Nyamasheke: Abacuruzi barasaba kuvuga rumwe n’ibigo by’imari bagana

Abacuruzi bakorera mu karere ka Nyamasheke barasaba ko abafite ibigo by’imari bihakorera bafata iya mbere mu kurandura inzitizi zose bahura nazo mu iterambere ry’umwuga wabo cyane cyane iziterwa n’ibigo by’imari bakorana nabyo umunsi ku munsi. Izo nzitizi zirimo kuba hari aho babona inguzanyo zitajyanye n’igihe bazisabiye cyangwa bagahabwa make kuyo basabye ubundi amasezerano bagirana na banki akaza yanditse mu zindi ndimi batabasha kwisomera... Read More

Rulindo: inyungu zakwa ku nguzanyo bituma bamwe batagana ibigo by’imari

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo bavuga ko kuba batagana ibigo by’imari n’amabanki, ngo ahanini biterwa n’uko usanga ibigo by’imari bibaka inyungu nyinshi, mu gihe baba babonye inyungu nke ku byo bakora. Abo baturage bakaba bavuga ko niba hari uburyo ubuyobozi bw’akarere bwaganira na ba nyiri ibi bigo by’imari bakajya baka inyungu ku baturage bagereranije n’uburyo umuturage yungutse byabafasha kandi nabo bakabasha kugana ibigo... Read More

Gatsibo: Ababana n’ubumuga nabo bahawe umwanya mu bigo by’imali

Banki ya Kigali ishami rya Kiziguro Ubuyobozi  bw’Akarere ka Gatsibo buri mu gikorwa cyo gusura bimwe mu bigo by’imali bikorera muri ako karere mu rwego rwo kureba uko serivise zitangwa cyane cyane ku bantu babana n’ubumuga n’aho bakirirwa. Ubwo ubuyobozi bw’akarere bwasuraga banki ya kigali ishami rya Kiziguro, bwakiriwe n’ubuyobozi bw’iyo banki berekwa serivisi zihatangirwa, cyane ko baje kugira ngo bafashe abaturage b’Akarere by’umwihariko... Read More

Rubavu: igihe ntarengwa cyahawe abayobozi bambuye Sacco cyabagereyeho

Bamwe mubayobozi bafitiye imyenda Sacco bagiye gufatirwa ibihano nyuma yo kutishyura Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko igihe ntarengwa cyahawe abayobozi b’inzego z’ibanze batwaye amafaranga y’ikigo cy’imari SACCO ntibayishyure cyabagereyeho none bagiye gufatirwa ibihano. Taliki ya 28/2/2014 niyo taliki ntarengwa abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge bambuye SACCO bari bahawe kugira ngo babe bagaruye amafaranga batwaye, ariko... Read More

Rubavu: abayobozi bafitiye imyenda SACCO, bahawe igihe ntarengwa cyo kwishyura

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu aganira n’abaturage ku iterambere ry’akarere Ubuyobozi bw’intara y’uburengerazuba bwahagurukiye abayobozi mu nzego z’ibanze na Sacco bagaragayeho kuba babihemu muri sacco aho bagiye bafata imyenda itandukanye mu murenge sacco ariko ntibasubize amafaranga bafashe. Ubwo twavuganaga n’umuyobozi w’intara y’uburengerazuba Jabo paul, avuga ko mu ntara ayobora Sacco zidafite ikibazo cyo gufunga kubera imyenda... Read More

Bugesera: Igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo mu bigo bya Sacco kiri hejuru cyane

Imwe mu nyubako y’umurenge sacco ya Rweru mu karere ka Bugesera Mu karere ka Bugesera usanga hari abatinda kwishyura inguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari by’umurenge Sacco, ibyo bigatuma igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo kiri hejuru. Mukamisha Esperance  umukozi ushinzwe amakoperative n’iterambere ry’ubucuruzi mu karere ka Bugesera avuga hari  za sacco usanga igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo kiri hejuru. Ati... Read More

ABATURAGE BAHABWA INGUZANYO BAGOMBA KUBA MASO

NYAGATARE-Abahabwa inguzanyo muri sacco z’imirenge barakangurirwa kujya bishyura inguzanyo bahawe kuko iyo batabikoze baba bibye bagenzi babo. Ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Francois Kanimba, ubwo yasuraga ibikorwa bitandukanye by’abaturage bo mu mirenge ya Nyagatare na Rukomo ho mukarere ka Nyagatare, ni nyuma yo kwifatanya nabo mu gutaha inyubako zikoreramo sacco z’iyi mirenge, gusuzuma aho gahunda ya hanga umurimo... Read More

RUSIZI: Abambura ibigo by’imari bongeye guhagurukirwaa

Abayobozi b’ibigo by’imari bitandukanye bagiranye inama n’abayobozi b’inzego zitandukanye bo mu karere ka rusizi mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo kimaze gukomerera ibigo by’imari bikorera muri aka karere, aho abayobozi b’ibi bigo ngo bamaze kubona ko ba bihemu bamaze kugwira muri rusizi, ibyo ngo bikaba byahombya ibi bigo mu gihe iki kibazo  kidakurikiranywe neza Mu karere ka Rusizi ngo hamaze kugaragara amafaranga arenga miriyoni... Read More

Rutsiro : Imirenge SACCO iratinda kurekura miliyoni 200 z’imisanzu ya mituweli yazinyujijwemo

Imirenge SACCO yo mu karere ka Rutsiro iranengwa kuba yarafatiriye imisanzu y’abanyamuryango b’ubwisungane mu kwivuza igera kuri miliyoni 200 ntiyarekure ngo ajye gukora ibyo yatangiwe bijyanye no kwishyura ubuvuzi bwakorewe abo banyamuryango, imirenge SACCO yo ikavuga ko imwe mu mpamvu  zituma iyatindana ari uko ibanza kuyatangaho inguzanyo kugira ngo na yo iboneho inyungu. Kimwe mu bibazo byafashe umwanya munini mu nama yahuje abacungamutungo... Read More

Ngororero: Gahunda y’ibimina izwi ku izina rya “tunekwa” ngo ihombya abaturage

Amakuru dukesha abakozi b’imirenge bashinzwe amakoperative mu karere ka Ngororero ni uko bamwe mubaturage bayobotse gahunda y’ibimina mukwaka inguzanyo mubigo by’imari babagana babasaba kubafasha kumvikana n’ibyo bigo ngo bave muri gahunda y’ibimina kuko bibahombya. Impamvu nyamukuru y’uko guhomba, ngo ni uburyo ayo mabanki n’ibigo by’imari bibaha amafaranga ntangwate batanze ahubwo buri wese akishingira mugenzi we maze bamwe muribo... Read More

Next Page »