Kubitsa ni byiza, ariko kuzigama ni akarusho

Kuba kubitsa ari byiza, ariko kuzigama bikaba akarusho, ni bumwe mu butumwa bwatanzwe na Augustin Ndanguza, umuyobozi w’ishami rya Banki nkuru y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo, ku itariki ya 29/10/2014. Icyo gihe ibigo by’imari n’amabanki by’i Huye byafashe umunsi wo kugaragariza abaturage ibijyanye na serivisi batanga, muri gahunda yo gutanga ubutumwa bushishikariza abantu kurushaho kwitabira kuzigama, muri iki gihe cy’icyumweru cyahariwe... Read More

Nyamasheke: Abaturage barasabwa kubyaza umusaruro BDF

Abaturage batuye mu karere ka Nyamasheke barasabwa kumenya no kwegera serivise za BDF mu rwego rwo kwikura mu bukene no kubyaza umusaruro gahunda zabashyirweho muri BDF. Ibi bari kubishishikarizwa muri gahunda iri gukorwa n’iki kigega cyishingira abaturage mu kubona ingwate mu mabanki bakorana nayo (BDF), mu gufasha abaturage kumenya no gukorana na BDF mu karere kose ka Nyamasheke. Tugirimana Valens, uhagarariye BDF mu karere ka Nyamasheke avuga... Read More

Rusizi – Gihundwe: Abamenye kare ibanga ryo gukorana neza na sacco baratera imbere.

umucungamutungo w’umusingi sacco ya Gihundwe, madame Kangabo Marie Chantal Nubwo umurenge wa Gihundwe ari umwe mu mirenge 3 igize  umujyi wa Rusizi, kandi uyu mujyi ukaba ubarirwamo amabanki hafi ya yose akomeye akorera mu gihugu, hakaba na banki y’abaturage abo baturage bari bamenyereye kuva kera, umuntu yakwibwira ko umurenge sacco wawo  utapfa kubona abawugana muri uwo mujyi bahagije nk’abagana ayo mabanki dore ko ngo bari banafite n’impungenge... Read More

Ruhango: abanyamuryango ba Sacco Baturebereho bagiye gutangira gukorera mu nyubako biyujurije

Guhera mu kwezi kwa 09/2014, Abanyamuryango ba cooperative Sacco Baturebereho Ruhango bazaba batangiye gukorera mu nyubako yabo biyubakiye igizwe n’amagorofa abiri izuzura itwaye akayabo k’amafaranaga y’U Rwanda asaga miliyoni 126. Aba banyamuryango bakavuga ko bishimiye cyane kuva aho bakoreraga kuko bahabwaga serivise zitanoze kubera ubucucike bw’abantu bwabaga buhari. Sacco Baturebereho Ruhango, yatangiye imirimo yayo mu kwezi kwa 08/ 2009,... Read More

Muhororo: 20.9% by’abaturage nibo bitabira gukorana na SACCO

Mu murenge wa Muhororo mu karere ka Ngororero, abaturage 4500 bangana na 20.9% by’abaturage 21580 bose batuye uyu murenge nibo bakorana n’ikigo cy’Imari Umurenge SACCO cyo muri uwo murenge kuva cyatangira. Kugeza ubu umucungamutungo wa SACCO Muhororo Jean Bosco Ndagijimana avuga ko uyu mubare ukiri muto ugereranyije n’abaturage batuye uyu murenge, ndetse iki kikaba aricyo kigo cy’imari rukumbi gikorera muri uyu murenge kuko ntana banki n’imwe... Read More

Kamonyi: Imishinga ibanza kunyuzwa mu bigo by’imari ngo idindiza kubona ingwate ya BDF

Mu rwego rwo korohereza abanyarwanda kubona inguzanyo mu mabanki, Leta yashyiriyeho ikigega cy’ingwate (BDF), bimwe mu byiciro bitoroherwa no kuyibonera. Nyamara mu bakenera inguzanyo hari abavuga ko gusabirwa ingwate na Banki bidindiza imishinga. Ikigega BDF cyatangiye mu mwaka wa 2011, kikaba gifite inshingano zo gutanga inama n’ingwate ku nguzanyo zo gukora imishinga y’iterambere, zatswe mu mabanki no mubigo by’imari ku byiciro bitandukanye... Read More

Burera: Abakorana n’ibigo by’imari baracyabarirwa ku kigero cya 63%

Umuyobozi w’akarere ka Burera, Sembagare Samuel, atangaza ko abaturage bo muri ako karere bamaze kwitabira gukorana n’ibigo by’imari babarirwa mu kigero cya 63% gusa by’abanyaburera bose.  Sembagare avuga ko mu baturage ibihumbi 336 n’abaturage 582 batuye akarere ayobora, abagera ku bihumbi 109 na 417 aribo gusa babitsa ndetse bakaba banaka inguzanyo mu mabanki akorera mu karere ka Burera. Uyu mubare ugaragara nk’aho ari muto ukurikije... Read More

Gatsibo: Gukorana n’ibigo by’imali byatumye bikura mu bukene

Inyubako y’Umurage Sacco imwe mu zuzuye mbere mu Karere ka Gatsibo Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gatsibo bavuga ko bamaze kwikura mu bukene babikesha gukorana n’ibigo by’imari cyane cyane Umurenge Sacco. Aba baturage bavuga ko bishimira kuba ntawe ukibika amafaranga ye mu ihembe cyangwa se mu kimuga, ahubwo ko batinyutse gukorana na Sacco Umurenge, aho bashobora kubitsa no kuguza bityo bakabasha kwiteza imbere. Mukamana Emerance wo Murenge... Read More

Kuzigama: isoko y’ubukire, y’iterambere rirambye n’umutekano w’amafaranga

Bamwe mu baturage basogongeye ku byiza byo kuzigama mu karere ka Nyabihu, basanga kuzigama mu bigo by’imari, ariyo soko y’ubukire, iterambere n’umutekano usesuye w’imari y’umuturage. Ibigo by’imari byegerejwe abaturage hirya no hino mu Rwanda mu rwego rwo guteza imbere umuco wo kuzigama nk’isoko y’iterambere rirambye n’ubukire Mu kiganiro twagiranye na Harerimana Jean De Dieu utuye mu karere ka Nyabihu, mu murenge wa Mukamira mu... Read More

Rusizi: Abashinzwe imirenge Sacco barasabwa kwitwararika kumafaranga y’abaturage

Nyuma y’aho ikigo cy’imari iciriritse cy’umurenge sacco Intsinzi Nzahaha cyibwe n’abakozi bacyo bakaburirwa irengero, ibindi bigo by’imirenge sacco byo muyindi mirenge birasabwa kuba maso byirinda ko amafaranga y’abaturage yakomeza kunyerezwa  cyane cyane abakozi babyo birinda kwizerana kubirebana n’amafaranga . ibi byatangarijwe mu nama yahuje inzego zose zishinzwe kugenzura ibigo by’imari biciriritse by’imirenge sacco.  Mu nama... Read More

Next Page »