Ruhango: abanyamuryango ba Sacco Baturebereho bagiye gutangira gukorera mu nyubako biyujurije

Guhera mu kwezi kwa 09/2014, Abanyamuryango ba cooperative Sacco Baturebereho Ruhango bazaba batangiye gukorera mu nyubako yabo biyubakiye igizwe n’amagorofa abiri izuzura itwaye akayabo k’amafaranaga y’U Rwanda asaga miliyoni 126. Aba banyamuryango bakavuga ko bishimiye cyane kuva aho bakoreraga kuko bahabwaga serivise zitanoze kubera ubucucike bw’abantu bwabaga buhari. Sacco Baturebereho Ruhango, yatangiye imirimo yayo mu kwezi kwa 08/ 2009,... Read More

Amatsinda yo kuzigama agira uruhare mu guteza imbere abaturage b’amikoro make

Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya ni bumwe mu buryo bufasha abaturage bafite ubushobozi buke kwiteza imbere babona amafaranga aciriritse yo gushora mu bucuruzi n’ubworozi. Itsinda  “Twibature” rigizwe n’abanyamuryango 30 muri bo 25 ni abagore mu gihe abagabo ari batanu gusa. Buri munyamuryango muri iri tsinda atanga umugabane w’amafaranga 150 buri cyumweru ariko akaba yemerewe gufata indi migabane kugeza kuri ine. Perezida w’iri tsinda,... Read More

UBURENGERAZUBA: Hari icyizere ko abahinzi n’aborozi bagiye gutinyuka kugana amabanki

Jabo Paul, S.E Intara y’Iburengerazuba we asanga abahinzi bishyize hamwe ari bwo barushaho kugira imbaraga Abahinzi n’aborozi bo mu Ntara y’Iburengerazuba baravuga ko bagiye gutinyuka bagakorana n’amabanki baka inguzanyo, kugira ngo barusheho gukora ubuhinzi n’ubworozi biri mu rwego rw’umwuga. Ibi ariko ngo bizashoboka impande zombi ni zirushaho kugirana ubufatanye, dore ko kugeza ubu hakiri kwitana ba mwana hagati y’amabanki  cyangwa... Read More

Nyabihu: Kuba imirenge yose ifite inyubako za SACCO kandi zisobanutse hari icyo bivuze ku iterambere no kuzamura imyumvire yo kuzigama

Kuba abaturage baragize uruhare rukomeye mu kwiyubakira inyubako za SACCO, hari icyo bivuze gikomeye mu myumvire yabo yo gushaka gukorana n’ibigo by’imari, kuzigama no kugira umutekano usesuye w’amafaranga yabo Kuba imirenge yose y’akarere ka Nyabihu yifitiye inyubako za SACCO zisobanutse zubatswe abaturage babigizemo uruhare, hari icyo bivuze kinini mu iterambere nk’uko bigarukwaho n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere... Read More

Rulindo : Kwibumbira mu matsinda bibafasha muri byinshi.

Bamwe mu baturage batuye akarere ka Rulindo, bakunze kwibumbira mu byo bita ibibina, Ibibina akaba ari amatsinda abantu bahuriramo bikabafasha kwizigamira, mu rwego ruciriritse. Bene ayo matsinda akenshi usanga akorana n’Umurenge SACCO, aho abagize itsinda bafunguza konti bakajya babitsaho ayo bahurije hamwe uko yaba angana kose. uretse kubafasha guhabwa no kwishyura inguzanyo, bibafasha no gukomeza kunga ubumwe no kwibonanamo nk’abavandimwe. Abaturage... Read More

Matyazo: Sacco Matyazo irashimirwa imicungire myiza y’umutungo

Nyuma y’uko banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ihaye koperative yo kubitsa no kuguriza y’umurenge wa Matyazo (SACCO MATYAZO) icyemezo cy’ishimwe kubera imicungire myiza y’umutungo w’abaturage, ubuyobozi bw’akarere ka Ngororero nabwo bwongeye gushimira iyo sacco kubera imikorere myiza. Umuyoboizi wungirijwe ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu hamwe n’itsinda ry’akarere rishinzwe kugenzura ishyirwamubikorwa ry’imihigo bahamya ko... Read More

Gatsibo: Hatashywe inyubako z’imirenge SACCO enye

SACCO zimaze gutahwa mu Karere ka Gatsibo ni 11 Mu gihe hatahwaga inyubako z’imirenge SACCO tariki 5 Nyakanga uyu mwaka wa 2013, abaturage bo mu Karere ka Gatsibo bibukijwe ko ibyiza atari ibituruka mu baterankunga ahubwo ari ibiba bivuye mu maboko yabo. Ubu butumwa bukaba bwarahawe abaturage bo mu mirenge ya Murambi, Gasange, Muhura na Kageyo muri icyo gikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inyubako zizakoreramo ibigo by’imari iciriritse by’imirenge... Read More

Nyabihu: Inyubako 2 za SACCO zuzuye zitwaye hafi miliyoni 48 aturutse mu baturage

Biturutse ku misanzu y’abaturage,biyubakiye SACCO izabafasha mu kurushaho kugera ku iterambere no kurushaho kugira umutekano w’amafaranga yabo Abaturage bo mu mirenge ya Karago na Bigogwe nabo baje biyongera ku bandi bo mu yindi mirenge nka Rurembo Rurembo,Rugera,Muringa,na Jomba biyujurije za SACCO binyuze mu misanzu y’abaturage. Izi SACCO zikaba zarubatswe mu mafaranga abaturage ubwabo batanze binyuze mu misanzu yabo ndetse no muyo bagiye... Read More

Rubavu: Sacco itangiye kwigirwaho kubera udushya yazanye mu gukorana n’abaturage

Urubyiruko rwishimiye uburyo rutekerezwaho mu kwiteza imbere Ishakwe Nyamyumba Sacco yo mu murenge wa Nyamyumba niyo imaze kuba bandebereho muzindi Sacco kubera udushya yazanye mu gukorana n’abaturage bigatuma yitabirwa birenze uko izindi Sacco zo mu turere twa Karongi, Muhanga, Burera na Musanze zitabirwa. Abitabiriye urugendo shuri muri Sacco Ishakwe Nyamyumba bavuga ko Sacco zabo zigifite ikibazo cyo gukorana n’abaturage neza bitabira gufata... Read More

Gatsibo: Amabanki n’ibigo by’imari birasabwa kunganira gahunda z’akarere

Bimwe mu bigo by’imali bigorwa n’abakiliya babyambura Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba amabanki n’ibigo by’imari bikorera muri ako karere kubafasha muri gahunda zitandukanye biyemeje zigamije iterambere ry’abagatuye. Ibi ni ibyagarutsweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abayobozi b’ibigo n’amabanki bihakorera yabaye mu mpera z’ukwezi kwa Mutarama 2013,tariki 25 hagamijwe kunoza imiyoborere myiza. Umukozi ushinzwe... Read More

Next Page »