Gatsibo: Ibigo by’imali birasabwa kwita ku mutekano w’umutungo w’ababigana

Bamwe mu bahagarariye ibigo by’imali bikorera mu Karere ka Gatsibo Abayobozi b’ibigo by’imari byose bikorera mu karere ka Gatsibo, bibukijwe ko bagomba kwita kumutekano w’ibigo bayobora ndetse n’umutekano w’amafaranga y’abaturage, kuko aribwo ababagana bazarusaho kubizera. Ibi aba bayobozi babyibukijwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Habarurema Isaei, ku wa kabili tariki 6 Mata 2014 mu... Read More

Rusizi: Abacunga mutungo w’ibigo by’imari biciriritse barasabwa kwirinda kunyereza amafaranga y’abaturage bababikiye

Abacungamutungo b’ibigo by’imari biciriritse  byo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke barasabwa gukorana ubunyangamugayo akazi kabo kugirango babashe gucunga amafaranga y’abaturage baba barababikije. Ibyo babisabwe n’umuyobozi w’inama y’ubutegetsi w’ihuriro  ry’ibigo by’imari biciriritse mu Rwanda  (AMIR), Nzagahimana J.M.V. mu mahugurwa ajyanye no gucunga amafaranga ya rubanda baba barabikijwe yabereye mu murenge wa Kamembe mu... Read More

Rubavu: igihe ntarengwa cyahawe abayobozi bambuye Sacco cyabagereyeho

Bamwe mubayobozi bafitiye imyenda Sacco bagiye gufatirwa ibihano nyuma yo kutishyura Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko igihe ntarengwa cyahawe abayobozi b’inzego z’ibanze batwaye amafaranga y’ikigo cy’imari SACCO ntibayishyure cyabagereyeho none bagiye gufatirwa ibihano. Taliki ya 28/2/2014 niyo taliki ntarengwa abayobozi b’inzego z’ibanze mu mirenge bambuye SACCO bari bahawe kugira ngo babe bagaruye amafaranga batwaye, ariko... Read More

Bugesera: Igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo mu bigo bya Sacco kiri hejuru cyane

Imwe mu nyubako y’umurenge sacco ya Rweru mu karere ka Bugesera Mu karere ka Bugesera usanga hari abatinda kwishyura inguzanyo bahabwa n’ibigo by’imari by’umurenge Sacco, ibyo bigatuma igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo kiri hejuru. Mukamisha Esperance  umukozi ushinzwe amakoperative n’iterambere ry’ubucuruzi mu karere ka Bugesera avuga hari  za sacco usanga igipimo cy’ubukererwe mu kwishyura inguzanyo kiri hejuru. Ati... Read More

Rulindo: Imirenge sacco mu rugamba rwo gucunga umutekano w’amafranga y’abaturage.

Mu rwego rwo gukumira ikibazo cy’iyibwa ry’amafaranga yo mu mirenge sacco,abayobozi ba za sacco mu karere ka Rulindo  bahuriye  mu nama kuri uyu wa kabiri tariki ya 3/9/2013,ngo bashakire hamwe uburyo bakaza imicungire y’umutekano w’amafranga y’abaturage Muri iyi nama yabahuje n’ubuyobozi bw’akarere ka Rulindo,ubuyobozi bwa Polisi ndetse n’ubw’ingabo,abayobozi b’ibigo by’imari biciriritse bagaragaje impungenge bafite z’umutekano... Read More

Muhanga: Amabanki agiye kurindisha imbunda mu guhangana n’abajura bakomeye

Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buratangaza ko bwamaze gufata icyemezo cy’uko amabanki n’ibindi bigo by’imari bizajya birindishwa imbunda kuko byagaragaye ko umutekano wabyo utakizewe muri ibi bihe. Ibi umuyobozi w’akarere ka Muhanga Yvonne Mutakwasuku yabitangarije mu nama yagiranye n’abayobozi b’amabanki n’ibigo by’amari biri muri aka karere, ku wa 03/09/2013. Izi mpinduka zije nyuma y’aho mu bice bitandukanye by’igihugu nko... Read More

Gakenke: Inama y’umutekano yafashe ingamba nyuma y’uko SACCO zibwe miliyoni zisaga 8

Inama y’umutekano yaguye y’akarere ka gakenke yateranye  kuri uyu wa Kabiri tariki 03/09/2013 yize ku ngingo zitandukanye zirimo n’ubujura bwakozwe  n’abakozi ba SACCO bajyana amafaranga miliyoni 8 n’ibihumbi 300 n’udusago duke,  ifata ingamba zo kubikumira. Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe Ubukungu, Imari n’Iterambere, Uwitonze Odette yamurikiye  inama y’umutekano ibyavuye mu bugenzuzi, agaragaza ko ubwo bujura bwabereye... Read More

RUSIZI: Abambura ibigo by’imari bongeye guhagurukirwaa

Abayobozi b’ibigo by’imari bitandukanye bagiranye inama n’abayobozi b’inzego zitandukanye bo mu karere ka rusizi mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo kimaze gukomerera ibigo by’imari bikorera muri aka karere, aho abayobozi b’ibi bigo ngo bamaze kubona ko ba bihemu bamaze kugwira muri rusizi, ibyo ngo bikaba byahombya ibi bigo mu gihe iki kibazo  kidakurikiranywe neza Mu karere ka Rusizi ngo hamaze kugaragara amafaranga arenga miriyoni... Read More

Amwe mu ma sacco yagaragayemo abanyamuryango bahabwa inguzanyo ku buryo butemewe

Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kiratangaza ko hari imwe mu mirenge sacco kugeza ubu itanga inguzanyo ku buryo budasobanutse kuburyo hari n’abazihabwa batujuje ibisabwa. Yandagiriye Pascal, ushinzwe ubugenzuzi muri iki kigo gishinzwe guteza imbere amakoperetive avuga ko hari amwe mu ma sacco kugeza ubu afite za komite zikora nabi ndetse n’ubuyobozi bwa sacco nabwo bugakora nabi. Iyi mikorere ikaba ikurikirwa n’ibindi... Read More

Muhanga: abaturage batinya kugana sacco kubera gutinya guhomba nko muri za microfinance

Ubuyobozi bwa sacco Dukire yo mu murenge wa Nyarusange mu karere ka Muhanga ho mu ntara y’Amajyepfo buratangaza ko bamwe mu baturage batari bake muri uyu murenge batinya kugana imirenge sacco kuko bahombeye mu bigo by’imari (microfinance) byahombye. Mu myaka yashize leta yashishikarizaga abanyarwanda kugana ibigo by’imari birimo by’umwihariko ibiciriritse aribyo microfinance nyamara nyuma y’igihe kitari kinini zimwe zatangiye kugaragaza... Read More

Next Page »