Muhanga: abaturage batinya kugana sacco kubera gutinya guhomba nko muri za microfinance

Ubuyobozi bwa sacco Dukire yo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyepfo buratangaza ko bamwe mu baturage batari bake muri uyu murenge batinya kugana imirenge sacco kuko bahombeye mu bigo by’imari (microfinance) byahombye. Mu myaka yashize leta yashishikarizaga abanyarwanda kugana ibigo by’imari birimo by’umwihariko ibiciriritse aribyo microfinance nyamara nyuma y’igihe kitari kinini zimwe zatangiye kugaragaza... Read More

Rwanda : RCA yageneye umurenge Sacco mudasobwa 12

Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kirasaba abakozi  bacyo kubyaza umusaruro imashini za mudasobwa bahawe kuri uyu wa 17 Mata,2012 bateza imbere abanyamuryango babo mu gutanga inguzanyo. Ibi babisabwe  n’umukozi wa RCA ushinzwe ishami rya Sacco, Kwikiriza Jackson ubwo bari bamaze gushyikiriza abakozi b’umurenge Sacco yo mu mirenge 12 yo mu karere ka Rubavu mudasobwa zigera kuri 12 n’ibindi bikoresho bigendana nazo byose hamwe... Read More

Rwanda | Ngororero: Umurenge wa Muhororo ubaye uwa mbere mu karere mu kwiyuzuriza inyubako ya koperative umurenge Sacco

Uyu munsi w’ejo kuwa 5/04/2012 mu murenge wa Muhororo habaye  umuhango wo gutaha inzu umurenge Sacco Muhororo izakoreramo. Iyo nzu yuzuye itwaye 18 000 0000 frw abaturage bayikesha ahanini kuba uwo murenge uri muri gahunda y’icyerekezo 2020 umurenge (VUP) yatangiye mu karere ka Ngororero muri Nyakanga 2008 igatangirira mu murenge wa Muhororo. Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko koperative  Umurenge Sacco Muhororo itanga inguzanyo zo mu buhinzi,... Read More