shingiro ingana na 9,892,000 frw. Hamaze gutangwa inguzanyo ya 39,000,000 frw .Iki kigo cy’imari kitaruzura abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kubitsa amafaranga yabo. Ubu gifite icyemezo cya burundu cyahawe na BNR kikaba cyemerewe gukora imirimo ikorwa n’ibindi bigo by’imari... Read More
Rwanda | Ngoma: Inyubako z’imirenge SACCO zatumye barushaho kuyigirira icyizere
Abakiriya babitsa mu kigo cy’imari umurenge SACCO baravuga ko kuba imirenge sacco igenda yiyubaka ndetse inagira aho ikorera,bituma barushaho kuyigirira icyizere cyo kuzibitsamo. Aba bakiriya bavuga ko ubundi ibi bigo by’imari iciriritse babanje kubitinya kuko bibazaga ko bizahomba bityo bagahomba mafaranga yabo nkuko byagendekeye abari babikije mu bigo by’imari byahombye mu myaka yashize. Ikindi cyateraga aba bakiriya impungenge ngo ni uko... Read More
Rwanda | Ngoma: Umusaza n’ umukecuru bahawe igihembo ko bakorana neza n’umurenge sacco
Kabananiye Staton na Barukinaho Saidath bakomoka mu murenge wa Kazo,bahawe igihembo n’ubuyobozi bw’akarere ko bakorana neza n’umurenge SACCO wa Kazo ho mukarere kangoma. Guhemba aba bantu bakoranye neza na Banki byabaye ubwo bari mu muhangao wo gutaha inyubako nshya ya SACCO Kazo kuri uyu wa 16/11/2012 yuzuye itwaye miliyoni 27 z’amafaranga y’u Rwanda. Kabaniye na Barukinamo bose bahuriza ko guhembwa babikesha ko iyo babonaga... Read More
Rwanda | Ngoma: Gukora urugendoshuri byatumye biyubakira umurenge SACCO w’icyitegererezo mu karere
Abakozi n’abanyamuryango ba SACCO Kazo ,Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa kazoo barishimira ko urugendoshuri bagiriye mu karere ka Kamonyi rwabyaye inyungu. Akarere ka kamonyi kabaye akambere mu gihugu mu kurangiza kubaka aho inyubako ibigo by’ imari by’imirenge”Umurenge SACCO” bizajya bikorera. Umurenge SACCO wa Kazo wagize igitekerezo cyo kujya kureba ibanga bakoresheje maze bajyayo bityo bahakura ingamba zatumye ubu... Read More
Rwanda : Byimana: Koperative SACCO INGENZI Byimana yiyubakiye inzu yo gukorera mo
Koperative Sacco Ingenzi Byimana niyo yabaye iya mbere mu kwesa umuhigo wo kwiyuzuriza inyubako yo gukoreramo nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bw’iyo Sacco. Musabyimana Dieudonne, umucungamutungo wa Sacco Ingenzi Byimana akaba avuga ko kugira ngo bubake iyo nyubako yabatwaye amafaranga asaga miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda, babitewe n’ahantu habi bakoreraga bari baratijwe n’umurenge wa Byimana hakaba hari hihishe kandi hakorerwa n’andi... Read More
Rwanda | Ngoma: Hatashywe ku mugaragaro inyubako y’ umurenge SACCO wubatswe n’ abaturage
Inyubako y’umurenge SACCO wa Rukumberi mu karere ka Ngoma yatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa 18/09/2012, yuzuye itwaye amafaranga angina na miliyoni 18 ibihumbi 19 na maganinani 70 y’ u Rwanda. Iyi nyubako ifite ibyumba 5 n’ikindi cyumba cyakirirwamo abakiriya byose byubatswe ku nkunga y’ abatuye uwo murenge harimo n’ abanyamuryango b’ iyi SACCO yahawe izina rya KOZIRU. Iyi nyubako y’ umurenge SACCO ibaye iyambere... Read More
Rwanda | Ruhango: Abaturage b’umurenge wa Mwendo biyujurije Sacco ifite agaciro ka miliyoni zisaga 25
Iyi Sacco yatwaye akayabo ka miliyoni zisaga 25 Abanyamuryango ba Sacco “Abahizi Dukire” ya Mwendo bafatanyije n’ubuyobozi bw’iyi Sacco, bashoboye kwiyubakira inyubako bazajya bakoreramo ifite agaciro k’amafaranga angana miliyoni 25 n’ibihumbi 536. Abanyamuryango ba Sacco Abahizi Dukire Mwendo, bakaba baritangiye umusanzu ungana na miliyoni 15 n’ibihumbi 084 by’amafaranga y’u Rwanda. Depute Byabarumwanzi Francois afungura Sacco... Read More
Follow Us!